Muhanga: Abadepite barasaba ubuyobozi bw’akarere gusubiramo ikibazo cy’imitungo

Komisiyo ishinzwe gukurukirana imitungo n’imari by’igihugu mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda irasaba ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga kongera ibarura ry’imitungo itagira beneyo kuko ngo bwari bwatangaje ko nta yihari kandi bikaba bimaze kugaragara ko ihari.

Ibi iyi komisiyo yabisabye ubwo yariho ishaka amakuru ku buryo iki kibazo gihagaze mu gihugu aho yari iri muri aka karere kuri uyu wa 18/06/2013.

Inteko inshinga amategeko yagejejweho na Minisiteri y’ubutabera ishami ryayo rishinzwe gukurikirana imitungo yasizwe na beneyo; itegeko nimero 28/2004 ryo 03/12/2004 ryerekeye imicungire y’imitungo idafite bene yo ngo irihindure kuko ritigeze ryubahiriza kandi bakaba barasanze rituzuye.

Umuyobozi ushinzwe iri shami rishinzwe gukurikirana imitungo yasinzwe na beneyo; Saba Mary avuga ko bigoye kumva ko muri aka karere nta mitungo yasizwe na beneyo bakaba bataragaruka mu gihugu.

Saba ati: “nta kuntu iyi mitungo yaba idahari muri aka karere, kuko aka karere ntigatandukanye n’utundi”.

Saba akomeza agaragaza ko abenshi mu basigaranye imitungo babeshya ko bene wabo bazunguye mu mitungo bapfuye kandi bazi neza ko batapfuye ahubwo bari hanze y’igihugu bakajya bababuza gutahuka bababeshya ko imitungo yabo yisubijwe na Leta cyangwa bakababwira ko mu gihugu nta mutekano kugirango bakomeze bibere mu mitungo yabo; ibi bikaba byaranagaragajwe na Minisitiri ufite gucyura impunzi mu nshingano ze.

Iyi komisiyo yasabye ko ubuyobozi bw’akarere gufatanya n’imirenge muri icyo kibazo kuko ngo bishoboka ko mbere batigeze bafatanya n’imirenge kandi aribo bazi uko byifashe.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Yonne Mutakwasuku, avuga ko iyi mitungo idafite beneyo ihari ariko ngo mu ibarura bakoze basanze iyi mitungo irimo bene wabo wa ba nyiri imitungo bityo bahitamo gutanga raporo igaragaza ko nta mitungo idafite bene yo nk’uko byavugwaga.

Depite Evode Kalima, umuyobozi wungirije w’iyi komisiyo avuga ko tumwe mu turere turimo n’akarere ka Muhanga twumvise ko imitungo idafite beneyo ari imitungo yatereranywe idafite abayibamo kandi ngo ntayo wapfa kubona mu gihugu kuko hafi ya yose ifatwa na bene wabo wa banyiri imitungo cyangwa abandi.

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge y’akarere ka Muhanga bagiye bagaragaza ko iki kibazo cy’abantu batwaye imitungo y’abanyarwanda badahari gihari n’ubwo kidakabije ariko bimwe mu byagiye bigarukwaho ni ikibazo cy’abanyarwanda by’umwihariko bahunze mu mwaka w’1959 bagaruka bagasanga hari abandi babatwariye imitungo; aba bakaba bagorwa no kwemeza ko iyi mitungo yari iyabo.

Iyi komisiyo yasabye ko iyi mitungo yasizwe na beneyo yajya imenyekana ikajya icungwa na Leta kugirango beneyo nibaza bajye bahita bahabwa iyi mitungo nta kibazo kuko akenshi iyo yasigawemo n’abandi biteza ikibazo gikomeye mu kuyisubiza ndetse hakaba hagarahara ko akenshi iyo icunzwe n’abandi hari ubwo yangizwa.

Aha bakaba basobanura ko mu gihe iyi mitungo ibyajwe umusaruro; Leta idakeneye gukoresha aya mafaranga ahubwo ngo arabikwa nyirayo yaza akazahabwa umutungo we yasize ndetse n’umutungo wabyawe n’umutungo yasize mu gihe atari ahari.

Amafaranga azajya ava muri uyu mutungo akaba ari ayo guhemba umukozi ucunga uyu mutungo.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubundi mu mategeko bavugaga ko...iyo imyaka 30 ishize uri mu bintu nta masezerano yanditse nta n’urubanza uwo mutungo wegurirwa uwurimo...ubu rero hari hajemo amarangamutima bamwe bagarutse 1994 baje bavuga ngo aha hari ahacu,,,kubera kuvuga rikijyana biremerwa..ndetse hari nabari baragiye bagurishije n’impapuro zihari ariko baraje kuko bakomakomeye birukana abari baraguze...nzaba mbarirwa...mbona abadepiye bacu irangamutima yarabaye akabarore kabo...Gusa ntibyubaka kuko ..ubuza umutnu kuvuga yazabibona kakwereka ko na nyina w’undi abyara hungu.

Gatabazi yanditse ku itariki ya: 18-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka