Mu Bufaransa hatangiwe iperereza ku ruhare rw’umusikare w’umufaransa muri Jenoside

Abanyamategeko b’i Paris batangije iperereza ku ruhare rw’uwari umukapiteni mu ngabo z’u Bufaransa mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda; Paul Barril. Iperereza ryatangijwe tariki 24/06/2013, mu rukiko rwisumbuye w’i Paris.

Iri perereza ryatangiwe n’amatsinda mpuzamahanga atatu aharanira uburenganzira bwa muntu harimo iryitwa FIDH (International Federation for Human Rights), LDH (French Human Rights League) na Survie.

Aya matsinda yifuza ko uyu mukapiteni yasubiza ibibazo birebana n’uruhare rwe mu gushyigikira Leta y’u Rwanda yari iriho mu gutsemba Abatutsi.

Paul Barril, umufaransa ikekwaho uruhare muri Jenoside.
Paul Barril, umufaransa ikekwaho uruhare muri Jenoside.

Aya matsinda ashinja uyu mukomando ubufatanyacyaha, by’umwihariko mu mubano mwiza n’amasezerano yajyiranye n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe mu gihe cya Jenoside, Yohani Kambanda, aho yafashaga ingabo mu kuzitoza no kuzigenzura.

Bamwe mu Banyarwanda bajyize icyo bavuga kuri iki cyamezo cyafashwe n’aya matsinda aho usanga bajyiye bagaragaza ko ari imwe mu ntamwe ikomeye itangiye guterwa mu butabera.

Jean de Dieu Mucyo, umunyamabanga nshingwanikorwa wa komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside, kimwe n’umuyobozi wa Ibuka, Dr. Jean Pierre Dusingizemungu, ni bamwe mu bakiriye neza iki gikorwa, aho basanaga ari urufunguzo Abafaransa berekanye rwo kwimakaza ubutabera.

Mucyo yahize ati: “sS Barril gusa, hari n’abandi bayobozi mu Bafaransa cyane cyane abari bakuriye ingabo bafite amapeti yo hejuru mu gihe cya Jenoside, abo bagomba kugezwa imbere y’ubutabera.”

Mu 1994, Barril yishyuwe amadorari y’Amerika ibigumbi bitatu (3,000) na Guverinoma y’inzibacyuho yariho, kugira ngo afashe ingabo zabo n’interahamwe zigera ku gihumbi (1,000) mu rwego rwo gutsemba Abatutsi mu gihugu hose.

Iyi kontaro ngo yarayisinyanye na Kambanda wari umuyobozi wa Guverinoma kuri ubu wakatiwe igifungo cya burundu kubera icyaha bya Jenoside.

Nk’uko bitangazwa n’itangazamakuru ryo mu Bufaransa, Barril yoherejwe rwihishwa mu Rwanda na Francois de Grossouvre wari umujyanama w’uwahoze ari Perezida w’u Bufaransa Francois Mitterrand.

Ku itariki 27/04/1994 uwari Minisitiri w’Ingabo Augustin Bizimana yandikiye ibaruwa Barril amusaba ko yafasha igisirikare n’interahamwe. Iyi baruwa iherutse gufatwa n’ikinyamakuru cyo mu Bufaranda cyitwa “le Parisien.”

Nk’uko umutwe wayo ubigaragaza aho ugira uti “ku buryo bwihutirwa” “urgent”, Bizimana yamusabaga ko yafasha igisirikare n’interahamwe 1,000 mu kurwanya inyeshyamba za RPF mu rwego rwo kugira ngo bakomeza kwica Abatutsi.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka