Minisitiri w’Ubutabera arasaba Abanyarulindo kwikemurira ibibazo

Ubwo yasuraga akarere ka Rulindo, tariki 23/5/2013, Minsitiri w’Ubutabera, Thercisse Karugarama, yasabye abaturage n’abayobozi b’inzego z’ibanze bo muri ako karere kwikemurira ibibazo kuko nta muntu uzava i Kigali ngo ajye kubibakemurira.

Mu by’ingenzi byagenzaga Minisitiri w’Ubutabera harimo kuganira n’abaturage akabamenyesha ubushobozi bafite no kubakorera ubuvugizi mu bayobozi babo, mu bijyanye no gukemura ibibazo byabo no kurangiza imanza.

Minisitiri Karugarama yashimiye abagize komite z’abunzi mu karere ka Rulindo, by’umwihariko ab’igitsina gore ,ku bwitange bwabo n’ubushishozi mu gukemura imanza z’abaturage.

Yabwiye abunzi mu karere ka Rulindo ko bafite ubushobozi buhagije mu gufasha abaturage, kurebera hamwe icyagabanya amakimbirane akenshi aterwa no kuba abantu badakunze kunyurwa n’imyanzuro y’imanza ziba zaciwe.

Abunzi bahawe impanuro n’inyigisho aho Minisitiri yababwiye ko umuntu aba umwere kugeza igihe habonekeye ibimenyetso simusiga; akaba yabasabye kudatatire igihango bahawe n’igihugu cyabo.

Yagize ati “Mufite ubushobozi bwose mu maboko yanyu ariko ntimugomba kubyitwaza ngo murenganye abo mushinzwe kurenganura. Umuntu ahora ari umwere kugeza igihe habonekeye ibimenyetso bimushinja ku byo aba aregwa. Niyo mpanvu nsaba abunzi ko mutazatatira igihango n’ikizere mwagiranye n’igihugu.”

Abaturage baboneyeho kubaza ibibazo byabo.
Abaturage baboneyeho kubaza ibibazo byabo.

Mu bibazo byabajijwe n’abaturage mu rwego rwo kureba ko byabonerwa ibisubizo, Minisitiri yababwiye ko batagomba gutegereza umuyobozi uzava i Kigali. Yababwiye ko bagomba gukemurira ibibazo byabo mu nzego z’ibanze byakwanga bakiyambaza abakozi b’inzu z’ubwunganizi mu mategeko bashyizwe mu karere bakabagira inama.

Minisitiri w’Ubutabera kandi yasabye abaturage kujya bemera ibiba byavuye mu myanzuro y’imanza zabo, ngo kuko hari bamwe muri bo usanga batanyurwa, bakiyemeza guhora mu manza, kandi bazi neza ko badashobora kuzitsinda.

Nk’uko byagaragajwe n’abagize komite z’abunzi ku rwego rw’imidugudu, baracyafite ikibazo bitandukanye, birimo kuba bamwe badasobanukiwe amategeko no kuba nta bikoresho bafite.

Aha abunzi mu karere ka Rulindo basabye Minisitiri ko yabafasha kubona icyuma gifotora impapuro, ngo kuko bagira impungenge z’uko iyo bahaye umuntu ngo ajye kwifotoreza basanga hari ibyo ashobora guhindura bikaba byateza ibibazo.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ubu politiki y’urwanda ni ugushyira imbaraga zifata ibyemezo no kugena gahunda z’iterambere mu baturage,niyo mpanvu abaturage baba bagomba no kwikemurira ibibazo bitiriwe bigera mu nzego zisumbuye z’ubutabera.

kakuze yanditse ku itariki ya: 24-05-2013  →  Musubize

Nyakubahwa Minister, ntawanga ibyiza arabibura kandi burya ngo ntawutaka atababaye. Niba abo bacamanza bivugira ko kutamenya amategeko, ntibihagije kugirango nibura umuntu yamere ko yatsinzwe aruko yanyuze imbere y’umucamanza wize amategeko utaruca uko abyumva? Birababaje rero Nyakubahwa kubona mutangariza abanyarwanda bafunzwe na gacaca ko babonye uburenganzira bwo kujuririra inkiko zisanzwe ntibyubahirizwe n’abagenza cyaha mukuriye, aho bivugwa ko CNLG yaba yarimanye ama dossiers y’abafungwa.Minister; bihagaze bite ko amaso yaheze mukirere?

fatu yanditse ku itariki ya: 24-05-2013  →  Musubize

Inzego z’abunzi nizo aabaturage bagakwiye kujya biyambaza ariko bahitamo inkiko zisanzwe kandi zibahenda bikabije ndetse bikanafata igihe kirekire cyane.

oscar yanditse ku itariki ya: 24-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka