Minisitiri Busingye asanga abunzi bakwiye guhabwa agaciro ku bw’akazi kabo

Minisitiri w’ubutabera, Johnson Busingye, asanga abunzi bakwiye guhabwa agaciro bakitabwaho ku bw’umurimo bakora ukomeye. Ibi minisitiri yabitangarije mu karere ka Muhanga ubwo yaganiraga n’abakozi b’iyi minisiteri bakorerera mu turere 15 tw’igihugu bashinzwe inzu zunganira mu mategeko (MAJ).

Busingye avuga ko abunzi ari bamwe mu bantu bakwiye gufashwa kuko ubwabo bafasha igihugu mu bintu byinshi nko mu manza baca ziba ziri hagati y’abaturage. Izi manza bakaba bazica nta kiguzi batse kandi nta n’ikindi gihenze abaturage nko kujya mu nkiko kigaragaye.

Yasabye abakozi ba MAJ muri utu turere ko bakwegera abunzi bakababwira ibibazo bahura nabyo maze bakaba babiheraho babyiga by’umwihariko kuburyo byazabonerwa umuti ukwiye kandi ujyanye n’ubushobozi bw’igihugu.

Bimwe mu byo Minisititi yagaragaje ubwe yerekana ko hari ibibazo ni nk’aho mu bihe bishize abunzi bagiye bemererwa ibintu byo kubafasha mu mirimo yabo ariko bikarangira ntacyo babonye. Aha hakaba hagaragajwe ko bari bemerewe amagare ku bunzi bose nyamara iyo urebye usanga mu bunzi 12 bo ku kagari barabonye igare rimwe gusa.

Minisitiri Busingye asanga abunzi bakora akazi gahambaye.
Minisitiri Busingye asanga abunzi bakora akazi gahambaye.

Ibindi bibazo bakunze kugaragaza birimo n’ubwisungane mu kwivuza bagenerwa butazira igihe kuko ngo buza butinze n’ibindi. Aba bakozi ba MAJ basabye ko igiciro cy’ikiburanishwa cyakwiyongera kikava ku mafaranga miliyoni eshatu kigagera kuri miliyoni eshanu.

Bavuga ko kuri ubu ibintu byazamutse cyane kuburyo ikintu gifite agaciro ka miliyoni eshatu kiri hasi cyane ko byaba byiza bagendanye n’igihe. Aha Minisitiri yahise avuga ko iri tegeko ryo kongerera agaciro ikiburanwa mu bunzi barigejeje mu nteko ishinga amategeko kuburyo batangiye kuryiga ngo baryemeze.

Abunzi basabiwe kubona ahantu hasobanutse bakorera kandi babasha kubona aho babika amadosiye yabo kuko abo mu kagari bahabwa icyumba kimwe mu nyubako z’utugari ku bazigira cyangwa mu mirenge mu gihe ari abo ku rwego rw’umurenge.

Mu busanzwe Leta ishishikariza abaturage kuyoboka abunzi aho kugana inkiko kuko mu bunzi babasha kubunga nyamara mu nkiko bakaba bahatakariza amafaranga kandi bakanahava nta bwiyunge bagiranye.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

HARI HAKWIYE NO GUTEKEREZA GUSHISHIKARIZA ABUNZI KUGIRA IHURIRO CYANGWA SE COOPERATIVE MURI BURI KARERE KUGIRANGO HABONETSE N’INKUNGA CYANGWA ABAGIRANEZA BABE BAFASHWA MUBURYO BWOROSHYE KWITEZA IMBERE . KWIGIRA IBIBYATERA ABANTU GUHATANIRA KUBA UMWUNZI AHARANIRA KO ABANDI BAMUBONA NK’INYANYANGA MUGAYO.Amakimbirane nayo yagabanuka . Igare ryo ntacyo rifasha umwunzi cyane ko mimihanda ya kaburimbo ritemererwa kugendamo, ahubwo byaba byiza kuganiriza abunzi bagaterwa inkunga kukijyanye n’ibyifuzo byabo kandi mubushobozi bw;igihugu. Abunzi byo nta wabitindaho bafatiye runini abanyarwanda.

horanimana Jeanne d’Arc yanditse ku itariki ya: 16-07-2013  →  Musubize

ko mutatumenyesheje ko ayo mahugurwa yateguwe na RCN justice et Democratie ???

mumu yanditse ku itariki ya: 16-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka