Menya ibihano bihabwa ukwirakwiza amakuru y’urukozasoni yifashishije ikoranabuhanga

Muri iki gihe abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane, biborohera gutambutsa amakuru mu buryo bwihuse, ndetse bamwe bakayakwiza cyane cyane bifashishije amashusho y’urukozasoni, bakoresheje izo mbuga.

Mu gitabo cy’amategeko mpanabyaha y’u Rwanda, harimo itegeko rihana umuntu wese ukora ibyo bikorwa.

Gasore Prosper, umucamanza mu Rukiko rwisumbuye rwa Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, avuga ko icyaha cyo gukwirakwiza amakuru y’urukozasoni hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga, gihanwa n’itegeko no 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018, ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga mu ingingo ya 38, ivuga ku ‘Gutangaza amakuru y’urukozasoni hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga’.

Iyo ngingo ivuga ko umuntu wese, utangaza, wohereza cyangwa utuma hatangazwa ubutumwa ubwo ari bwo bwose bw’urukozasoni, akoresheje mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni imwe (1,000,000Frw) ariko atarenze Miliyoni ebyiri (2,000,0000Frw).

Iyo ubutumwa bw’urukozasoni buvugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, budahuye n’ukuri cyangwa bureba umwana, uwahamwe n’icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5), n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni imwe (1,000,000Frw) ariko atarenze Miliyoni eshatu (3,000,000Frw).

Me Gasore avuga ko uwaba yahuye n’iki kibazo wese, cyo guhohoterwa hakoreshejwe ubu buryo yagana inzira y’ubutabera, kuko baba bamwandagaje kandi amategeko abihana.

Abandi bantu batandukanye baganiriye na Kigali Today, bavuga ko ku mbuga nkoranyambaga havugirwaho ibintu abantu bishakiye, nyamara bigira ingaruka ku muryango mugari w’abatuye Isi.

Turikumwe Innoncent, avuga ko hari n’abacisha amashusho y’urukozasoni kuri za Twitter, Facebook na instagram, ugasanga ari ibintu byagira ingaruka kuri sosiyete, cyane ku rubyiruko.

Yifuza ko hashyirwaho amategeko agenga ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga, ku buryo umuntu wese washyiraho amashusho y’urukozasoni yabihanirwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibyiza ko mwakomeza kuduha amakuru ku birebana na mategeka

byadufasha gusobanukirwa tukirinda ibyaha bitaraba murakoze

Daniel yanditse ku itariki ya: 21-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka