Leta irizeza abasize imitungo yabo ko iyibacungiye neza

Ministeri y’ubutabera (MINIJUST), iratangaza ko leta icunze neza imitungo yasizwe na beneyo kandi bakaba bayisubizwa mu gihe baramuka babonetse.

MINIJUST itangaza ko kugeza ubu ku butaka bw’u Rwanda habarurwa imitungo 653 y’abapfuye cyangwa bavuye mu gihugu batayisizemo abayicunga bemewe n’amategeko, kandi no gushakisha indi itaramenyekana birakomeje.

Odette Yankurije, Umuyobozi muri MINIJUST ushinzwe kwegereza ubutabera abaturage.
Odette Yankurije, Umuyobozi muri MINIJUST ushinzwe kwegereza ubutabera abaturage.

Iyi mitungo ahanini ni ibibanza, amazu, imirima n’amashyamba bifitwe n’abantu babibohoje, cyangwa bikaba bidakoreshwa ku buryo ngo byahindutse ubwihisho bw’abashobora guhungabanya umutekano.

MINIJUST ivuga ko irimo gukorana n’ama banki kugira ngo amafaranga ari ku ma konti yasizwe na beneyo, abashe gucungirwa ahantu hizewe kuri konti yagenewe kubikwaho imari iva mu mitungo yasizwe na beneyo.

Mu nama y’iminsi ibiri yatangiye kuri uyu kane tariki 3 Ukuboza 2015, MINIJUST yasabye abakozi mu turere bashinzwe kugaruza iyi mitungo yasizwe na banyirayo, kujya kuyishakisha, kuyambura abayibohoje, kuyibarura, kuyicunga no kuyibyaza umusaruro; amafaranga avuyemo agashyirwa kuri konti yabugenewe.

Abashinzwe gucunga imitungo yasizwe na beneyo basabwe kuba maso.
Abashinzwe gucunga imitungo yasizwe na beneyo basabwe kuba maso.

Odette Yankurije, Umuyobozi muri MINIJUST ushinzwe kwegereza ubutabera abaturage, yagize ati “Mu gihe ba nyirayo baramuka babonetse bazasubizwa iyi mitungo yabo. Ministeri y’ubutabera kandi ifite ububasha bwo kugaruza imitungo yagurishijwe n’abantu batabifitiye ububasha, ikabikirwa bene yo.”

Yihanangirije abaturage kudapfa kugura ibintu muri cyamunara, kuko ngo hari igihe ba nyirabyo harimo abadahari bazagaruka, cyangwa se baba bahari kandi bafite ubushobozi bwo kwishyura ibyo basabwa, batarinze guterezwa imitungo yabo yose.

Ati “Itegeko ryari risanzweho ryateganyaga ko umusaruro uva ku mitungo yasizwe na beneyo ukurwaho 1/3 cyo kuyicunga no kuyitaho(nko gusana amazu), ariko irishya [ryo muri 2015], riteganya ko ½ cy’ayo mafaranga ari cyo kizabikirwa nyirayo, ikindi kikaba icyo kwita ku mutungo we.”

Ku bantu bamwe basize bakoze ibyaha birimo ibya Jenoside bakaba baratsinzwe imanza barimo Kabuga Felicien, imitungo yabo yarafatiriwe, ariko abandi barasabwa kugaruka mu byabo; baba batakiriho hakaboneka abafite uburenganzira bwo kuragwa imitungo yasigaye.

Mme Yankurije yagaragaje icyizere ko imitungo izatinda ikabona ba nyirayo, kuko ngo kugeza ubu 19 muri 653 imaze kubabona; ko imitungo icungwa na Leta imaze kubyazwa umusaruro urenga miliyari 1.7 by’amafaranga y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka