Kuvugurura igitabo cy’amategeko ahana byitezweho kugabanya ibyaha

Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye aratangaza ko igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda kigiye kuvugururwa, kuko hari ibyaha bisigaye bikorwa ntibibonerwe ibihano bigendanye.

Byatangarijwe kuri uyu wa gatatu tariki 11 Ugushyungo 2015, mu nama yahuje Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST), inzego z’umutekano n’abandi bayobozi bakuru mu gihugu, aho komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko yasabwe guhita itangira kiriya gikorwa.

Minisitiri Busingye avuga ko kuvugurura igitabo cy'amategeko ahana bizagabanya ibyaha.
Minisitiri Busingye avuga ko kuvugurura igitabo cy’amategeko ahana bizagabanya ibyaha.

Avuga ku kigamijwe muri iri vugurura, Minisitiri Busingye yagize ati" Gukaza ibihano birimo, ikigamijwe kandi ni ukureba uko abantu bareka gukora ibyaha, guhana ababikora bakabizinukwa kugira ngo batazabyongera."

Yakomeje avuga ko hari ibyaha bitari biri muri iki gitabo cy’amategeko bikaba bigiye kuzongerwamo. Yatanze urugero rw’ibyaha by’ikoranabuhanga, abayobozi batagaragaza imitungo yabo kandi babisabwa ndetse n’ ibijyanye n’abangiza ibidukikije.

Umuyobozi w’ubugenzacyaha ku rwego rw’igihugu, ACP Theos Badege, we avuga ko sosiyete nyarwanda igifite ibibazo byinshi by’uburiganya ari yo mpamvu gukaza ibihano ari ngombwa.

Abari mu nama bavuze ko hari ibyaha byinshi bitahanwaga nk'uko byakagombye.
Abari mu nama bavuze ko hari ibyaha byinshi bitahanwaga nk’uko byakagombye.

Aha yagaragaje bimwe mu bibazo bakunze guhura na byo kubera kiriya gitabo cy’amategeko kitarimo ibyaha n’ibihano byose.

Ati “Hari ibihano bijenjetse, ikinyuranyo kinini hagati y’igihano gito n’ikinini hari kandi ikibazo cy’amategeko aho umuntu akora icyaha, akagezwa imbere y’ubucamanza ariko nyuma y’igihe gito akaba ararekuwe ku buryo uba ubona hari ikibyihishe inyuma.”

ACP Badege yakomeje avuga ko ibyaha bijyanye no kunywa ibiyobyabwenge ari byo byishi muri iki gihe kuko ari byo bibyara ihohoterwa ndetse no gukubita no gukomeretsa. Akenshi ngo bikorwa n’urubyiruko kandi igihano kikaba kubashyira mu bigo ngororamuco.

Yongeraho ko impuzandengo y’ibyaha buri mwaka ari ibihumbi 16, muri ibi ngo 77.2% ngo ni ibirebana n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ari yo mpamvu ibihano byakagombye kongera kurebwaho.

Munyantore Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka