Kurega umuntu umubeshyera biraza kujya bifatwa nk’icyaha

Umukozi w’Ihuriro ry’Imiryango itanga ubufasha mu by’Amategeko (LAF), Me Jean Paul Ibambe, avuga ko mu kuvugurura amategeko mpanabyaha biriho gukorwa kuri ubu, hateganywa ko kurega umuntu umubeshyera biza kujya bifatwa nk’icyaha.

Abanyeshuri bo muri UR-Huye basobanuriwe ibya politiki y'ubutabera mpanabyaha n'iy'uburyo bwo gukemura amakimbirane hatifashishijwe inkiko
Abanyeshuri bo muri UR-Huye basobanuriwe ibya politiki y’ubutabera mpanabyaha n’iy’uburyo bwo gukemura amakimbirane hatifashishijwe inkiko

Yabibwiye abanyeshuri bo mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ry’i Huye (UR-Huye) mu biganiro bagiranye tariki 14 Kamena 2023, ubwo yabasobanuriraga ibya politiki y’ubutabera mpanabyaha n’iy’uburyo bwo gukemura amakimbirane hatifashishijwe inkiko zemejwe muri Nzeri 2023, n’imishinga y’amategeko atuma zishyirwa mu bikorwa ikaba iherutse kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri.

Me Ibambe yasobanuye ko izi politike n’aya mategeko akiri mu mishinga byatekerejweho nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe, bikagaragara ko hari ibihano byatangwaga mu buryo budashyira mu gaciro ugereranyije n’ibihe tugezemo.

Yagize ati “Washoboraga gusanga nk’umuntu yibye inkoko agafungwa umwaka wose, adakora, Leta ahubwo ugasanga imutanzeho amafaranga miriyoni eshatu, enye cyangwa eshanu ku mwaka, nyamara inkoko yibye ifite agaciro k’ibihumbi bitatu cyangwa bine.”

Yunzemo ati “Mu by’ukuri washoboraga gusanga hari icyabimuteye, ariko mu buryo yaburanishijwe hatarabayeho kureba izo mpamvu. Kuri ubu turavuga ngo ese nta kureba uko inkoko yibwe yagaruzwa, hagatangwa igihano kidahombya Leta, ariko na none kitabuza uburenganzira bw’ibanze uwakoze cya cyaha?”

Ngo hanatekerejwe ku kuba hashyirwaho ingamba zihutisha imanza, umuntu ntafungwe by’agateganyo nk’igihe cy’imyaka itatu ategereje kuzaburana, bikarangira abaye umwere nta n’aho yajya kubaza ibya ya myaka itatu amaze afunze by’agateganyo.

Aha ni na ho yasobanuye ko kurega undi hanyuma bikazagaragara ko wari wamubeshyeye nkana bizajya bifatwa nk’icyaha.

Ati “Tekereza uyu munsi nkureze nkubeshyera ugafungwa by’agateganyo igihe cy’imyaka ibiri hanyuma ukazaba umwere! Mu by’ukuri haba hagomba kuboneka umuntu uryozwa icyo kintu. Niba rero bigaragaye ko yabeshye abigambiriye, bizafatwa nk’icyaha.”

Abanyeshuri bakurikiye ibiganiro bavuze ko mu byo bungutse harimo kuba izi politike zifite akamaro kuko zizarinda ibihombo byaturukaga ku kujya mu nkiko kuko ibibazo bizajya bikemurirwa mu miryango n’ahandi abantu bahurira.

Pakita Francesca ati “Tekereza nk’umutu yakwibye ihene, noneho mu rwego rwo kugira ngo uyibone no kuvuga ko wanze agasuzuguro ugashaka umwavoka, hanyuma ukagurisha inka! Urumva ko ari ibintu bidakwiye, ku buryo gushaka uko bikemurirwa nko mu muryango ari byo byiza.”

Ishimwe yamwunganiye agira ati “Ikindi uwatsinze ni byo ataha yishimye, ariko uwatsinzwe hari igihe atanyurwa, akaba yagira n’inzika, akaba yakwegera uwo yakoreye icyaha akamukorera ibindi birenzeho. Ubu butabera buzazana ubwumvikane.”

Mu bindi biteganywa muri ziriya politike n’amategeko ari kuvugururwa harimo kuba mu bihe biri imbere abari mu magororero (ntacyitwa amagereza), bazajya baganirizwa, bikazabafasha gutaha baragororotse.

Ikindi, ngo birateganywa ko abakoze ibyaha byoroheje batazongera kuzajya bafungirwa hamwe n’abakoze ibikomeye mu rwego rwo kurinda ko uwagiye mu igororero yari umunyabyaha woroheje yahigira ibibi akazataha yarabaye umunyabyaha ruharwa, aho kugororoka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Nibyo umuntu ukureze akubeshyera aba agomba gufungwa nk’uwakoze icyaha Kandi akishyura ibyo watakaje muri urwo rubanza yagushoyemo

kamere yanditse ku itariki ya: 17-06-2023  →  Musubize

Nibyo umuntu ukureze akubeshyera aba agomba gufungwa nk’uwakoze icyaha Kandi akishyura ibyo watakaje muri urwo rubanza yagushoyemo

kamere yanditse ku itariki ya: 17-06-2023  →  Musubize

Nibyo , gukurikirana ababeshyera abandi ariko nibadashishoza gutanga ubuhamya no kugaragaza abanyabyaha bizaba amateka mu Rwanda. Kuko imanza nyinshi zitsindwa so uko abatsinze baba batakoze ibyaha,ahubwo ngo ibimenyetso biba bike cg hakazamo ibindi bintu byinshi biravugwa.
Ubwo rero uwareze cg uwatunze urutoki akabiryora byarabaye abibona n’amaso.Mwitonde abanyabyaha bazi ubwenge kurusha inyangamugayo.

Nana yanditse ku itariki ya: 17-06-2023  →  Musubize

Amen, mu Rwanda rwose iki kintu nicyo pe. Wenda byagabanya ibihombo nubucukike mumagereza.

Have christien yanditse ku itariki ya: 17-06-2023  →  Musubize

Ni byiza ko kurega umuntu umubeshyera byafatwa nkicyaha Yego nibyo

Ariko nanone byabaye umuco ko abakomeye (abakire,abayobozi n’abandi bagira icyitwa @munyumvishirize Aho umuntu afatwa agafungwa bikozwe numwe mini navuze haruguru

Agafungwa atadakatiye, ntakuburamo arengana
Urugero:Wenda umukire yaketseko utereta umwana we

Ugafungwa nyuma yigihe kirekire nkimyaka3 ukarekurwa ariko mubyukuri NTA docier cg icyaha wahamijwe

Uyu muntu aba akwiye kurega uwamufungishije agahabwa indishyi yakababaro

Ntirenganya Simeon yanditse ku itariki ya: 16-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka