Ibi byatangajwe n’umuyobozi w’iyi komisiyo, Maderene Nirere, ubwo yasozaga amahugurwa yahabwaga abayobozi ba Polisi y’igihugu mu turere n’abagenzacyaha mu turere twose tw’igihugu yaberaga mu karere ka Muhanga.
Nirere avuga ko Polisi y’u Rwanda iza ku mwanya mwiza muri Afurika ndetse no ku isi muri Polisi zikora neza kuko mu gihugu bafasha mu kubahiriza uburengenzira bw’ikiremwamuntu ndetse no hanze y’igihugu Polisi y’u Rwanda henshi ngo imaze kumenyekana kubera ibikorwa byayo.
Yagize ati: “Polisi yacu iza ku isonga mu gukora neza, nk’ubu ugiye aho yajyiye mu butumwa by’umuryango w’abibumbye nko muri Cote d’Ivoire ihafite ibikorwa bitigeze bikorwa n’abandi abo aribo bose”.
Nirere avuga ko no mu Rwanda Polisi yubahiriza akazi kayo ko gukurikirana no kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko.
Umuyobozi wa komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu yasabye bamwe mu bapolisi byagaragaye ko bahana abagaragaye mu byaha ku buryo butemewe n’amategeko ko bakwisubiraho kuko banduza isura nziza ya Polisi nubwo ari bake.
Abapolisi nabo bagaragaje zimwe mu mbogamizi bagira mu gihe bari mu kazi kabo ka buri munsi nk’ubuke bwa bimwe mu bikoresho nk’imodoka zo kubafasha mu gihe batwaye abakekwaho icyaha, imashini zo kubika amadosiye n’ibindi.
Nirere yavuze ko iki kibazo bajyiye kugikorera ubuvugizi kugirango ibi bikoresho aho bikwiye bibe byaboneka bigendanye n’amikoro y’igihugu.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Kubahiriza uburenganzira bwa muntu ni inshingano za polisi iyo ariyo yose ku isi,nicyo ibereyeho,ariko habaho umwihariko nk’iyo urebye polisi y’urwanda,kuko irenga ibiri mu nshingano zayo zo kurinda abaturage n’ibyabo ikabafasha kwiteza imbere ibafasha kubungabunga ubuzima