Kamonyi: Abaturage bashima ubufasha bahabwa na MAJ ku bibazo bijyanye n’ubutabera

Abagana inzu y’ubufasha mu mategeko MAJ (Maison d’acces a la Justice), barashima uko bakirwa n’abakozi b’uru rwego n’inama bagirwa kuko zibafasha mu myanzura bafata ku nzira zo kunyuzamo ibibazo bya bo.

Urwego rwa MAJ rwashyizweho na Minisiteri y’ubutabera muri gahunda yo kwegeraza ubutabera abaturage.

Abakozi ba MAJ bakira abaturage bafite ibibazo by’akarengane bashaka kujyana mu nkiko cyangwa se ibyageze mu nkiko, bakabagira inama y’uburyo bagomba kwitwara ndetse bakanabakorera n’imyanzuro yo gutanga ikirego.

Karerangabo Jean Leonard MAJ Kamonyi.
Karerangabo Jean Leonard MAJ Kamonyi.

Mu karere ka Kamonyi, Urwego rwa MAJ rukorera i Gihinga mu murenge wa Gacurabwenge, hafi y’urukiko rw’ibanze rwa Gacurabwenge.

Ababagana bashima uburyo bakirwa ndetse na servisi bahabwa ngo zikaba zibafasha mu ikemuka ry’ibibazo bya bo, abenshi bavuga ko biba bimaze igihe kirekire bidakemurwa.

Mushakarugo maritini wo mu mugugudu wa Kabere, akagari ka Mpushi ho mu murenge wa Musambira, avuga ko amaze umwaka yaraburanye urubanza akarutsinda, ariko abashinzwe kururangiza ngo bamuheshe ibyo yatsindiye bakaba batabikora.

Uyu mugabo yazanye icyo kibazo kuri MAJ, none bamufashije kwandikira Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Musambira bamwibutsa kurangiza urwo rubanza. Mushakarugo afite icyizere ko ubwo icyo kibazo abakozi ba MAJ bakimufashijemo kizakemuka bidatinze.

Uwitwa Nyirahabimana Emiliana wo mu kagari ka Nkingo, umurenge wa Gacurabwenge, we avuga ko kuva mu mwaka wa 2010 yatangiye kwiyambaza abakozi ba MAJ, ngo bamugire inama mu rubanza aregamo umwunganizi mu mategeko (avocat), wamuburaniye mu rubanza rw’umwana we wishwe n’imodoka yarangiza ntamushyikirize impozamarira.

Inama yagiriwe n’abakozi ba MAJ zamufashije gutsinda umuburanyi we kuva ku rukiko rw’ibanze kugera ku rukiko rukuru i Nyanza. Ikibazo kikimugenza kwri MAJ rero, ngo n’uko uwo muburanyi we yanza gutanga ibyo urukiko rwamutegetse ahubwo akaza kurega Nyirahabimana ngo yitwaje irindi tegeko rishya rimurenganura.
Agira ati : “Urumva rero ko mburana n’umunyamategeko, ubu nazanye imyanzuro y’urukiko hano ngo bangire inama y’uburyo nziregura kuko iryo tegeko rishya njye sindizi.”

Jean Leonard Karerangabo, Umukozi wa MAJ mu karere ka Kamonyi , atangaza ko uru rwego ari ijisho rihagarariye Minisiteri y’ubutabera mu baturage hagamijwe gushaka uburyo bwose ubutabera bunoze bwagera ku Banyarwanda bose nta kiguzi.

Ngo mbere y’uko batangira gukorera mu karere, wasangaga hari abaturage barengana ntibamenye urwego berekezamo ibibazo bya bo , n’iyo babijyana mu nkiko bakabitanga nabi, ariko kuri ubu iyo umuturage abagejejeho ikibazo babanza kugisesengura no kumuhuza n’uwo bagifitanye bakabasaba kugikemura. Iyo binaniranye niho bakora umwanzuro w’ikirego kigashyikirizwa urukiko.

Ariko abaturage bagaragaza impungenge z’uko hari abataramenya imikorere y’uru rwego bakirenganira mu zindi nzego, ariko Karerangabo akavuga ko bagitangira gukora babanje kwimenyekanisha mu mirenge yose basobanurira abaturage imikorere y’urwego rwa MAJ.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka