Inyigisho abagororwa baherwa muri club irwanya Jenoside zarabahinduye

Bamwe mu bafungiwe muri gereza ya Nsinda bavuye ku izima bemera ibyo byaha banabisabira imbabazi, nyuma y’igihe bafungiwe ibyaha batemera.

Benshi mu bafungiwe muri iyo gereza yo mu karere ka Rwamagana bafungiwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ntawangundi avuga ko inyigisho baherwa muri club yo kurwanya Jenoside zatumye buri wese yisuzuma, biba ngombwa ko abakoze ibyaha babyemera bandikira imiryango bahemukiye bayisaba imbabazi.
Ntawangundi avuga ko inyigisho baherwa muri club yo kurwanya Jenoside zatumye buri wese yisuzuma, biba ngombwa ko abakoze ibyaha babyemera bandikira imiryango bahemukiye bayisaba imbabazi.

N’ubwo abafungiwe ibyo byaha aribo benshi, hari abamaze igihe bafunzwe ariko batakozwaga iby’uruhare rwa bo muri iyo Jenoside, n’abataremeraga ko yabayeho nk’uko abo twavuganye babyemeza.

Gusa kugeza ubu bamwe muri abo ni bo bahamiriza abandi ko Jenoside yabayeho, nyuma yo guhindura ibitekerezo kubera inyigisho zimakaza ubumwe n’ubwiyunge baherwa muri club irwanya Jenoside ikorera muri iyo gereza, nk’uko uwitwa Ntawangundi Yozefu abisobanura.

Benshi mu bafungiwe muri gereza ya Nsinda bafungiwe ibyaha bya Jenoside.
Benshi mu bafungiwe muri gereza ya Nsinda bafungiwe ibyaha bya Jenoside.

Agira ati “Buri muntu yarisuzumye areba niba nta cyaha yakoze. Mutimanama wawe muragendana, mu gihe ukora icyaha aba ahari.

Inyigisho za club zaradufashije n’abahakanaga Jenoside ubu barayemera. Uhakana Jenoside kandi yari ari muri iki gihugu ni umurwayi akwiye kuvuzwa kuko aba ahakana ibyo azi kandi yakoze.”

Ndayambaje Eulade na we ufungiye muri iyo gereza yemeza ko nta muntu ukwiye kuba ahakana ko Jenoside yabayeho, kuko “ibimenyetso by’uburyo yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa bigaragara.”

Abagize club yo ku rwanya Jenoside bagenda bahindura ibitekerezo kubera inyigisho baherwa muri iyo club.
Abagize club yo ku rwanya Jenoside bagenda bahindura ibitekerezo kubera inyigisho baherwa muri iyo club.

Uretse inyigisho batanga binyuze mu biganiro, abagororwa bagize iyo club bakunze kwifashisha ubuhanzi mu rwego rwo gusakaza inyigisho zimakaza ubumwe n’ubwiyunge.

Ndayambaje uhanga indirimbo zikubiyemo izo nyigisho avuga ko “Abarinzi b’igihango bagize uruhare mu kurokora abahigwaga muri Jenoside batanze isomo buri Munyarwanda akwiye kwigiraho kuko bikozwe nta muntu wazongera gutekereza guhemukira undi.”

Iyo Club igiye kumara umwaka itangijwe muri gereza ya Nsinda, inyigisho ziyitangirwamo ngo zikaba zitanga umusaruro ushimishije.

Imfungwa n’abagororwa bagera kuri 583 bamaze kwandikira imiryango 831 bayisaba imbabazi z’ibyaha bayikoreye muri Jenoside, kandi ngo bifuza guhura na yo ngo basabe imbabazi imbonankubone.

Kugeza ubu muri gereza ya Nsinda hafungiwe abagororwa bagera ku 8648, muri abo abagera kuri 471 bonyine akaba ari bo bafungiwe ibyaha bisanzwe.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka