Ikirego cy’Umukobwa ushinja Dr Kayumba gushaka kumusambanya kigeze he?
Ku mugoroba wo ku wa 17 Werurwe 2021 ahagana mu ma saa 18h07 uwitwa Kamaraba Salva, yatambukije ku rubuga rwa Twitter ubuhamya bw’Umukobwa mugenzi we bushinja Dr Kayumba Christopher wari umwarimu we muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’Itangazamakuru n’itumanaho, gushaka kumusambanya ku gahato akabyanga.
Muri ubu buhamya Kamaraba avuga ko iki gikorwa cy’ubugome cyakorewe mugenzi we cyabaye mu 2017, ariko mugenzi we akaba yifuje kubishyira ku ka rubanda, nyuma y’uko abonye ko Dr Kayumba atangaje ko ashinze ishyaka riharanira Demokarasi yise Rwandese Platform for Democracy, akabona ko umuntu ukora ibikorwa nk’ibyo bigayitse, adakwiye kugaragara mu ruhando rwa Politiki mu Rwanda.
Muri ubu buhamya kandi, Kamaraba avuga ko uyu mugenzi we wahohotewe yaje kugeza ikirego ku rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ariko ntagaragaza uko cyakiriwe n’icyo yafashijwe.
Ni muri urwo rwego Kigali Today yaganiriye na Dr. Murangira B. Thierry, Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, atugezaho byimbitse ibijyanye na dosiye y’iki kirego, n’aho igeze ubu.
Yagize ati “RIB yakiriye ikirego mu ntangiriro z’ukwezi kwa Werurwe uyu mwaka. Kayumba yaregwaga Ubwinjiracyaha bwo gukoresha undi imibonano Mpuzabitsina ku gahato uwari umunyeshuri we". Iperereza riri gukorwa, ibimenyetso biri gukusanywa.”
Twifuje kumenya niba iki cyaha cyakozwe muri 2017 kikaba cyaragejejwe mu bugenzacyaha nyuma y’imyaka ine uwahohotewe ataratinze kugitanga kikaba cyarashaje.
Dr Murangira yadusubije agira ati “Iki cyaha ubusanzwe cyitwa Ubwinjiracyaha bwo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato (Attempt to rape). Ni icyaha cy’ubugome gisaza nyuma y’imyaka 10, tukaba twaracyakiriye kuko kitarasaza.”
Avuga ku buhamya bw’uyu mukobwa uvuga ko yahohotewe, Dr Kayumba yatangaje ko ibi ari ibinyoma bigamije kumuharabika, anahita afunga (Ablocka) Kamaraba kuri Twitter, bivuze ko ari we, ari na Kamaraba ntawe uzongera kubona ibyo undi yanditse kuri Twitter.
Ubusanzwe uwo urukiko ruhamije icyaha cyo gusambanya umuntu ku gahato, ahanishwa igifungo cy’imyaka iri hagati ya 10 na 15.
Ubwinjiracyaha bwo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato (Attempt to rape) cyo gihanishwa icya kabiri cy’iyo myaka bitewe n’iyo urukiko rwakase (hagati ya 5 na 7.5).
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ubusambanyi,nubwo bukorwa na millions and millions z’abantu mu rwego rwo kwishimisha,butera ibibazo byinshi bikomeye harimo:Gufungwa,inda,Sida,kwiyahura,gusenya ingo ku bashakanye,etc…Si ibyo gusa,kubera ko ubusambanyi buzabuza ababukora kubona ubuzima bw’iteka muli paradizo.
La balance de la justice est très endommagée ! Pour moi elle doit immédiatement être réparée.