Huye: Muri 2013-2014, ibibazo by’imitungo yangijwe muri Jenoside bizarangizwa
Kuba mu mwaka wa 2013-2014 ibibazo by’imitungo yangijwe muri Jenoside bizarangizwa mu Karere ka Huye, byavuzwe na Mutwarasibo Cyprien, umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere.
Yabwiraga abari bateraniye Kabakobwa ho mu Murenge wa Mukura, umwe mu Mirenge igize aka Karere, bari bateraniye mu gikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro Abatutsi bahiciwe mu gihe cya Jenoside yo mu 1994. Hari ku itariki 30/06/2013.
Mutwarasibo yagize ati “Imanza zaciwe muri Gacaca hari izarangiye, ariko hari n’izitararangira. Mu nshingano dufite nk’ubuyobozi, twiyemeje yuko izo manza tuzihutisha zikarangira, ndetse intego twihaye ni uko muri uyu mwaka tugiye gutangira w’ingengo y’imari wazarangira na zo zirangiye.”
Kandi ngo uretse kurangiza imanza za Gacaca, ngo n’ikibazo cy’imitungo y’abana barokotse Jenoside bazagikemura: ngo byagiye bigaragara hirya no hino ko hari abagiye bigabiza imitungo y’abana barokotse Jenoside mu buryo bunyuranye.
Hari abagiye biyitirira ko ari bo babareraga bakabangiriza imitungo cyangwa se bakaba barayigurishije mu buryo butemewe n’amategeko.
Ngo hari n’abandi bo kugawa bagiye bagerageza kuzibanganya ibimyenyetso, umuntu agafata umwana nk’ugiye kumurera ahubwo akigabiza umutungo we akawugurisha.
Mutwarasibo yasabye ko buri wese urebwa n’ibi bibazo byombi yabafasha kubikemura, baba abarebwa no kurangiza imanza, baba abagomba kwishyura, ariko cyane cyane abafite amakuru ku mitungo y’abana barokotse Jenoside abantu bigabije.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|