Abahawe amagare ni 48 bo ku rwego rw’umurenge batowe mu mwaka ushize wa 2022, ariko nanone batari muri manda yacyuye igihe. Hatoranyijwe abakorera mu duce tugoye kugendamo, ariko n’abasigaye bo ku rwego rw’imirenge ndetse n’utugari ngo bazayahabwa bidatinze.
Ubwo yabashyikirizaga aya magare, Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yabibukije ko kuri ubu, haba ku rwego rw’abunzi ndetse n’inkiko, icyimirijwe imbere mu butabera bw’u Rwanda ari ukubanza gushaka uko abantu bumvikanishwa, aho kwishora mu manza zibatesha igihe zikanabatera ubukene.
Yagize ati “Kwitaba inkiko bitesha umwanya bikanatera ibihombo mu gihe cyo kurangiza imanza, cyangwa se nanone umuntu udasobanukiwe n’amategeko wishoye mu manza, akaba yagongwa n’amategeko kubera kutayasobanukirwa neza.”
Yaboneyeho no gusaba abantu kujya bemera imikirize y’amakimbirane bityo bakirinda guhora basiragira bajya mu manza, anabasaba kuba bagana ubuyobozi igihe hari ibyo batishimiye cyangwa babona bitagenda, kugira ngo bikemurwe.
Ati “Bashobora kubwira abayobozi n’izindi nzego dufatanya, harimo n’itangazamakuru, kugira ngo ikibangamira ubutabera cyose kimenyekane, hanyuma gikemurwe.”
Abunzi bahawe amagare bavuga ko batorwa bari biteguye n’ubundi gufasha abaturanyi babo kumvikana, nk’uko babikoraga na mbere yo gutorerwa uyu murimo w’ubukorerabushake.
Icyakora nanone, ngo hari n’abo bagerageza kunga bakabananira, n’ubwo ari bo bakeya.
Egide Niyonsenga ati “Uzi ko imitima yacu atari imwe. Hari abagenda binangira bagakomeza kuburana, ariko muri rusange hari ababyumva uko tugenda tubibumvisha gake gake.”
Tugarutse ku magare bahawe kugira ngo ajye abafasha kugera aho baburanishiriza n’ahari ikiburanwa, abunzi bavuze ko babyishimiye. Abatazi gutwara amagare na bo ngo bazayiga, uretse ko no mu b’igitsina gore ubundi bakunze kuba ari bo batabizi muri bo harimo ababishoboye.
Obine Uwizera w’i Kigoma ati “Kubera ko naje mpetse umwana, hari uri buze kurintwaza, ariko ubusanzwe nditwara.”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|