Ibi byemejwe na Perezida w’urukiko rw’ikirenga, Prof. Sam Rugege, ubwo kuri uyu wa Gatatu tariki 8/1/2014 yakiraga Minisitiri w’Ubutabera n’Umutekano mu Buholandi uri mu ruzinduko mu Rwanda.
Yagize ati "Bazayubaka i Nyanza hafi n’ahari inzu ndangamurage y’u Rwanda. Hazaba harimo uru rukiko ruburanisha imanza ziturutse hanze ariko hazakoreramo n’urukiko rukuru ishami ry’i Nyanza."
Uru rukiko ruzubakwa ku nkunga y’Ubuholandi ruzaburanisha Abanyawanda bakurikiranyweho ibyaba byose mpuzamahanga rukaba ruzatangira mu mpera za 2015, nk’uko Prof. Rugege yakomeje abitangaza.
Ku bijyanye n’ibiganiro yagiranye n’uyu muyobozi mukuru w’ubutabera bw’u Buholandi, Prof. Rugege yatangaje ko baganiriye ku bijyanye n’inkunga u Buholande bukomeje gutera u Rwanda mu kubaka no guhugura ubutabera bw’u Rwanda.
Ubuholandi bwiyemeje gukomeza gufasha u Rwanda mu kubaka inzu z’ubutabera no guhugura abacamanza b’Abanyarwanda ariko bakaba bateganya no gukomeza kohereza abandi bakurikiranyweho ibyaba bya Jenoside mu Rwanda, nk’uko Minisitiri w’u Buholandi yabitangaje.
Emmnanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
aamahanga afitiye icyizere u Rwanda kuko amaze kubona intambwe twagezeho. ibi biteye ishema aho nyuma ya jenoside hakozwe byinshi bitandukanye ngo hagarurwe isura yerekanaga u Rwanda nk’igihugu cy’abicanyi. ubwo rero iyi sura tumaze kuyirenga kure twateye imbere kabaye
ibi ni byiza cyana kandi turabishima erega niyo urebye ibyumba biburanishizwamo hano mu Rwanda usanga bidateye imbere cyane ugereranyije n
ibindi mpuzamahanga ariko ubwo inkunga ibonetse ndizereko bizagirira akamaro igihugu cyacu.