Gusiragizwa mu nzego z’ubutabera ngo biri kugenda bicika

Abaturage baravuga ko bishimira intambwe igaragara yatewe mu rwego rw’ubutabera babifashijwemo cyane cyane n’inzu z’ubujyanama mu by’amategeko zabashyiriweho muri buri karere, zizwi cyane nka MAJ.

Izi nzu z’ubujyanama mu by’amategeko ngo zifasha abaturage kubona ibyangombwa byo mu nkiko batavunitse, ndetse zikabafasha no gukemura ibibazo bijyanye n’imanza bitarinze kugera mu nkiko.

Inzu z’ubujyanama mu by’amategeko kandi zatumye ubutabera bwengerezwa abaturage. Ibi ngo babyungukiyemo kandi binorohereza ubucamanza mu kazi kabwo hirindwa guhora mu manza z’ibirarane.

Twagiramungu Yohani utuye mu murenge wa Tumba mu karere ka Huye avuga ko ashima ibyagezweho mu rwego rw’ubutabera kuko mu gihe cya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, iyo umuntu yashakaga kugana urukiko byamusabaga gushaka umuntu ujijutse uzamuyobora,ibyo kandi uwo muntu ntibabikoreraga ubuntu.

Ubutabera burashimwa, mu gihe mbere y’uko Abanyarwanda bibohora, umuntu wiyambazaga inzego z’ubutabera n’iyo yabaga ari mu kuri, atabaga afite icyizere ko urubanza yashoye azarutsinda.

N’iyo yaramukaga atsinze byabaga byaramutwaye igihe kinini utaretse n’amafaranga kuko ubutabera bwari bwaramunzwe na ruswa n’ikimenyane.

Umuhire Claudine ukuriye inzu y’ubujyanama mu by’amategeko mu karere ka Huye avuga ko uru rwego n’ubwo ari rushya, rufasha abaturage akenshi batishoboye rubagira inama. Ibi rero ngo bituma ibibazo byabo bikemuka neza kandi n’ibidakemutse bigashyikirizwa inzego zindi zibifitiye ububasha.

Umuhire ariko avuga ko bafite imbogamizi ko nta nyandiko bagira zitumiza impande zifitanye ikibazo aho kumva buri wese azanye ikibazo ku giti cye kandi bishoboka ko banabahuza ikibazo kikarangira.

Uru rwego rw’ubujyanama mu by’amategeko rutanga inama ndetse rukanakora ubuvugizi mu nzego z’ibanze. Rukorana n’inzego z’umutekano nka Polisi n’izindi.

Kugeza ubu aho abaturage baboneye uru rwego mu karere ka Huye ngo abagera ku 120 bashobora kurugana mu gihe kingana n’ukwezi kumwe.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Siko mbibona kuko maze imyaka isaga ine yose nsiragira nishyuza mafranga yanjye 1.266.300 natanzeho ingwate mu rukiko rw’ibanze rwa busasamana i nyanza. Rwarayanyimye kandi nirwo rwangize umwere ku cyaha nari nkurikiranyweho, Umushinjacyaha NTIRUSHWAMABOKO Etienn ayibira uwo tuburana urubanza rutaraba. Kubera uruhare rw’abakozi b’urukiko muri ubwo busambo ntacyo runsubiza, rurandindagiza ngo genda uzagaruke,....imyaka ine kweli> Nta butabera mbonye!

Niyonzima yanditse ku itariki ya: 16-07-2013  →  Musubize

Mu byukuri, mbona ubutabera mu Rwanda buhagaze neza; hari imanza mbonezamubano nyinshi zerekana uburyo ubutabera bukoresha ubushishozi mu kurenganura abahohotewe.

kazungu yanditse ku itariki ya: 2-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka