Gicumbi: Imanza z’imitungo ni zo ziganje mu karere

Bamwe mu bahesha b’inkiko bakorera mu karere ka Gicumbi bagaragarije komisiyo ya sena ishinzwe imiyoborere myiza n’ubutabera ko ibibazo by’amasambu aribyo byiganjemo ibibazo bidakunze kurangira.

Kuri uyu wa 3/12/2014 nibwo komisiyo ya sena iri mu karere ka Gicumbi gusuzuma imitangirwe ya serivise n’uburyo abahesha b’inkiko barangizamo imanza, kugirango harebwe uburyo hanozwa imikorere myiza mu guha serivise abaturage babagana.

Bamwe mu bahesha b’inkiko bagaragarije komisiyo ya sena ko bafite ikibazo k’imanza bakunze guhura nacyo ari ikibazo k’imanza zishingiye ku mitungo nk’uko byagaragajwe n’umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Mvuyekure Alexandre.

Abasenateri bari mu nama n'ubuyobozi bw'akarere ka Gicumbi.
Abasenateri bari mu nama n’ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi.

Yavuze ko inzego z’ubutabera zikora neza ariko mu bibazo bikunze kurangizwa ugasanza uburyo bakemuyemo ikibazo abaturage batabyishimiye.

Ati “akenshi imanza zikunze kuza hano ku munsi wo gukemuramo ibibazo wo kuwa kane ni iby’amasambu, abagore baka indezo, n’ibindi byose byerekeye umuryango aho usanga akenshi ari amakimbirane ashingiye ku mitungo”.

Kutarangiza imanza ngo biterwa nuko usanga umuturage atishimiye umwanzuro w’urukiko nyamara inzu z’ubufasha mu butabera (MAJ) zigira abaturage inama y’uko bareka gusiragira mu nkiko kuko usanga bibatesha umwanya; nk’uko Gombaniro Tarcisse ukuriye urwego rwa MAJ mu karere ka Gicumbi abivuga.

Ikindi ngo ku rwego rwabo bafasha abaturage batishoboye kubakorera umwanzuro w’urubanza igihe bakeneye kujya mu nkiko.

Abahesha b’inkiko batabigize umwuga nabo bagaragaje ko hari imbogamizi bajya bahura nazo zo gukemuramo ibibazo by’abaturage.

Abahesha b'inkiko bitabiriye ibiganiro n'abasenateri.
Abahesha b’inkiko bitabiriye ibiganiro n’abasenateri.

Nzabarinda Elie ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’kagari ka Gacurabwenge mu murenge wa Byumba akaba ari umuhesha w’inkiko utarabigize umwuga yagaragaje ko hari bimwe baba badasobanukiwe bijyanye n’itegeko rikurikizwa hacibwa urubanza bikaba ngombwa ko biyambaza umunyamategeko ngo abasobanurire uburyo bari bubigenze.

Aha yaboneyeho no gusaba amahugurwa kugirango bongere ubumenyi mu gikorwa cyo kurangiza imanza.

Abahesha b’inkiko kandi bagaragaje ko bahura n’ikibazo cy’amafaranga y’urugendo aho bashobora gukora ibirometero bigera mu 10 bajya kurangiza urubanza bityo ugasanga umunsi urangiye nta kindi kintu babashije gukora kandi baba bafite inshingano zo kuzuza mu kandi kazi nk’uko Nzabarinda yabigarutseho.

Senateri Mushinzimana Appolinaire yabijeje ko bagiye gukora ubuvugizi ku bibazo n’imbogamizi abahesha b’inkiko bagaragaje kugirango barusheho kunoza umurimo neza.

Ikindi yasabye abayobozi kwita ku gukemura ibibazo by’abaturage kuko biri mu nshingano zabo.

Ikindi yabasabye ni uko harebwa uburyo abantu bize amategeko haba ku rwego rw’umurenge ndetse no ku rwego rw’akarere ko bajya bafatanya n’abahesha b’inkiko mu gukemura ibibazo by’abaturage.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka