Gicumbi: APNAC-Rwanda yaganiriye n’abayobozi kuri ruswa ishingiye ku gitsina

Ihuriro ry’abagize inteko ishingamategeko baharanira kurwanya ruswa muri Afurika, ishami ry’u Rwanda “APNAC-Rwanda” bagiranye ibiganiro n’abayobozi b’ibigo batandukanye mu karere ka Gicumbi mu rwego rwo kurwanya ruswa ishingiye ku gitsina ndetse no kumenya uko bihagaze mu karere.

Uwineza Beline, wari uhagarariye Transparence International Rwanda yagaragaje ko iyo ruswa igaragara mu bigo bitanga akazi bitandukanye n’ahandi ndetse no kuba hari abakozi batoneshwa bitewe n’uko batanze iyo ruswa nko kuzamurwa mu ntera, no kujyanwa mu mahugurwa kandi ataribo bari babikwiye.

Yagize ati “ibi ahanini biterwa n’ubushomeri, ubukene, kutigirira icyizere, gukoresha ububasha ufite mu nzira zitarizo, guta indangagaciro zigomba kuranga umuntu n’imikorere byose bituma hari abatanga ruswa y’igitsina”.

Umuyobozi w’Inama y’igihugu y’abagore, Tengera Francisca, yasubije ikibazo cy’ibazwaga n’abari muri iyi nama ko ahanini abakobwa n’abagore aribo batuma basabwa ruswa y’igitsina bitewe n’imyambarire yabo igaragaza uko bateye.

Ati “ntabwo aribyo, ahubwo imyambarire iterwa n’imico yaho umuntu yakuriye ndetse n’indi mico yigwa ituruka ahandi ko kuba umuntu yakwambara uko yifuza bitagize ingaruka ku wundi kandi umugabo afite ubwenge bumuyobora nk’uko atabona ikindi kintu cyiza kitaricye ngo yumve yagitwara”.

Bamwe mu bagize APNAC-Rwanda mu biganiro nabayobozi b'ibigo bitandukanye byo mu karere ka Gicumbi.
Bamwe mu bagize APNAC-Rwanda mu biganiro nabayobozi b’ibigo bitandukanye byo mu karere ka Gicumbi.

Visi perezida wa APNAC-Rwanda, Hon. Bazatoha Adolphe wari uyoboye iri tsinda ry’abadepite akaba yasabye uruhare rwa buri muntu mu gukumira no kurwanya ruswa ishingiye ku gitsina.

Yagize ati “harimo kubivuga no gukomeza kubiganiraho kuko ari icyaha gikorerwa mu bwihisho, aho no kubona ibimenyetso by’uwagikoze biba bigoranye, nkaba nsaba ahanini uwaba yasabwe ruswa y’igitsina ko yajya abigaragaza mbere mu gihe ayisabwa n’umukoresha aho kubivuga mu gihe yirukanwe mu kazi”.

Abari muri iyi nama yabaye tariki 05/06/2013 bifuje ko hakagombye kubaho itegeko ryihariye rirebana na ruswa ishingiye ku gitsina kugira ngo hagaragare uburyo nyabwo bwo kubona ibimenyetso ndetse n’uburyo byagaragazwa.

Hanifujwe ko hashyirwaho udusanduku tw’ibitekerezo mu bigo bitandukanye ku bijyanye n’ushobora gutanga amakuru kuri ruswa y’igitsina ndetse hakagenwa n’urwego rufungura ako gasanduku.

Abashinzwe kuvuganira abakozi ku bakoresha mu bigo bitandukanye bagomba kwirinda gukorera mu kwaha kw’abakoresha babo bityo bikaba byafasha abakozi kugaragaza ihohoterwa bakorerwa n’abakoresha.

Hari kandi kongera imbaraga mu gukora igenzuro ry’imicungire y’abakozi kuko hari abazamurwa mu ntera batabikwiriye n’izindi nyungu bahabwa bigaragara ko byagirana isano na ruswa ishingiye ku gitsina kugirango babigereho.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka