Afunzwe azira kwigira avoka atabifitiye uburenganzira

Umugabo witwa Twiringiyimana Stanislas afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera akurikiranyweho icyaha cyo kuburanira abandi (avoka) kandi atabifitiye uburenganzira.

Twiringiyimana ukomoka mu murenge wa Gatenga akarere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali yiyemerera ko yakoraga akazi k’ubwunganizi mu mategeko nta mpamyabumenyi abifitiye, bityo akaba nta n’ububasha yari afite bwo gukora uwo mwuga.

Avuga ko yari amaze kuburana ahantu henshi, kuko ngo aho umuntu yamukeneraga hose yajyagayo nk’uko Polisi y’igihugu ibitangaza. Twiringiyimana yatahuwe tariki 07/05/2013, ubwo yari mu rukiko rukuru rwa Repubulika aburana urubanza rugendanye n’ubwishingizi.

Uwunganira abandi mu mategeko bari bahanganye muri urwo rubanza waburaniraga uregwa, dore ko we yaburaniraga urega, yaje kubona atamuzi mu rugaga rw’ababuranira abandi, kuko we yari asanzwe ari umwanditsi w’uru rugaga, asaba urukiko ko rwamubaza ibyangombwa.

Twiringiyimana ngo yaje kugaragaza ikarita ye basanga idahuye n’izo urugaga ruha abunganizi mu by’amategeko, urukiko ruhita rusubika urwo rubanza, maze hihutirwa kureba niba koko Twiringiyimana aba ku rutonde rw’abavoka bemewe mu Rwanda, nyuma basanga atarubaho.

Urubuga rwa interineti rwa Polisi y’igihugu rutangaza ko yahise atangirwa ikirego akanatangira gushakishwa n’inzego z’umutekano, maze afatirwa mu Karere ka Gicumbi kuwa 23/05/2013, ubwo yari yagiye kuburana yo urundi rubanza. Nyuma yaho nibwo yaje koherezwa i Kigali.

Twiringiyimana Stanislas ukurikiranyweho kuburanira abantu atabifitiye uburenganzira.
Twiringiyimana Stanislas ukurikiranyweho kuburanira abantu atabifitiye uburenganzira.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Senior Superitendent Urbain Mwiseneza, yasabye Abanyarwanda n’abandi bagifite igitekerezo cyo gukora ibinyuranye n’amategeko kubireka, kuko Polisi y’u Rwanda yabahugurukiye ikazajya ibashyikiriza ubutabera kuko biri mu nshingano zayo.

Yakomeje avuga ko ibikorwa nk’ibi bibuza Abanyarwanda kugera ku butabera nyabwo, kuko usanga bituma hari ushobora gutsindwa bitari ngombwa, kuko yaburaniwe n’umuntu udafite ubushobozi n’ubumenyi ku mwuga akora.

Yasoje asaba Abanyarwanda gutungira agatoki Polisi umuntu wese bakekaho ibikorwa bitemewe n’amategeko kuko aribyo bivamo guhungabanya umutekano.

Rutabingwa Athanase, umuyobozi w’urugaga rw’abavoka mu Rwanda, yatangaje ko urugaga ruhangayikishijwe n’abantu nk’aba bambura abaturage amafaranga yabo, dore ko ngo hari n’abandi batatu bagishakishwa, bikaba binasubiza inyuma urugaga, bakanatuma ubutabera butagera kuri wese uko bikwiye.

Yakomeje agira inama Abanyarwanda bashaka abunganizi mu by’amategeko, gushishoza, bakajya babanza kubaka ibyangombwa, uwo bashidikanyaho bakabaza urukiko rukwegereye kuko baba bafite urutonde rw’ababuranira abandi.

Twagirimana Stanislas nahamwa n’icyaha, azahanishwa ingingo ya 616 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda igena igifungo kuva ku mwaka kugeza ku myaka itatu n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi 50 kugeza ku bihumbi 500 umuntu wese utabigenewe, wivanga mu mirimo y’ubutegetsi y’abasivili cyangwa iy’abasirikare agambiriye kuyobya rubanda, abemeza ko ashinzwe umurimo wa Leta.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka