Abavoka barasabwa kubwira ibihugu byabo bikoreheza abakekwaho Jenoside

Minisitiri w’Ubutabera, Tharcisse Karugarama, yakoresheje umwanya yahawe mu nama mpuzamahanga y’urugaga rw’abavoka bakoresha Igifaransa, asaba abo ibihugu byabo bicumbikiye abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside, kuvuganira u Rwanda bikabohereza.

Iyi nama y’iminsi itatu yatangiye kuwa mbere tariki 17/12/2012, ahanini iriga ku buryo abavoka bateza imbere uburenganzira bwa muntu. Igamije kandi kubahuriza hamwe no kubakangurira gukorera mu bunyamwuga.

Nubwo urwego rw’Abavoka rwo mu Rwanda rumaze imyaka 15 rushinzwe hari byinshi rufite byo kwigira ku bindi bihugu bisa nk’ibyateye imbere, Guverinoma yo yagaragaje ko ishishikajwe n’uko ibihugu bihuriye muri uru rugaga byakwihutisha kurwoherereza abakekwaho Jenoside bicumbikiye.

Ibyo nibyo Minisitiri Karugarama yibanzeho mu ijambo yajeje kuri iyo mbaga yari iteraniye mu ngoro y’Inteko ishingamategeko ikoreramo, ubutumwa avuga ko yahawe n’umukuru w’igihugu, aho yakanguriye abo bavoka kubera abavugizi bw’u Rwanda.

Yagize ati: “Twabashishikarije ko nk’abantu bashinzwe ubutabera bunganira abandi badakwiye kwemera ko ibihugu byabo byabika abicanyi bataje mu Rwanda ngo baburanishwe, cyangwa aho bari iwabo baburanishwe bahanirwe ibyaha bya Jenoside bakoze”.

Urugaga rw’abavoka b’Abanyarwanda rusa nk’aho rutizewe na benshi mu barugana kubera kurushinja kutagira ubushobozi bwo guhangana n’abashinjacyaha ba Leta cyangwa gutinya Leta. Ikindi nuko rwagiye ruhura n’ibibazo bitandukanye birimo ubumenyi bucye mu bakora uyu mwuga no kutagira abavoka bahagije babyigiye.

Batonier Athanase Rutabingwa, uhagarariye urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, yavuze ko bizera ko nyuma y’inama hari byinshi bazaba bamaze kumenya bitewe na gahunda itanga uburyo bwo gutanga ibitekerezo no kwerekana uko buri wese akora.

Iyi nama iteraniye bwa mbere mu Rwanda ariko ibaye ku nshuro ya 27. Abari bayitumiwemo bagera ku 1000 bose barayitabiriye uretse abo muri Repubulika iharanira Dmokarasi ya Congo banze kuyitabira kubera impumvu z’ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka