Abanyamategeko barasabwa kugabanya imanza Leta itsindwamo

Minisitiri w’ubutabera, Jonhston Busingye yasabye abajyanama mu by’amategeko b’ibigo bya leta n’ibiyishamikiyeho kwirinda gukomeza gushora leta mu manza.

Kuri uyu wa 18 Nzeri 2015, mu nama yahuje abanyamategeko bo muri za minisiteri, intara, uturere n’ibindi bigo bishamikiye kuri leta, Minisitiri Busingye yabibukije ko leta itakaza amafaranga menshi mu manza ishorwamo, rimwe na rimwe atari ngombwa.

Icyo ni kimwe bagomba kwitondera, ariko na none Minisitiri Busingye, yabasabye gutunganya akazi kabo uko bikwiye kuko ari byo bizafasha kugera kuri iyo ntego.

Min. Busingye avuga ko igihombo leta iterwa n'imanza zitari ngombwa ari kinini gikwiye kugabanywa
Min. Busingye avuga ko igihombo leta iterwa n’imanza zitari ngombwa ari kinini gikwiye kugabanywa

Kugira ngo bagere ku ntego y abo, bagomba gusuzuma amasezerano abantu bagirana n’ibigo bya Leta cyane ibijyanye n’amasoko, ndetse bakareba n’uko ayo masezerano yubahirizwa kuko ngo ari byo bikunze gushyira Leta mu manza.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera, Kalihangabo Isabelle, na we yunze mu rya Minisitiri Busingye, avuga ko abashyira leta mu manza ari bo bazajya birengera igihombo mu gihe itsinzwe. Yongeyeho ko itegeko ribisobanura neza riri hafi gusohoka.

Kalihangabo yasabye aba banyamategeko kugira uruhare mu kwishyuza amafaranga leta yatsindiye ariko kugeze ubu akaba atarishyurwa.

Agira ati "Umwaka ushize wa 2014 leta yari ifitiwe miliyoni zisaga 200 y’imanza yatsinze agomba kugaruzwa. Kuri ariya mafaranga ayamaze kwinjira mu isanduka ya Leta agera kuri miliyoni 50 gusa".

Abanyamategeko biyemeje kugabanya imanza leta ishorwamo ndetse no gutunganya akazi kabo neza
Abanyamategeko biyemeje kugabanya imanza leta ishorwamo ndetse no gutunganya akazi kabo neza

Abari muri iyi nama biyemeje kuhangana n’iki kibazo cy’igihombo gituruka ku manza leta itsindwamo ndetse bagaharanira gukora akazi kabo neza.

Iragena Josephine, umunyamategeko wo muri Banki Nkuru y’u Rwanda, yavuze ko inama nk’izi ari ngombwa kuko zibafasha guhanahana ubunararibonye bityo bakabona uko bakumira ibihombo leta yagira bitewe n’imanza yashowemo.

Munyantore Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Izongamba nizo pe turazishyigikiye nonese ko hadashyirwa nimbaraga mukwishyura imanza leta iba yatsinzwe ngo hakurikiranwe ababa bashoye leta mumanza. URUGERO URUBANZA RCS YATSINZWEMO NABAHOZE ARI ABAKOZI BAYO BIRUKANWE KO RCS YASUZUGUYE IMYANZURO YURUKIKO NTIJURIRE CG NGO YISHYURE IKABA IHEJEJE MUGIHIRAHIRO ABAYITSINZE.KO NTAHO BATAGEZE BAKABURA UBARENGANURA

Migabo yanditse ku itariki ya: 6-10-2015  →  Musubize

Ni byiza umunyamategeko agomba kuba ari muri dosiye kuva igitangira kugera irangiye nonese iyo ahuya nayo hararangije kuba amakosa, Leta igomba kujya mu manza.
Abanyamateko ubundi bagombaga kuba abakozi ba Minijust ariko bakorera mu bigo, Minisiteri bityo ababayobora ntibabagireho uruhare mu byemezo bafata
Murakoze

Teta yanditse ku itariki ya: 22-09-2015  →  Musubize

Ni byiza.Gusa n’ubwo byafata igihe mu gutanga amasoko,Leta nishyireho itsinda ry
’impuguke ku rwego rw’igihugu rizajya ryemeza amasezerano mbere y’uko asinywa n’impande zombi.Ayo masezerano agaragaze inshingano n’uburenganzira bwa buri ruhande Leta itikanyije cyangwa ngo hagaragaremo technique yapangiwe n’abashakamo akantu.

mironko patrice yanditse ku itariki ya: 20-09-2015  →  Musubize

iki ni ikibazo gikomeye igihugu cyajyaga gihura nacyo ariko ubwo babikanguriwe ndizera bazamenya icyo gukora maze Leta igaca ukubiri n’imanza ziyitwara menshi

Kamembe yanditse ku itariki ya: 19-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka