Abahesha b’inkiko b’umwuga 15 bahagaritswe

Ministeri y’Ubutabera(MINIJUST) yahagaritse ku mirimo yabo, abahesha b’inkiko b’umwuga 15 kuva tariki 14 Ukwakira 2015, ibaziza kurenganya abaturage.

Ibyaha MINIJUST ikurikiranyeho abo bahesha b’Inkiko ngo ni uguteza cyamunara binyuranije n’amategeko ibyo bafatiriye, kwaka cyangwa kurya ruswa, kurigisa ibyo bafatiriye cyangwa ibyatanzweho ubwishyu, ngo hari n’abigeze gukatirwa igifungo kigera cyangwa kirengeje amezi atandatu.

Amazina y'abahesha b'inkiko b'umwuga bahagaritswe.
Amazina y’abahesha b’inkiko b’umwuga bahagaritswe.

Hari kandi n’abafite amakosa akomeye ngo yakora ku mwuga bitewe n’imyitwarire mibi, abaregwa gukoresha uburiganya kugira ngo bagirwe abahesha b’inkiko b’umwuga, ndetse n’abafite ivangura mu mirimo yabo, nk’uko byasobanuwe n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubutabera, Odette Yankurije.

Yagize ati ”Leta ishyigikiye umurimo w’abahesha b’inkiko, ariko ntishobora kurebera, kuko hirya no hino abaturage bararira”.

Ministeri y’Ubutabera igira inama abantu bari bagifitanye amasezerano n’abahesha b’inkiko bahagaritswe, kwihutira kuyasesa no kuyimenyesha niba hari amafaranga babafitiye.

Mme Yankurije Odette, Umuyobozi w'Ishami rishinzwe iyubahirizwa ry'ubutabera muri MINIJUST.
Mme Yankurije Odette, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe iyubahirizwa ry’ubutabera muri MINIJUST.

Nubwo bahagaritswe ku mirimo, ngo ntabwo barimo kwitabira kuza gufata inyandiko zibahagarika. Nyamara ntabwo bigarukira aha kuko abo bahesha b’inkiko b’umwuga, ngo baza no gukurikiranwa n’ubutabera, nk’uko Mme Yankurije yabimenyesheje.

Leta yagennye umurimo w’abahesha b’inkiko b’umwuga mu mwaka wa 2011. Ubu bari bamaze kugera kuri 217 mu gihugu hose.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

umusaruro w’ibyo nabatangarije kuri Kazigaba Andree warangije urubanza akoresheje inca rubanza rw’inshinja cyaha urubanza rutaheshaga Nemeyabahizi umutungo byatumye leta RNRA yashora mu manza z’amaharere bitari ngombwa

RANGIRA EUGENE yanditse ku itariki ya: 17-10-2015  →  Musubize

umusaruro w’ibyo nabatangarije kuri Kazigaba Andree warangije urubanza akoresheje inca rubanza rw’inshinja cyaha urubanza rutaheshaga Nemeyabahizi umutungo byatumye leta RNRA yashora mu manza z’amaharere bitari ngombwa

RANGIRA EUGENE yanditse ku itariki ya: 17-10-2015  →  Musubize

Abo bahesha binkiko barabatindiye kuko mubyo mwibagiwe kubahanira cyane cyane KAZIGABA ANDREE kurangiza Urubanza kubitanditse mu Nca Rubanza(copi de jugement)kburyo yahesheje umtungo utimukanwa uwitwa Nemeyabahizi jean Baptiste uherereye mu Murenge wa Gatenga akagari ka Karambo amenesha umuryango wa Nibasenge Luise ashenye inzugi ibintu byebyose we na Nemeyabahizi babijugunya kumbuga yi biro byakagari byarangiye uwo muryango Wangaye utakambira Transparance Ndetse nu rwego rwUmvunyi byatanze UBUSA Ariko nyirumutungo wawubonye byemewe n’amategeko wibaruje ubwo butaka ubu Agiye kuregera Urukiko gusubizwa umutungowe ndetse Babeshya nikigo cy ubutaka bakoresheje ya nca Rubanza itabaheshaga ubwo Butaka Ariko RUSWA yigaragaje aho hose na mabatuwa Atakamba yandikiwe Inzego z’ubutaka Bibaye ngombwa ko Twifashisha inkiko no kurega Leta bitari ngombwa ngo nsubizwe Umutyngo wanjye.(mbasabye ko twabonana ngo mwisomere iyo nca Rubanza bashingiyeho) murakoze.

RANGIRA EUGENE yanditse ku itariki ya: 17-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka