Abacamanza n’abanditsi b’inkiko 25 bamaze kwirukanwa bazira ruswa kuva mu 2005

Kuva mu 2005 kugera mu 2013 abacamanza umunani n’abanditsi b’inkiko 17 barirukanwe mu kazi kabo nyuma yo kugaragaraho ruswa mu bucamanza, nk’uko bitangazwa n’umukuru w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof. Sam Rugege.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki 18/07/2013, Prof. Rugege yatangaje ko zimwe mu ngamba zifatwa mu kurwanya ruswa harimo kugenzura uburyo serivisi zitangwa mu nkiko n’ibyemezo bivugwamo akarengane.

Yatangaje ko ibyo bikorwa kugira ngo hasibwe icyuho cya ruswa, guca imanza za ruswa mu gihe kitarambiranye no gushyikiriza urwego rw’umuvunyi abahamwe n’icyaha cya ruswa, kugira ngo amazina yabo atangazwe bityo bakumirwe mu mirimo ya Leta.

Mu kiganiro cyari kigamije gusobanurira abanyamakuru aho ruswa ihagaze mu Rwanda cyabaye tariki 18/07/2013, Prof. Rugege yakomeje atangaza ko umusaruro umaze kugaragara ko igihe cyo kubona serivisi mu nkiko cyagabanutse.

Umukuru w’Urukiko rw’Ikirenga yatangaje ko abaturage batinyutse gutungira agatoki abakozi b’inkiko babasabye ruswa kandi n’abakozi b’inkiko nabo bahagurukiye gutahura ababuranyi batanga ruswa.

Gusa zimwe mu nzitizi zikunze kugaragara ni uko benshi batemera umwanzuro w’inkiko bitewe n’uko batarasobanukirwa neza amategeko, bigatuma bavuga ko habaye ruswa; nk’uko Prof. Rugege yakomeje abitangaza.

Kuri icyo kibazo yatangaje ko hateganywa gukoreshwa ingamba zo gukoresha abagenzuzi bigenga mu nkiko, nibura rimwe mu mwaka kugira barebe uko rubanda babona ikibazo cya ruswa mu Rwanda.

Raporo zimaze iminsi zisohoka zigaragaza ko u Rwanda ruri imbere muri Afurika mu gutera imbere mu kurwanya ruswa. Prof. Rugege yatangaje ko iyo ntambwe ari iyo kwishimirwa.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka