Abacamanza bo muri Nigeria ngo bagiye gukoresha ikoranabuhanga bigiye mu Rwanda

Abacamanza 56 bo mu Rukiko rukuru rwa Leta ya Lagos mu gihugu cya Nigeria, bavuga ko umwiherero w’icyumweru bagiriye mu Rwanda, ubigishije uburyo bazajya gukoresha ikoranabuhanga mu nkiko z’iwabo, kugirango bihutishe imanza.

“Mu nkiko z’iwacu turacyakoresha uburyo bwa gakondo mu mirimo ya buri munsi, tukaba twigiye byinshi ku bacamanza bagenzi bacu bo mu Rwanda; aho batweretse uburyo imanza zishobora kwihutishwa hifashishijwe ikoranabunga”, nk’uko byasobanuwe na Ayotunde Phillips, umuyobozi w’ubucamanza muri Lagos.

Mme Ayotunde yavuze ko bahisemo kuza mu Rwanda kureba uburyo bwakoreshejwe n’inkiko mu guca imanza, mu gihugu kimaze imyaka mike kibayemo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abacamanza bo muri Nigeria bakiriwe n’Urukiko rw’Ikirenga kuri uyu wa kane tariki 07/11/2013, aho Prof Sam Rugege uruyobora yabasobanuriye ko uburyo bwo kwakira amadosiye y’ibirego no kuyabika mu buryo bw’ikoranabunaga, byihutisha cyane imirimo y’inkiko.

Umukuru w’Urukiko rw’ikirenga yatangaje ati: “Bamenye ko abavoka bashobora kwicara mu biro byabo, bakohereza imanza mu rukiko zikandikwa batarinze kuza gutonda umurongo ku rukiko; hari uburyo amadosiye afotozwa (scan) agahinduka inyandiko ibikwa muri mudasobwa; bikoroha no kuyahererekanya kuva mu rukiko ajya mu rundi”.

Perezida w'Urukiko rw'ikirenga, Prof Sam Rugege yakiriye itsinda ry'abacamanza baturutse mu gihugu cya Nigeria.
Perezida w’Urukiko rw’ikirenga, Prof Sam Rugege yakiriye itsinda ry’abacamanza baturutse mu gihugu cya Nigeria.

Prof Rugege yabwiye itsinda ryaturutse muri Nigeria ko ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rya Video Conference (aho abantu baganirira ku mbonerakure batari kumwe), rizashobora kwifashishwa mu guca imanza, ababurana batarinze kuba bari kumwe.

Abacamanza bo mu Rwanda nabo ngo barashaka kujya kwigira ku bindi bihugu, ariko bakazitirwa n’amikoro, nk’uko Prof Rugege yavuze ko bitababujije guteganya uburyo bajya gusura igihugu cya Nigeria cyangwa ibindi bihugu.

Yavuze ko mu minsi yashize bamwe mu bacamanza bo mu Rukiko rw’ikirenga boherejwe mu gihugu cya Seychelles, kwiga ibijyanye n’uburyo bwo kubika no kohererezanya amadosiye mu buryo bw’ikoranabunga.

Abacamanza bo muri Nigeria bamaze icyumweru mu Rwanda, aho ngo nyuma yo gusura Ingoro y’Umwami i Nyanza, basanze bagomba kwiga uburyo babungabunga amateka y’igihugu cyabo, nk’uko ngo babibonye mu Rwanda.

Umuyobozi wabo yavuze ko inzego z’ubutabera muri Lagos zigizwe n’abagore benshi, bitewe n’uko mu myaka yashize abagabo bagiye bivana mu mirimo y’ubucamanza kubera umushahara muto; abagore bakaba barahise bayifatira, kuko n’ubusanzwe ngo bari barabuze icyo bakora bitewe n’umuco wo kubaheza usanzwe uzwi henshi ku isi.

Ayotunde Phillips yavuze ko abagore bakomeje kwihanganira kwakira umushahara w’inticantikize, bo ngo bakabona ko ntacyo bibabatwaye kuko bari bahereye ku busa, kugeza ubwo igihugu cyabo cyaje guhindura, gitangira guhemba neza abacamanza.

Leta ya Lagos ni imwe muri Leta 36 zigize igihugu cya Nigeria, kiri mu gice cy’uburengerazubwa bw’umugabane wa Africa.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka