Urwego rw’Umuvunyi ruvuga ko akarengane gashobora gutuma gahunda za Leta zitubahirizwa

Urwego rw’umuvunyi rusaba inzego z’ubuyobozi zose mu Rwanda kwakira no gukemura ibibazo by’akarengane ibyo ari byo byose abaturage bazigezaho bitarajya ahandi, kuko ngo iyo bibaye byinshi bituma ababifite batishimira ababayobora, bityo bikaba byatuma batubahiriza gahunda za Leta nk’uko ziba zateganijwe.

Umuvugizi w’Urwego rw’Umuvunyi, Jean Pierre Nkurunziza, agira inama inzego zose z’ubuyobozi bwite bwa Leta cyangwa n’izindi zifite aho zihuriye no gukemura ibibazo by’abaturage, nyuma y’aho Urwego rw’Umuvunyi rugaragarijwe ko hari bamwe mu baturage bafitanye ibibazo n’abayobozi.

“Umuntu iyo yagiriwe akarengane ntaba yishimiye ibyamubayeho. Mu gihe abona ko harimo uruhare rw’ubuyobozi ntabukunda, aba icyigomeke, bikagorana kubahiriza gahunda za Leta; iyo babaye benshi nta terambere igihugu kigeraho”, nk’uko Nkurunziza ajya inama.

Mu nshingano z’Urwego rw’Umuvunyi harimo kugira inama inzego z’ubuyobozi zitandukanye, akaba ari yo mpamvu rusaba abakozi b’inzego zitandukanye (cyane cyane inzego z’ibanze) kwirinda kugirana ibibazo n’abaturage, ndetse bakihatira gukemura ibibazo bishingiye ku karengane abaturage ubwabo bagirana.

Urwego rw’umuvunyi ruvuga ko n’ubwo rutarakora igikorwa cyo kuvangura akarengane abaturage bamwe bagirira abandi, hamwe n’akarengane abayobozi ubwabo bagirira abaturage cyangwa banga gukemura, iki kibazo ngo kiri ku rwego rukabije, nk’uko Nkurunziza yakomeje asobanura.

Urugero rw’umwe mu barenganijwe n’abayobozi

Ibaruwa Ngenzi Benoit yandikiye Urwego rw'Umuvunyi asaba kurenganurwa.
Ibaruwa Ngenzi Benoit yandikiye Urwego rw’Umuvunyi asaba kurenganurwa.

“Hari abayobozi b’inzego z’ibanze barimo kuvangira Leta rwose kuko barenganya abaturage mu buryo bukabije. Kuva mu mwaka w’2004 kugeza ubu sindabona icyo nkora gihamye, kuko bampagaritse ku kazi nta mpamvu n’imwe mbona ibibateye”.

Uyu ni Ngenzi Benoit utiyishimiye bamwe mu bayoboraga umujyi wa Kabuga kuva mu mwaka w’2004 (ubu ni murenge wa Rusororo muri Gasabo), kuko bamukuye ku kazi yakoraga ko gutoza imisoro mu isoko, bamubwira ko uwo mwanya utakibaho, ariko baca hirya batanga ako kazi ku bandi bantu ngo batamurusha gukora neza.

Avuga ko ikibazo yakigejeje mu nzego zikuriye umurenge ku biro by’akarere ka Gasabo (kakiyoborwa na Claudine Nyinawagaga), aho kugirango basabe ubuyobozi bw’umurenge kumusubiza mu kazi, ahubwo ngo inyandiko yahawe n’Urwego rw’Umuvunyi bahisemo kuzihisha, bamubwira ko zabuze.

Gusa n’ubwo akarengane nk’ako kagaragara, ngo habaho n’igihe abaturage bitiranya akarengane n’ibibazo ahanini bibaturukaho cyangwa bakanga kwemera gukemurirwa ibibazo mu buryo batabishakaga, nyamara ari bwo bubafasha, nk’uko Umuvugizi w’urwego rw’Umuvunyi yakomeje asobanura.

Nkurunziza yongeyeho ko Urwego rw’Umuvunyi ruzakurikirana ko zimwe muri gahunda za Leta zivugwamo guhutaza abaturage, niba amakosa yabo aturuka ku bayobozi ubwabo, cyangwa se ari ukwinangira no kudashaka kumva kw’abaturage.

Urwego rw’Umuvunyi rwanzura ko icyizere abaturage bagirira abayobozi babo, kizaturuka ku bushobozi n’ubushake bwo kubakemurira ibibazo birimo n’ibishingiye ku karengane.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

akarengane rero kazatere,kwanga ubuyobozi kuko iyo umuntu arenganye ’arabimenya numurenganganya akabimenya.

mudogo’samuel yanditse ku itariki ya: 18-07-2016  →  Musubize

Urwego rw’umuvunyi nirutabare muri ISAE abanyeshuri basezerewe nta mpaka nta n’amahirwe yo kwisobanura ku byo babeshyerwa dore ukuri ko kwahahunze kubera ubuyobozi bwamunzwe n’ikinyoma, ibihuha, n’ibindi bibi nkabyo. Na Perezida natabare ISAE.

Rukundo yanditse ku itariki ya: 9-05-2013  →  Musubize

Urwego rw’umuvunyi nirutabare muri ISAE abanyeshuri basezerewe nta mpaka nta n’amahirwe yo kwisobanura ku byo babeshyerwa dore ukuri ko kwahahunze kubera ubuyobozi bwamunzwe n’ikinyoma, ibihuha, n’ibindi bibi nkabyo. Na Perezida natabare ISAE.

Rukundo yanditse ku itariki ya: 9-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka