Urukiko rwo mu Bufaransa rwasanze Abanyarwanda babiri bakekwaho Jenoside bashobora no kuburanira mu Rwanda
Urukiko rw’Ubujurire rw’u Bufaransa rwemeje ko Abanyarwanda babiri bakekwaho ibyaha bya Jenoside babaga aho mu Bufaransa bashobora kuburanira mu nkiko z’u Rwanda kandi bakabona ubutabera.
Mu rubanzwa rwabaye kuwa gatatu tariki 13/11/2013, urukiko rw’Ubujurire rw’i Paris rwemeje ko dosiye ya Claude Muhayimana w’imyaka 52 na Innocent Musabyimana w’imyaka 41 zishobora koherezwa mu Rwanda kandi zikaburanishwa neza mu butabera kuko basanze ubutabera bwo mu Rwanda bukora mu bwisanzure kandi bukubahiriza amategeko.
Ni bwo bwa mbere ubutabera bw’u Bufaransa bufashe icyemezo cyo kuba abakurikiranywaho ibyaha bya Jenoside bashobora koherezwa kuburanira mu Rwanda, mu gihe ibindi bihugu by’iburayi nka Norvege na Suede byateye iyo ntambwe mbere, bishingiye ko hari impinduka zigaragara zabaye mu Rwanda, bakaba bemeza ko n’ubutabera bwo mu Rwanda buhagaze neza kandi bukora mu bwisanzure.
Inkiko zo mu Bufaransa ntizakozwaga ibyo kuko zari zarateye utwatsi ubusabe bw’u Rwanda inshuro nyinshi ku bantu bakurikiranweho ibyaha bya Jenoside baba muri icyo gihugu.
Claude Muhayimana ufite ubwenegihugu bw’icyo gihugu kuva mu mwaka wa 2010 akekwaho kugira uruhare mu bwicanyi bwibasiye Abatutsi mu mujyi wa Karongi, ahitwaga ku Kibuye. Mugenzi we witwa Musabyimana akurikiranweho kwijandika mu bwicanyi bwabereye muri Rubavu, ahitwaga ku Gisenyi.
Inkiko za Rouen na Dijon zari zafashe icyemezo cyo kubohereza mu Rwanda muri Werurwe 2012 na Mutarama 2013 ariko urukiko rusesa imanza rurabyanga, rwohereza dosiye zabo mu Rukiko rw’Ubujurire rw’i Paris, rwaje kwemeza narwo ko bashobora koherezwa mu Rwanda kandi bakahabonera ubutabera.
Umuvugizi w’Ubutabera bw’u Rwanda Alain Mukurarinda yavuze ko u Rwanda rwishimiye ko aboherejwe n’inkiko z’Ubufaransa gukora iperereza ku byaha bishinjwa abaregwa barikoze neza, naho uwitwa Alain Gauthier ukuriye ihuriro ryiyemeje kurwanya Jenoside no kugaragaza abayigizemo uruhare avuga ko ari intambwe nziza Ubufaransa buteye n’ubwo ngo bwakomeje kugenda biguru ntege ku bibazo bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda byose.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ubufaransa bukomeza kutuzengereza mu bintu byose bijyanye n’amadosiye ya Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994! Nkeka ko hari byinshi baduhishe, bituma bashaka kurengera inyungu zabo ku ruhare baregwa bagize muri Jenoside. Ibi nibishoboka nzamenya ko hari intambwe batangiye gutera.