Umwanditsi w’urukiko yafatiwe mu cyuho yakira ruswa

Umwanditsi w’Urukiko rw’Ibanze rwa Ruhuha, Ntakibagora Felicien, yatawe muri yombi nyuma ngo yo gufatirwa mu cyuho ahabwa ruswa n’umuturage.

Byabaye mu mpera z’icyumweru gishize aho amakuru avuga ko umuturage yari afite ikibazo, Ntakibagora wari umwanditse w’Urukiko rw’Ibanze rwa Ruhuha mu Karere ka Bugesera akamusaba amafaranga ibihumbi 200 kugira ngo abashe kukimukemurira.

Ku munsi wo kuyamuha, no yahise atabwa muri yombi arimo kuyakira ahita atwarwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Polisi ikorera mu Karere ka Bugesera ivuga ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane ukuri, ndetse ko nirirangira bazahita bamugeza imbere y’urukiko.

Amategeko y’u Rwanda ahana umuntu wese usaba cyangwa wakira indonke y’uwo yagombaga guha serivisi.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ahaaa!!!Jye mbona abaryibaruswa bakagombye gukenga,kuko amazi siyayandi.Ahubwo mbibarize kombona abaryi baruswa baremye ubwoba mubayakwa buriya umuntu yabigenza ate kugirango irandurwe hariya mumidugudu,utugari na DASSO kombona ariho hari ubufatanye bukomeye mukwaka Ruswa?

kambere Matafari yanditse ku itariki ya: 23-11-2015  →  Musubize

byababyiza ugiye kuvuga ibyo bigambo
wabanje gutekereza

alias kesiye yanditse ku itariki ya: 22-05-2019  →  Musubize

Ubutabera bumaze kumera nkikibuga cyabasket bakiniramo gusa abarenganiramo na barenganya abandi imana izabibabaza murakoze

alias kesiye yanditse ku itariki ya: 22-05-2019  →  Musubize

Ahaaa!!!Jye mbona abaryibaruswa bakagombye gukenga,kuko amazi siyayandi.Ahubwo mbibarize kombona abaryi baruswa baremye ubwoba mubayakwa buriya umuntu yabigenza ate kugirango irandurwe hariya mumidugudu,utugari na DASSO kombona ariho hari ubufatanye bukomeye mukwaka Ruswa?

kambere Matafari yanditse ku itariki ya: 23-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka