Umugabo uhora mu manza arakena - Mayor wa Burera

Umuyobozi w’akarere ka Burera asaba abaturage bo muri ako karere kwirinda imanza za hato na hato ngo kuko umuntu uhora mu manza akena bitewe nuko agurisha ibyo atunze kugira ngo abone amafaranga yo kujya muri izo manza.

Sembagare Samuel asaba Abanyaburera gushishikarira umurimo bagakora kugira ngo bagere ku bukungu aho guhora mu manza z’urudaca.

Agira ati “Kugira ngo tugere ku bukungu ni ugukora cyane tugakunda umurimo bityo ntitujye mu manza z’urudaca kuko imaza z’urudaca zidutwara igihe. Burya umugabo uhora mu manza arakena.

“…nubwo yaba akize ariko agurisha ikimasa ati nzajya muri gasesa, ejo bundi akagurisha intama cyangwa ingurube, ejo bundi agateza akarima ke, none se murumva aba ari kunguka?...ntimukagire umuntu mwifuriza imanza kuko zirakenesha”.

Mu karere ka Burera hakunze kugaragara imanza nyinshi ziganjemo iz’ubutaka ariko nubwo izo manza zicibwa hari gihe zitarangizwa kandi zakagombye kuba zararangijwe kera.

Tariki ya 22/05/2013, ubwo Minisitiri w’Ubutabera, Tarcisse Karugarama, yagiriraga uruzinduko mu karere ka Burera, yasabye abayobozi bo mu nzego z’ibanze muri ako karere bafite inshingano zo kurangiza imanza gukora ako kazi bashinzwe nta marangamutima bashyize mo kuko ari inshingano zabo.

Ibi yabitangaje mu gihe hakiri ikibazo cy’uko abahesha b’inkiko babigize umwuga bishyuza abaturage amafaranga y’irangizarubanza maze abaturage ntibagire umuhate wo gutanga ayo mafaranga bityo imanza ntizirangire.

Ikindi ni uko hamwe na hamwe mu giturage hakigaragara amarangamutima bigendeye ku bucuti cyangwa ku bantu bakomeye bityo abantu bagatinya kurangiza imanza.

Umuyobozi w’akarere ka Burera avuga ko ariko imanza bari bafite, inyinshi zamaze gucibwa zikarangizwa kuburyo mu manza 183 bari bafite ngo hasigaye 44 gusa zitaracibwa.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka