Ubutabera 2015: Havuguruwe igitabo cy’amategeko ahana banongera abanyamategeko ngo imanza zihutishwe

Mu Gushyingo 2015 Komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko yahawe inshingano zo kuvugurura igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda kuko atari akijyanye n’ibyaha bihari.

Mu nama yari yahuje Minisiteri y’Ubutabera, inzego z’umutekano n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu, Minisitiri Busingye Johnston yagarutse ku byari bigamijwe.

Ati"Gukaza ibihano byo ntibyaburamo ariko ikigamijwe ahanini ni ukureba uko abantu bareka gukora ibyaha ndetse no guhana ababikora bakabizinukwa kugira ngo batazabyongera."

Muri uyu havuguruwe igitabo cy'amategeko ahana ndetse hongerwa ingufu mu butabera ngo barusheho kwihutisha imanza.
Muri uyu havuguruwe igitabo cy’amategeko ahana ndetse hongerwa ingufu mu butabera ngo barusheho kwihutisha imanza.

Yakomeje avuga ko hari ibyaha bitari biri muri iki gitabo cy’amategeko bikaba bigiye kuzongerwamo. Yatanze urugero rw’ibyaha by’ikoranabuhanga, abayobozi batagaragaza imitungo yabo kandi babisabwa ndetse n’ ibijyanye n’abangiza ibidukikije.

Umuyobozi w’ubugenzacyaha ku rwego rw’igihugu, ACP Theos Badege, yagaragaje bimwe mu bibazo bakunze guhura na byo kubera kiriya gitabo cy’amategeko kitarimo ibyaha byose n’ibihano bigendanye.

Ati "Hari ibihano bijenjetse, ikinyuranyo kinini hagati y’igihano gito n’ikinini hari kandi ikibazo cy’amategeko aho umuntu akora icyaha, akagezwa imbere y’ubucamanza ariko nyuma y’igihe gito akaba ararekuwe ku buryo uba ubona hari ikibyihishe inyuma".

Abanyamategeko banyuranye barahiriye kuzuza inshingano bahawe

Ministiri w’Intebe, Anastase Murekezi, yakiriye indahiro z’abashinjacyaha umunani kuri uyu wa 07 Nzeri 2015, abasaba gushyira ingufu ku bahombya igihugu.

Yabibukije ko inshingano z’abashinjacyaha ari ugukora amaperereza ku byaha bitandukanye, kuburana mu nkiko, kugira uruhare mu ishyirwaho ry’ingamba zo gukurikirana ibyaha, ndetse no gufatanya n’inzego z’ibindi bihugu kurwanya ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Yanagize icyo abisabira"ndabasaba imbaraga mu guhangana n’ibyaha bimunga ubukungu bw’u Rwanda kuko birusubiza inyuma".

Uyu mwaka hari n'abacamanza benshi barahiriye inshingano zabo.
Uyu mwaka hari n’abacamanza benshi barahiriye inshingano zabo.

Yabagaragarije ko raporo y’Ubushinjacyaha y’umwaka ushize wa 2014, igizwe n’amadosiye 454 aregwamo abantu 1156, kuri ubu abantu 311 muri 416 baburanishijwe, ngo bahamwe n’ibyaha byo kurigisa no gukoresha nabi umutungo wa Leta.

Hari kandi abahesha b’inkiko 100 batari ab’umwuga barahiriye kuzuza inshingano zabo, bagasabwa kudasiganira kurangiza imanza kuko biri mu bizitinza. Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye, yabibasabye ubwo yakiraga indahiro z’aba bahesha b’inkiko batari ab’umwuga, mu muhango wabaye ku wa 4 Ukuboza 2015.

Minisitiri Busingye yavuze ko bitumvikana ukuntu imanza zitinda kurangizwa kandi abazitsinze bahora baza mu buyobozi gusaba irangizarubanza.

Yagize ati “Kuba kuri buri rwego rw’ibanze hari ushinzwe kurangiza imanza ntabwo bigomba kuba impamvu yo gusigana, umwe yanga kwakira umuturage ngo amurangirize urubanza ahubwo akamwoherereza uwundi.”

Muri uyu mwaka kandi wa 2015, muri Nyakanga ni bwo hatowe abunzi bashya basimbura abari basanzweho kuko manda yabo yari irangiye. Abatowe bakaba barahawe inshingano ziruse iz’abo basimbuye kuko bavuye ku manza zifite agaciro ka miliyoni eshatu bemererwa kuburanisha iza miliyoni eshanu.

Inteko y’abunzi kandi yavuye ku mubare w’abantu 12 baba barindwi kandi bahabwa ububasha bwo kunga abafitanye ibibazo bo mu tugari dutandukanye mu gihe mbere bitari byemewe.

Perezida wa Repuburika Paul Kagame yasabye abacamanza gukorana ubushishozi

Muri Nzeri 2015 kandi habaye umuhango wo gutangiza umwaka w’ubucamanza wa 2015-2016 aho Perezida Kagame yasabye abacamanza gukorana ubushishozi mu kazi kabo.

Perezida Kagame asaba abacamanza gukorana ubushishozi.
Perezida Kagame asaba abacamanza gukorana ubushishozi.

Muri iki gikorwa cyahuriranye no gusoza umwiherero w’abacamanza n’abanditsi b’inkiko bari bamazemo iminsi itatu, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yabwiye abacamanza ko umurimo bakora ukomeye kandi ko ufitiye igihugu akamaro.

yagize ati "Akamaro k’inkiko ni ugutanga ubutabera, ni yo mpamvu mukwiye gukomeza gushyira ingufu mu kazi kanyu no gukorana ubunyamwuga, nubwo hakirimo imbogamizi nyinshi kandi zumvikana, ariko mu kazi kanyu mugomba gukorana ubushishozi mu rwego rwo kwirinda iyo ruswa ivugwa mu micire y’imanza".

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof Sam Rugege yavuze ko mu mwaka w’ubucamanza uri gusozwa wa 2014-2015, hari byinshi byo kwishimirwa byagezweho birimo ko ikoranabuhanga mu micire y’imanza ryatejwe imbere, bikazajya bituma zihuta kurangira.

Icyakora ngo haracyari imbogamizi mu guca imanza zirimo ubushobozi bucye bw’inkiko, imanza nyinsi z’abatishoboye, abacamanza bateshutse ku nshingano zabo n’ingufu nke mu kubaka ubushobozi bw’abunganizi mu nkiko.

Hakomeje iburanishwa ry’imanza z’ibigugu

Muri izi manza urwagoranye cyane ni urwa Mugesera Léon waregwaga ibyaha bya Jenoside rwari rumaze imyaka isaga itatu, rukaba rwaragaragayemo ibintu byinshi byo kurutinza ku ruhande rw’uregwa birimo kwanga abunganizi mu mategeko n’uburwayi.

Uru rubanza rukaba rwapfundikiwe mu Kwakira 2015, aho ubushinjacyaha bwamusabiye igihano cyo gufungwa burundu, rukazasomwa taliki 15 Mata 2016.

Hari kandi urubanza rwa Pasiteri Uwinkindi Jean na we uregwa ibyaha bya Jenoside, yahakanye kuva yabisomerwa bwa mbere ku wa 26 Mata 2012, nyuma y’igihe gito yorejwe mu Rwanda n’urukiko rwa Arusha.

Uru rubanza rwagaragayemo amananiza menshi ashingiye ku bungani ba Uwinkindi bigatuma rusubikwa kenshi, na rwo rukaba rukomeje.

Urubanza ruregwamo Col Byabagamba na bagenzi be ruri mu manza zagarutsweho cyane muri 2015.
Urubanza ruregwamo Col Byabagamba na bagenzi be ruri mu manza zagarutsweho cyane muri 2015.

Hari kandi iburanisha ry’urubanza rwa Brig Gen Frank Rusagara na Col Tom Byabagamba bashinjwa ibyaha byo gukwiza nkana ibihuha bagomesha rubanda, bagamije kubangisha ubutegetsi, bagashinjwa na none ibyaha byo gusebya Leta no guhisha nkana ibintu byakagombye gufasha kugenza icyaha gikomeye. Uru rubanza rukaba rukomeje.

Urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) ruzafunga imiryango mu mpera z’Ukuboza 2015, bikaba byarashimangiwe n’abayobozi barwo ubwo bazaga mu Rwanda muri uku Kuboza, baje gusezera. Uru rukiko ariko rukaba rusize abakekwaho icyaha cya Jenoside benshi badafashwe.

Jean Damascène Bizimana, Umuyobozi mukuru wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), avuga ko abantu nka Kabuga Félicien, Bizimana Augustin na Maj. Mpiranya Protais n’abandi bari hirya no hino ku isi batakagombye kuba bacyidegembya.

Icyakora ngo yishimira ko Umuryango w’Abibumbye washyizeho urwego ruzasigara rukurikirana aba bakekwaho ibyaha bya Jenoside nyuma y’uko TPIR ifunze imiryango.

Brig. Gen Karenzi Karake yatawe muri yombi n’Ubwongereza

Uyu mwaka waranzwe n’ibihe bikomeye ku Rwanda, by’ifatwa rya Brig.Gen Emmanuel Karenzi Karaki wafatiwe mu Bwongereza ku wa 20 Kamena, hagendewe ku mpapuro zatanzwe n’umucamanza wo mu gihugu cya Espagne.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo, akaba yavuze ko ifatwa ry’uwu muyobozi ari agasuzuguro, "Ibihugu by’i Burayi bikomeje gupyinagaza Abanyafurika ku buryo bitakiri ibyo kwihanganirwa. Ni agasuzuguro gufata umuyobozi ukomeye w’u Rwanda ushingiye ku binyoma byambaye ubusa".

Urukiko rwo mu Bwongereza rwaje kumurekura ku wa 10 Kanama 2015, rwemeza ko nta bubasha rufite rwo kumwohereza muri Espagne hakuikijwe amasezerano yo guhanahana imfungwa.

Brig Gen Karenzi yari yafashwe hashingiwe ku mpapuro z’ umucamanza, Andreu Merelles wo muri Espagne zo guta muri yombi abasirikare bakuru 40 b’u Rwanda.

Abanyarwanda bo mu Bwongereza kimwe n'ab'imbere mu gihugu bishimiye irekurwa rya Brig Gen Karenzi.
Abanyarwanda bo mu Bwongereza kimwe n’ab’imbere mu gihugu bishimiye irekurwa rya Brig Gen Karenzi.

Nyuma haje kumvikana andi makuru avuga ko Urukiko Rukuru rwa Espagne na rwo rwaretse icyemezo cyo kumukurikirana.

Iki cyemezo cyashimishije Leta y’u Rwanda nk’uko Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye yabitangaje" Urukiko rw’Ikirenga rwa Espagne rwafashe icyemezo gikwiye".

Yongeraho ko izo mpapuro zita muri yombi abasirikari bakuru b’u Rwanda zari zashyizweho nta kintu na kimwe cy’ukuri zishingiyeho, ko byari uguhonyora ubutabera mpuzamahanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwiriwe neza Banyakubahwa bayobozi, mukomeze mukomeze kutureberera ikibazo cy’ivangura gitsina n’itoneshwa rikorerwa mucyaro pee.. Kuko ibyo bibazo nibyo biriho cyane. Itegeko ry’ itoneshwa kubana murikaze kuko abana barameneshwa n’ababyeyi babo cyane. I Musanze ho birakabije, Murako k’ubwo umwanya mudahwema kuduha.

Innocent UWIRINGIYIMANA yanditse ku itariki ya: 18-02-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka