U Rwanda rwungutse abahesha b’inkiko 42 batari ab’umwuga

Abahesha b’inkiko 42 batari ab’umwuga barahiriye kuzuza inshingano zabo, baziyongera ku bari basanzwe bityo irangizwa ry’imanza ryakundaga gutinda ryihute.

Abarahiye kuri uwu wa kabiri tariki 19 Mutarama 2016 ni bamwe mu banyamabanga nshingwabikorwa b’uturere, imirenge n’utugari, aba MINIJUST, uw’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB, uw’Urwego rw’Umuvunyi na ba noteri.

Barahiriye kuzuzuza inshingano nshya bahawe.
Barahiriye kuzuzuza inshingano nshya bahawe.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye, wakiriye izi ndahiro yasabye abarahiye gukorana ubushishozi umurimo mushya bagiye gutangira kandi bakawuha umwanya wawo.

Yagize ati “Mufite inshingano zo gutanga servisi yo kurangiza imanza zaciwe kandi mukabifatanya n’imirimo musanzwe mukora, ibyo ariko ntibizabe urwitwazo rwo gutinza ibyemezo by’inkiko kuko ari akazi gateganywa n’itegeko kandi riteganya n’igihe kagomba gukorerwamo.”

Minisitiri Busingye yagarutse ku nshingano zikomeye z’umuhesha w’inkiko wo ku Rwego rw’Umuvunyi cyane ko ari bwo bwambere abayeho mu mateka y’u Rwanda.

Ati “Ufite inshingano zo gukurikirana inzego zitandukanye zirangiza imanza ntizibikore mu gihe, ukareba impamvu abahesha b’inkiko batabikoze ndetse ukanarenganura abaturage batahawe servisi bemererwa n’ametegeko.”

Minisitiri Busingye yasabye abahesha b'inkiko batari ab'umwuga barahiye kuzirinda gusiragiza abaturage.
Minisitiri Busingye yasabye abahesha b’inkiko batari ab’umwuga barahiye kuzirinda gusiragiza abaturage.

Yakomeje asaba abahesha b’inkiko barahiye kuzirinda umuco mubi wagaragaye muri bagenzi babo wo gusiragiza abaturage, babahererekanya mu nzego zitandukanye zirangiza imanza kuko ari imyitwarire idakwiye.

Segutunga Philibert, umuhesha w’inkiko wo ku Rwego rw’Umuvunyi agaruka ku nshingano z’uru rwego ku bijyanye no kurangiza imanza.

Ati “Twakira ibibazo bitandukanye birimo n’imanza zitarangijwe, hanyuma tugasaba ibisobanuro abahesha b’inkiko batabikoze, byaba ngombwa tukabaha igihe cyo kwikosora, byananirana tukazajya kubyikorera ariko kandi bagahabwa ibihano biteganyijwe.”

Abarahiye ngo bakeneye amahugurwa.
Abarahiye ngo bakeneye amahugurwa.

Tuyisenge Henriette, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kibeho mu karere ka Nyaruguru na we warahiye, yagize icyo asaba ubuyobozi.

Ati “Twifuza ko twakongererwa amahugurwa cyane ko muri twe harimo benshi batize amategeko bityo tuzabashe kuzuza inshingano zacu zo kurangiza imanza nk’abahesha b’inkiko batari ab’ubumwuga.”

Aba barahiye nyuma y’abandi 100 baherukaga kurahira umwaka ushize, kikaba ari igikorwa gifite akamaro kanini mu rwego rw’ubutabera bw’u Rwanda, nk’uko Minisitiri Businge yabivuze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka