U Buholandi: Ministiri Busingye yaganiriye n’Abanyarwanda ku butabera n’iyubahirizwa ry’amategeko

Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye n’intumwa ayoboye kuva tariki 17 kugeza tariki 22 Kamena 2015, bari mu rugendo rw’akazi mu gihugu cy’Ubuholandi. Urwo rugendo rwari rugamije kongera imbaraga mu bufatanye mu butabera n’iyubahirizwa ry’amategeko.

Minisitiri Busingye yayoboye ibiganiro ku Butabera n’iyubahirizwa ry’amategeko byahuje abafatanyabikorwa batandukanye, baba abakomoka mu Rwanda n’abakomoka mu Buholandi bafite aho bahurira n’Ubutabera n’ibijyanye n’iyubahirizwa ry’amategeko.

Abanyarwanda baba mu Buholandi basobanuriwe byinshi ku mikorere y'ubutabera mu Rwanda.
Abanyarwanda baba mu Buholandi basobanuriwe byinshi ku mikorere y’ubutabera mu Rwanda.

Minisitiri w’Ubutabera kandi yanagiranye ibiganiro n’Abanyarwanda baba mu Buholandi, aho baganiriye kuri gahunda zitandukanye za leta kugira ngo bagire uruhare mu iterambere ry’u Rwanda.

Abo Banyarwanda baba mu Buholandi bibukijwe ko Diaspora y’u Rwanda ifitiye akamaro kanini u Rwanda. Minisitiri Busingye yabasabye gutekereza ku iterambere u Rwanda rumaze kugeraho ariko banibuka aho rwavuye, abasaba kuba abafatanyabikorwa mu cyerekezo cy’iterambere u Rwanda rurimo.

Minisitiri Busingye yahaye ikiganiro Abanyarwanda baba mu Buholandi.
Minisitiri Busingye yahaye ikiganiro Abanyarwanda baba mu Buholandi.

Yavuze ko bikwiye ko Abanyarwanda bo muri Diaspora bagaragaza uruhare rwa bo kugira ngo icyuho kiri ku isoko ry’umurimo mu Rwanda ugereranyije n’abize kiveho, yungamo ko Abanyarwanda aho bari hose bakwiye gufatanya guteza imbere u Rwanda mu nzego zose.

Cyprien Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka