Rusizi: Abo mu murenge wa Nzahaha bikemurira ibibazo by’amakimbirane

Mu murenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi barashima Leta yegereje abaturage ubuyobozi bikaba byarabahaye uburyo bwiza bwo kwikemurira ibibazo bihereye ku rwego rw’umudugudu.

Abaturage bo muri uwo murenge bemeza ko ari gace cyane ibibazo binanirana ku buryo byagera mu nkiko. Ibibazo bahura nabyi kenshi ni ibishingiye ku masambu n’amakimbirane yo mu ngo.

Ibyo bibazo byose iyo bivutse byandikwa mu ikayi y’ibibazo bigashyikirizwa ubuyobozi bw’umudugudu abaturage bagafatanya n’ubwo buyobozi kubishakira umuti binyuze mu nteko z’abaturage.

Iyo ufite ikibazo atanyuzwe n’umwanzuro ahawe agana urwego rwisumbuye; nk’uko twabitangarijwe n’umukozi w’akarere ushinzwe irangamimere n’ibibazo by’abaturage mu murenge wa Nzahaha, Me Nsabimana Kazungu Alexis.

Nsabimana avuga ko aho itegeko ryo kwandikisha ubutaka riziye ryabafashije mu gukemura ibibazo by’amasambu ku buryo bishobora kuzasigara ari umugani.

Umunyamabanga nshingabikorwa w’umurenge wa Nzahaha, Nyirangendahimana Mathilda, avuga ko ibibazo bibageraho atari byinshi ariko ko ikije cyose kigomba gukemuka bakajya no gusura abafitanye ikibazo.

Ibibazo by’abaturage ku mirenge ntibikiri byinshi bitewe nuko ibyinshi byabaga bishingiye ku mutungo w’ubutaka. Umuyobozi w’umurenge wa Nzahaha agira inama abafitanye amakimbirane kugira uruhare mu gushaka ko arangira.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka