Rubavu: Abayobozi bigabije ishyamba rya Gishwati bagurisha ibiti bari gukurikiranwa

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Sheikh Bahame Hassan avuga ko adashobora kuzajya yirengera amakosa akorwa n’abakozi b’akarere bateshuka ku nshingano zabo bakajya gukora amakosa arimo no kwangiriza igihugu.

Tariki ya 29/08/2014, akorana inama n’abakozi b’akarere ka ka Rubavu yatangaje ko abakozi barenga 10 bamaze gusezererwa mu kazi bitewe n’amakosa, avuga ko ubu hari abakozi babiri bari mu nzego za Polisi bakurikiranyweho kwigabiza ishyamba rya Gishwati bakagurisha ibiti bigera ku 160.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu avuga ko adashaka gutangaza amazina kuko hagikorwa iperereza ryimbitse ku ruhererekane rw’abakozi b’akarere kugera mu kagari bafatanyije kugurisha ibiti mu ishyamba rya leta riri muri Gishwati.

Sheikh Bahame avuga ko atazirengera amakosa y'abakozi b'akarere ka Rubavu.
Sheikh Bahame avuga ko atazirengera amakosa y’abakozi b’akarere ka Rubavu.

Nyamara agaragaza bamwe mu bakozi bamaze gusezererwa kubera amakosa (tutatangaje amazina kuko hagikorwa iperereza) bahagaritswe kubera gutema ibiti byatewe n’umuganda mu gukumira Ibiza biterwa n’umugezi wa Sebeya mu murenge wa Kanama na Nyundo.

Bahame avuga aba bakozi, uretse gukurikiranwa kubera ibiti bya Sebeya, bari gukurikiranwa ho no gutema ibiti by’ishyamba rya Gishwati byatewe mu gusubiranya iri shyamba hirindwa isuri yavaga muri Gishwati igasenyera abaturage.

Bamwe mu bakozi b’akarere ka Rubavu cyane cyane mu nzego zo hasi, bagiye bahagarikwa mu kazi kubera kurya amafaranga y’abaturage batanga mu bwisungane mu kwivuza hamwe n’ifumbire, ibi byose bikaba biganisha ku kwangisha abaturage ubuyobozi.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ariko ubwo aba bayobozi baracyabaho mugihugu cyacu koko? wagirango baba mumashyamba ntibazi igihe tugezemo , bakwiye ingoyi bakamenya ko Atari uko ibyarubanda bicungwa rwose, aba si abayobozi ni ibisambo

kalisa yanditse ku itariki ya: 1-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka