Nyamagabe: Abaturage basobanuriwe ko ruswa atari amafaranga gusa

Perezida w’urukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe, Yaramba Jean Marie Vianney, aratangaza ko abantu badakwiye gufata ruswa nk’amafaranga gusa.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa mbere tariki ya 11/02/2013, mu muhango wo gutangiza icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa n’akarengane mu nkiko, umuhango wabereye mu murenge wa Gasaka.

Aganira n’abitabiriye uyu muhango, Perezida w’urukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe yavuze ko abantu badakwiye kumva ruswa nk’amafaranga gusa, ahubwo ko ruswa ari uburyo umuntu akoresha agamije kubona ibyo adakwiriye.

Yaramba yagize ati: “Ruswa ni uburyo ubwo aribwo bwose umuntu yakoresha kugira ngo agushe neza wa wundi ashaka kugira ngo yice amategeko, agire ibyo yirengagiza yange gufata icyemezo kijyanye n’amategeko”.

Abitabiriye ibiganiro ku kurwanya ruswa.
Abitabiriye ibiganiro ku kurwanya ruswa.

Yakomeje avuga ko hari n’abatanga imibiri yabo cyane cyane ab’igitsina gore banga gushyira ahagaragara ihohoterwa ribakorerwa bityo abafite imitungo n’abafite imyanya y’icyubahiro mu nzego zitandukanye bakaba babyitwaza bakica ejo hazaza h’urubyiruko.

Abitabiriye uyu muhango biganjemo intore ziri ku rugerero basabwe gukangurira abaturage kwirinda gutanga ruswa kuko uyitanze n’uyihawe bose bahanwa kimwe, kandi abaturage bakagira umuco wo kwemera imyanzuro y’inkiko.

Avuga ku bihano bigenerwa uwahawe ndetse n’uwatanze ruswa, Yaramba yatangaje ko hari umwihariko ku bihano bihabwa abashinjacyaha, abagenzacyaha ndetse n’abacamanza byagaragayeho kuko bo ibihano byabo biri hejuru ugereranije n’iby’abandi.

Ubusanzwe uwahamwe n’icyaha cya Ruswa ahabwa igihano cy’igifungo kiva ku myaka ibiri kugera kuri itanu n’ihazabu ingana n’inshuro ebyiri kugera ku nshuro 10 y’agaciro ka Ruswa yamuhamye, naho ku bashinjacyaha, abagenzacyaha n’abacamanza bagahanishwa igifungo cy’imyaka irindwi kugeza ku icumi, n’ihazabu ingana n’inshuro ebyiri kugera ku nshuro 10 y’agaciro ka Ruswa.

Abaturage basabwe kumenya ko aba bakozi bashinzwe gurenganura abarengana ari akazi bahawe kandi bahemberwa bityo bakaba bakwiye kubasanga bagahabwa ibyo amategeko abagenera batagombye gutanga ruswa.

Urugendo rwo kurwanya ruswa rwitabiriwe ahanini n'urubyiruko.
Urugendo rwo kurwanya ruswa rwitabiriwe ahanini n’urubyiruko.

Atanga ikiganiro ku mitangire ya serivisi nziza, umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Byiringiro Emile yakanguriye abitabiriye ibyo biganiro kugira umuco wo gutanga serivise nziza barwanya ruswa n’akarengane.

Yagize ati: “dukwiye kugira umuco wo kubahiriza igihe kandi tukanakorera ku ntego”.

Muri uyu muhango watangijwe n’urugendo rwamagana ruswa rwatangiriye ku rukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe, hanatangijwe ku mugaragaro komite z’Imirenge zishinzwe kugenzura itangwa rya serivisi no kurwanya ruswa n’akarengane, usozwa no kumva no gukemura ibibazo by’abaturage bo mu murenge wa Gasaka.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ngewe mubwire buryo ki nabigenza aho ntuye umuyobozi waho angendaho ngo nimuhe ruswa yigitsina kugeza naho aza akancisha amande Kandi ndengana ngo ninanamuha ruswa ngo namahoro nzagira mumfashe

Summaya yanditse ku itariki ya: 24-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka