Musanze: Abunzi 245 barahiye barakangurirwa kurushaho kuba inyangamugayo kuko ububasha bwabo bwiyongereye

Abagize komite z’abunzi 245 bava mu mirenge itandatu yo mu Karere ka Musanze, barahiriye kuzasohoza inshingano zo guca imanza z’abaturage mu buryo bwunga bagasabwa kurushaho kurangwa n’ubunyangamugayo kubera ko n’ububasha bahawe bwiyongereye.

Abunzi bo mu Mirenge ya Muhoza, Musanze, Cyuve, Gacaca, Kinigi na Nyange bahagaze imbere ya Perezida w’Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza mu ndahiro barahiye kuri uyu wa 04 Kanama 2015, bavuze ko bazaharanira inyungu rusange z’Abanyarwanda.

Bamwe mu bunzi barahirira inshingano bashinzwe bakazazikora mu nyungu rusange.
Bamwe mu bunzi barahirira inshingano bashinzwe bakazazikora mu nyungu rusange.

Ubusanzwe komite y’abunzi igizwe n’abantu 12 bagabanyijwe baba barindwi bacaga imanza zo mu kagari kamwe ndetse n’ikiburanwa ntikirenze agaciro ka miliyoni eshatu ariko ububasha bwabo bwariyongereye.

Ngaboyisonga Jean Claude, umukozi wa MINIJUST ushinzwe abunzi mu Karere ka Musanze agira ati “Ububasha bwariyongereye ikiburanwa cyavuye ku gaciro ka miliyoni eshatu kiba miliyoni eshanu. Bahawe kandi ububasha bwo gusuzuma ibibazo bitari muri ako kagari gusa n’ifasi yariyongereye.”

Bamwe mu bagize komite z'abunzi bitabiriye umuhango wo kurahirira inshingano bahawe.
Bamwe mu bagize komite z’abunzi bitabiriye umuhango wo kurahirira inshingano bahawe.

Itegeko rishya rigena imiterere n’imikorere ya komite z’abunzi riteganya kandi ko abafitanye ikibazo, ikiburanwa kirengeje agaciro ka miliyoni eshanu mu gihe babyumvikanaho bashobora kugana abunzi aho kugana inkiko bakabafasha kugikemura.

Ikindi, abunzi bafite ububasha bwo kuburanisha imanza mpanabyaha zirebana n’ ubujura bushukana, urusaku rwa nijoro, kwaka ibitaribwishyurwa, kwica amatungo utabigambiriye n’ibindi.

Ngaboyisonga Jean Claude avuga ko ububasha bahabwa n'itegeko bwiyongereye.
Ngaboyisonga Jean Claude avuga ko ububasha bahabwa n’itegeko bwiyongereye.

Kanyarukato Augustin, umukozi ushinzwe imiyoborere myiza mu Karere ka Musanze akangurira abunzi kurushaho kurangwa n’ubunyangamugabo nk’uko ububasha bwabo bwongereye bitabayeho ngo hari ingaruka nyinshi byagira ku baturage.

Inzego z’abunzi zishimwa ko zagabanyije ibibazo byashyikirizwa inkiko. Ubwo Perezida wa Repubulika yahuraga n’Abunzi bava mu gihugu cyose muri Mutarama uyu mwaka, Minisiteri y’Ubutabera ifite mu nshingano zayo abunzi, yatangaje ko bakemuye ibibazo ibihumbi 120 kuva muri 2004 zashingwa bituma inkiko z’ibanze zigabanwa ziva kuri 145 zisigara ari 60.

Ikigaragara, umusaruro abunzi batanze urakomeye cyane gusa, hari bamwe bagiye bashyirwa mu majwi kubera gukoresha ububasha bahawe mu nyungu zabo bwite baka abaturage ruswa urwitwazo rukaba kuba batagenerwa umushahara nk’abandi.

Ngarambe Eric, umwe mu bunzi barahiye, kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Kanama 2015 yagize ati “Tugomba gukora ibishoboka byose tukirinda ibintu bya ruswa, ndifuza abunzi b’uyu munsi barangwa n’ubunyangamugayo no kubaka igihugu bagihesha ishema.”

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka