Karongi: Ukwezi k’Ukuboza kwahariwe kurangiza imanza

Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi burasaba abahesha b’inkiko batari ab’umwuga ko bitarenze ukwezi k’Ukuboza 2014 imanza zose bafite bagomba kuba bazirangije, kuko iyo umuturage atabonye ibyo afitiye uburenganzira bituma adatunganya gahunda za Leta uko bigomba.

Mu nama y’umutekano y’akarere yaguye yo kuwa 1/12/2014, Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwasabye abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge kwegeranya imanza zose batararangiza izo bashobora kurangiza nta nzitizi bakazirangiza vuba, naho izo basanzemo ibibazo bibarenze bakabishyikiriza akarere kagashaka ubundi bufasha bwisumbuyeho.

Inama y'umutekano yasabye ko imanza zitararangizwa zarangirana n'ukwezi k'Ukuboza.
Inama y’umutekano yasabye ko imanza zitararangizwa zarangirana n’ukwezi k’Ukuboza.

Ubwo itsinda rya Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere muri Sena y’u Rwanda ryasuraga akarere kuva ku wa 17-18/11/2014 ije kureba uburyo abaturage bahabwa ubutabera n’uko bishimira serivisi z’ubutabera, yasanze hari imanza nyinshi ziri mu mirenge zitararangizwa kandi abaturage barashyikirije abahesha b’inkiko imyanzuro y’inkiko.

Icyo gihe byagaragaraye ko mu mirenge hafi ya yose hagiye hari imanza zirenga 50 zitararangizwa kandi nyamara abahesha b’inkiko bavuga ko barangiza imanza zitarenze eshanu mu kwezi.

Mu bibazo bagaragaje bituma imanza zitarangizwa uko bigomba ari na byo byongeye kugarukwaho muri iyi nama, harimo kuba hari aho usanga mu myanzuro y’inkiko harimo urujijo ku buryo urangije urubanza byatera ikibazo kurushaho.

Urugero ni aho ababurana baba bagomba kugabana inzu ntihagaragazwe uburyo bazayigabanamo, abagomba kwishyura imitungo y’abandi mu manza za Gacaca ariko kuri ubu bakaba ari abakene bafashwa na Leta ku buryo ntaho bakura ibyo kwishyura, amasano hagati y’abahesha b’inkiko na bamwe mu baburanyi ndetse na bamwe mu bahesha b’inkiko baba bishakira inyungu zabo mu kurangiza izo manza aho usanga bumvika n’ufite ikintu kigomba kugurishwa bakakigura kuri makeya mbere y’uko urubanza rurangizwa.

Komisiyo ya Politiki n'imiyoborere muri Sena yasanze hakiri Imanza nyinshi zitararangizwa.
Komisiyo ya Politiki n’imiyoborere muri Sena yasanze hakiri Imanza nyinshi zitararangizwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Kayumba Bérnard, yibukije abahesha b’inkiko ko uwo bazasanga yaragize amanyanga, yaba ashingiye ku ndonke cyangwa ku masano mu kurangiza imanza azabiryozwa.

Yagize ati “Umuntu twafata amakuru y’uko yanze gukemura ikibazo cy’umuturage kubera ko akirimo cyangwa se rurimo mwene wabo byamugiraho ingaruka ku buryo ashobora no kwirukanwa.”

Kayumba avuga ko ibi ari na byo bikurura ruswa kandi bikanagumura abaturage kuko bituma batera ubuyobozi icyizere.

Ku kibazo cy’imanza z’imitungo zaciwe n’inkiko Gacaca, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi avuga ko izi manza ziri mu byiciro bitatu kuko hari aho usanga ba nyirazo badafite ikibazo cyo kwishyura ariko hakaba hakenewe ko ubuyobozi bushyiramo imbaraga bikarangira, hakaba abafite inyishyu ariko bakaba badashaka kwishyura.

Agira ati “Abo ngabo ubuyobozi buba bugomba gushyiraho igitsure bakishyura ibyo bagomba kwishyura.”

Naho icyiciro cya gatatu ngo akaba ari abakoze ibyaha bagategekwa kwishyura ariko bakaba badafite ibyo bishyura kubera ko bakennye. Aba Kayumba avuga ko ubuyobozi buba bugomba kubegera bukabahuza n’abo bafitanye ikibazo byaba ngombwa ufite ikibazo agasaba imbabazi ariko ikibazo kikarangira.

Abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge basabwe gukora imbonerahamwe y'uko bateganya kurangiza Imanza.
Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge basabwe gukora imbonerahamwe y’uko bateganya kurangiza Imanza.

Ahandi ngo bahura n’ikibazo mu kurangiza imanza za Gacaca kimwe no mu tundi turere ngo ni uko hari igihe usanga bakeneye dosiye kugira ngo barebe uko imyanzura ya Gacaca yategekaga ko bigomba kugenda, ariko ugasanga badashobora kubona ayo madosiye kuko Inkiko Gacaca zimaze gusoza imirimo yazo, dosiye zose zakusanyijwe zikajyanwa kuri Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Kurwanya Jenoside (CNLG). Ubu ngo hakaba harimo gukorwa ubuvugizi kugira ngo barebe ko bakongera kubona izo dosiye.

Mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’imanza zitarangizwa, Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwasabye abayobozi b’Imirenge ko bitarenze kuri uyu wa gatatu tariki 3/12/2014 baba bagejeje ku karere imanza zose batararangiza n’ingengabihe yo kuzirangiza muri uku kwezi k’Ukuboza 2014.

Ubuyobozi bw’Akarere ngo buzashaka ubufasha bwihariye ku manza zirenze abahesha b’inkiko batari ab’umwuga ariko uku kwezi kugasiga abaturage bose bari bafite imanza zitararangira bahawe ubutabera.

Iyo urukiko rumaze kuburanisha urubanza, imyanzuro y’iburanisharubanza ishyikirizwa abahesha b’inkiko batari ab’umwuga ari bo banyamabanga nshingwabikorwa b’utugari, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ndetse n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere akaba ari bo barangiza izo manza bahesha uwatsinze ibyo yemererwa n’amategeko.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka