Kamonyi: Kuba abunzi bahawe ububasha bwo kuburanisha zimwe mu manza z’inshinjabyaha bizzeje kuzihutisha ubutabera

Abunzi b’imirenge ya Rukoma, Ngamba na Karama barahiriye uyu murimo tariki 6 Kanama 2015, batangaza ko kubongerera inshingano bizabafasha gukemurira ibibazo abaturage benshi batagombye kujya mu nkiko.

Muri manda ebyiri zimaze imyaka 10, urwego rw’abunzi rumaze rukemura ibibazo by’abaturage, rwaburanishaga ibibazo by’imbonezamubano bijyanye n’imitungo, kuri manda ya gatatu uru rwego rwongerewe inshingano ku buryo bazajya baburanisha n’imanza z’inshinjabyaha zijyanye n’urugomo , ubwambuzi ndetse n’ibibazo by’ihohotera.

Abunzi barahiriye kuzuzuza inshingano zabo neza no guteza imbere ubutabera mu Rwanda.
Abunzi barahiriye kuzuzuza inshingano zabo neza no guteza imbere ubutabera mu Rwanda.

Mu barahiye harimo abari basanzwe bakora uyu murimo w’ubukorera bushake bahamya ko ufitiye akamaro kanini abanyarwanda. Aba bakaba bishimira ko urwego rw’abunzi rwongerewe ubwoko bw’imanza zo kuburanisha
.
Mbanda Piere umwe mu bunzi b’umurenge wa Rukoma, aragira ati “Twajyaga tubabazwa n’abaturage usanga bahura n’ibibazo by’inshinjabyaha, abayobozi bo hejuru bagatinda kubikemura, ubwo babishyize mu nshingano zacu tuzagerageza kubikora kugira ngo turenganure abazaba barengana.”

Ibibazo by’inshinjabyaha bijya bihanishwa igihano cy’igifungo, Umukozi ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Kamonyi, Murekatete Marie Goretti, yatangajeko icyo gihano n’abunzi bashobora kugitanga kuko hariho impamvu eshatu zishobora gutuma umucamanza asabira umuburanyi gufungwa.

Abunzi ba Rukoma Ngamba na Karama.
Abunzi ba Rukoma Ngamba na Karama.

Yavuze ko umuntu ashobora gufungwa kugira ngo arangize igihano, kugira ngo adatoroka cyangwa hakenewe kubungabunga umutekano w’uregwa. Icyo gihe abunzi bashobora gusaba ko aba afunze.

Kimwe no muri manda icyuye igihe, abunzi bakunze kugaragaza ikibazo cyo kugera ku kiburanwa ; noneho mu bibazo by’inshinjabyaha ho, ngo bakaba bagomba kubikorera iperereza ryimbitse. Aha ariko Murekatete avuga ko batagomba kubigiraho ikibazo kuko bakorera mu tugari no mu mirenge batuyemo.

Uretse guhabwa uburenganzira bwo kuburanisha imanza z’inshinjabyaha, Inshingano z’abunzi zongerewe bahabwa uburenganzira bwo kuburanisha abantu batuye imirenge itandukanye, ndetse n’ikiburanisha cyavuye ku gaciro kari munsi ya miliyoni eshatu kigera kuri miliyoni eshanu.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

konumva imirimo yabo arimyishi bazanya bahembwa

evariste kumugina yanditse ku itariki ya: 9-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka