Ikoranabuhanga rishya rya IECMS ryitezweho koroshya serivisi z’ubutabera

Minisiteri y’Ubutabera yamuritse uburyo bushya bw’ikoranabuhanga, IECMS, buzifashishwa mu koroshya servisi ahanini zijyanye n’ubutabera n’iz’ibindi bigo bitanga amakuru.

Minisitiri w’ Ubutabera, Jonhston Busingye, yavuze ko ubwo buryo bushya bwiswe IECMS (Integrated Electronic Case Management System) buzatangirana na Mutarama 2016, ku ikubitiro ngo buzakoreshwa n’inzego zifite aho zihurira n’ubutabera kugira ngo imirimo ihuzwe noneho irusheho kwihuta.

Minisitiri Johnson Busingye avuga ko IECMS izorohereza akazi inzego z'ubutabera kandi ikihutisha serivisi.
Minisitiri Johnson Busingye avuga ko IECMS izorohereza akazi inzego z’ubutabera kandi ikihutisha serivisi.

Mu guhuza ibikorwa batangiranye na Polisi y’Igihugu, ubushinjacyaha, ubucamanza, Minisiteri y’Ubutabera n’Urwego rushinzwe amagereza.

Minisitiri Busingye yagize ati “Ubu kumenyesha umugororwa itariki yo kuburana, kumenya ko yarangije igihano cye no guhanahana amadosiye ntibizongera gusaba ingendo".

Yakomeje avuga ko iryo koranabuhanga rizatuma amafaranga yagendaga mu kugura impapuro, gufotoza amadosiye, mu ngendo hagati y’inzego zinyuranye zirebwa n’ubutabera n’amafaranga y’ubutumwa ku bakozi babikora azaguma mu isanduku ya Leta.

Ikindi ngo bizatuma imirimo yihuta kuko bitazaba bikiri ngombwa gutegereza umuntu runaka ngo aguhe amakuru ukeneye kuko uzabasha kuyirebera muri rya koranabuhanga, cyane ko rizaba rifunguye ku muntu wese ubasha gukoresha murandasi(Internet), bityo n’umuturage ntatakaze umwanya we n’amafaranga ajya kureba aho dosiye ye igeze.

Aha bari mu kiganiro gisobanura uko ikoranabuhanga rya IECMS rikora.
Aha bari mu kiganiro gisobanura uko ikoranabuhanga rya IECMS rikora.

Ikindi ngo gikomeye ubu buryo buzageza ku baturage ngo ni uko impapuro z’ibyemezo runaka zizajya zisohoka ziriho ibikenewe byose.

Minisitiri Busingye ati "Muri iyi system hazashyirwamo kashe n’imikono y’abayobozi ku buryo urupapuro ruzajya rusohoka byose byuzuye, nta kubanza gutegereza runaka utazi iyo yagiye ngo aze agusinyire".

Ubu buryo kandi ngo nibumara kumenyera buzanahuzwa n’ibindi bigo nk’icy’ubutaka, icy’indanagamuntu n’icy’imisoro n’amahoro kugira ngo amakuru yose akenerwa ku muntu runaka bitewe n’icyo akeneweho aboneke vuba kandi nta ngufu nyinshi zikoreshejwe.

Kugeza ubu, u Rwanda ni rwo rubaye urwa mbere muri Afurika mu gutangira gukoresha iri koranabuhanga rya IECMS nk’uko Minisitiri Busingye yabivuze. Rikaba ngo ryaratwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari imwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ubu buryo ni bwiza ariko buzaturushya.ibisubizo kimwe n ibibazo kubyakozwe duhura babyo tubura uwo tubibaza. haba hari umurongo wakira ibyo bibazo.

nsafau yanditse ku itariki ya: 16-10-2016  →  Musubize

Ubu buryo bushya ni bwiza ariko bushobora kugora abaturage kuko abafite ubushobozi bwo kubaha services zabwo ni bake kuko hari ubumenyi busabwa ku bijjyanye n’mategeko. Bityo kugira ngo umuturage azahabwe services bisho bora kumutwara FRw atari munsi ya 25000m hakongerwaho ingwate z’amagarama y’Urubanza bikaba byatuma atabona ubushobozi. Bityo bikomeze gusesengurwa neza.

D-horese yanditse ku itariki ya: 19-09-2016  →  Musubize

Turabashira uburyo mukomeje kureberera abaturage ibyakwihutisha iterambere, hagamijwe kuva mubigugu biri munzira yubukire tukagera mubihugu bikize!

Thomas yanditse ku itariki ya: 24-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka