IRC yahaye abunzi amagari azajya abafasha mu kazi

Abagize Komite z’Abunzi mu mirenge igize Akarere ka Ngoma bahawe amagari ngo ajye abafasha mu ngendo bajya kunga abagiranye amakimbirane.

Ayo magari 42 bayahawe n’umushinga International Rescue committee (IRC) usanzwe ubafasha mu kubahugura mu by’amategeko ku bufatanya na Minisiteri y’Ubutabera.

Abunzi b'i Ngoma bahawe amagare yo kubafasha mu ngendo bajya kunga abaturage.
Abunzi b’i Ngoma bahawe amagare yo kubafasha mu ngendo bajya kunga abaturage.

Bamwe mu bunzi nyuma yo guhabwa aya magari batangaje ko mu mwuga wabo wo kunga bakorera ubushake, nta gihembo, bahuriragamo n’imbogamizi z’uko byabasabaga no kwikora ku mufuka kugira ngo bagere ahabereye ibibazo.

Gashabuka Focus, umwunzi mu Murenge wa Kibungo, yagize ati “Ubundi iyo twajyaga kuri terrain twishakiraga amafaranga y’urugendo ugasanga umuntu atanze nk’ibihumbi 2000Frs umunsi umwe.Ubu aya magari agiye kudufasha ntituzongera kwikora ku mufuka.”

Nzeyimana Pierre, Umuyobozi wa IRC mu Rwanda, umuryango utegamiye kuri Leta watanze aya magari avuga ko abunzi byabavunaga kugera ahabereye ikibazo bikanatuma batabasha gusura ahantu henshi bityo gufata imyanzuro bitinda.

Yagize ati “Kutagira uburyo byatumaga bibagora ntibabashe gusura ahantu henshi mu gukusanya amakuru ku kibazo. Byatumaga gufata imyanzuro bitinda cyangwa hakaba hazamo udukosa muri iyi myanzuro kubera kutagira amakuru ahagije.”

Amagare bahawe ngo azatuma bazajya bashobora kugera kure bakusanya amakuru ku makimbirane bibafashe kunga abaturage vuba.
Amagare bahawe ngo azatuma bazajya bashobora kugera kure bakusanya amakuru ku makimbirane bibafashe kunga abaturage vuba.

Urugeni Martime, ushinzwe Ishami ry’Ubutabera bwa rubanda muri Ministeri y’Ubutabera, avuga ko abunzi batanga umusaruro ugaragara kuko ibibazo 90% babikemura mbere bitarinze kujya mu nkiko, bunga abagiranye amakimbirane.

Urugeni agaruka ku mbogamizi aba bunzi bagaragaza zirimo itumanaho ndetse n’ingendo, yavuze ko bimwe bitangiye gukemuka kandi n’ibindi bigiye gukemuka.

Yabisobanuye agira ati “Ikibazo cy’itumanaho igihugu kirakizi kandi hari gushakishwa uburyo kugira ngo bajye babasha gutumanaho hagati yabo ndetse no gutumanaho n’urwego rwa ministeri ruri ku karere (MAJ) rubabagira inama.”

Yakomeje avuga ko uko ubushobozi buzagenda buboneka aya amagari azakomeza gutangwa ku bunzi.

Mu murenge wa Kibungo wonyine mu myaka itanu ishize abanzi bakemuye ibibazo 146, muri byo ibyakomeje mu nkiko ni 19 gusa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka