Barifuza inkweto za bote n’amagare bibafasha mu kazi

Abunzi bo mu Karere ka Burera bashimira telefone bahawe ariko bakavuga ko bahawe n’inkweto za bote n’amagare byabafasha mu kazi.

Babitangaje kuwa kane tariki 10 Werurwe 2016, nyuma y’uko abo mu Murenge wa Cyeru bahawe telefone zizajya zibafasha mu guhanahana amakuru, kugira ngo akazi kabo karushaho kugenda neza.

Abunzi ngo uwabaha na bote zabafasha cyane.
Abunzi ngo uwabaha na bote zabafasha cyane.

Kantarama Sousane, umwe muri bo, avuga ko telefone ahawe izamufasha cyane mu kuvugana na bagenzi be bahanahana amakuru ndetse anageza ku buyobozi ibibazo yaba afite, mu kazi ke ko kunga abaturage kuko mbere byamugoraga.

Avuga ko ariko ikindi kibazo asigaranye kandi asangiye na bagenzi be ari icyo kutagira inkweto za bugenewe zimufasha kugenda mu misozi igihe imvura yaguye, ari ho ahera asaba ko babaha inkweto za bote.

Agira ati “Tujya mu misozi nta bote dufite mu mvura, mu byondo, ubwo tukaba dukeneye za bote. Iyo muntu yambaye bote yanyura aho ashaka.”

Akarere ka Burera kagizwe ahanini n’imisozi. Gusa ariko kuri iyo misozi hariho imihanda nyabagendwa, inyurwamo n’ibinyabiziga bitandukanye birimo n’amagare.

Telefone bahawe ni uko zimeze.
Telefone bahawe ni uko zimeze.

Aba bunzi bavuga ko imihanda nyabagerwa baramutse bafite amagare yabafasha gukora akazi kabo ku gihe kandi vuba.

Bagiramenshi Bernard, afite telefone yahawe mu ntoki, avuga ko bahawe n’amagare byamufasha cyane. Avuga ko atuye kure yaho bakorera ku kagari, kuburyo ngo kuhagera bimusaba gukoresha isaha imwe n’amaguru.

Ati “Baduhaye nk’akagare byadushimisha. Ahantu tumanuka ni umusozi no kwambuka umugezi, hakaba igihe wuzuye kandi mu gihe nakagombye kunyura umuhanda n’igare, meee! imvura yagwa ngahita nsiba byo!”

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwambajemariya Florence, asaba abunzi gufata neza telefone bahawe bakajya bazikoresha icyo baziherewe, bakageza ku buyobozi amakuru ndetse n’ibibazo baba bafite.

Akomeza ababwira ko kandi n’ibindi bibazo bafite bizajya bigenda bikemuka buhoro buhoro. Yongeraho abasaba kuba inyangamugayo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka