Amasezerano akoze nabi yahombeje Leta miliyari 126

Minisiteri y’Ubutabera itangaza ko Leta yahombye miliyari 126 muri 2014, kubera amasezera yakozwe nabi n’adakurikiranwa bikayishora mu manza.

Minisiteri w’Ubutabera Johnston Busingye yabitangarije mu nama n’abanyamategeko bo mu bigo bya Leta, abikorera na Polisi, kuri uwu wa gatatu tariki 23 Ugushyingo 2015.

Minisitiri Busingye avuga ko amasezerano akoze nabi ari yo ntandaro y'ibihombo Leta igira.
Minisitiri Busingye avuga ko amasezerano akoze nabi ari yo ntandaro y’ibihombo Leta igira.

Yasabye abanyamategeko bari mu bigo binyuranye bya Leta gushyira imbaraga mu gukurikirana ibyo Leta iba yatsindiye no kwita ku masezerano ibigo bigirana na ba rwiyemezamirimo.

Yagize ati "Minisiteri y’Ubutabera si yo igomba kwishyuza mu gihe muri buri kigo harimo abanyamategeko bakagombye kubikora. Abakozi bashinzwe gusohora amafaranga ya Leta bo bayatanga vuba iyo yatsinzwe, kuki kwishyuza ari byo bigenda biguru ntege.”

Yabivuze ashingiye ku mibare yatanzwe n’umugenzuzi mukuru w’imali ya Leta n’urwego rw’Umuvunyi.

Abanyamategeko basabwe gushyira imbaraga mu kwishyuza ibyo Leta itsindira.
Abanyamategeko basabwe gushyira imbaraga mu kwishyuza ibyo Leta itsindira.

Yakomeje asaba abanyamategeko gutanga raporo kuri buri kintu cyose cyajyana Leta mu manza ndetse bakanakurikiranira hafi izo iburana ku buryo izitsinda.

Ubushakashatsi Minisiteri y’Ubutabera yakoze, bwagaragaje ko aya mafaranga Leta ihomba ahanini aturuka ku manza itsindwa n’izo itsinda hanyuma amafaranga yatsindiye ntiyishyuzwe ngo ajye mu isanduku yayo.

Ubu bushakashatsi bwerekana ko mu manza 232 Leta yatsinze mu myaka ibiri ishize, imanza 9 bihwanye na 27.3% zonyine ari zo ibyatsindiwe byishyujwe.

Ibigo nka FARG, akarere ka Musnze n’aka Nyaruguru byatanzwe urugero rwiza rwo kuba byarishyuje amafaranga batsindiye.

72.7% by’ibyo Leta yatsindiye byo ntibyigeze byishyuzwa ari byo biyishyira mu gihombo. Aha ikigo gishinzwe amashanyarazi (REG), igishinzwe amakoperative (RCA), Minisiteri y’Uburezi, uturere twa Nyarugenge, Rwamagana, Gatsibo, Nyamasheke na Nyarugenge ni bimwe mu byatunzwe agatoki.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka