Abunzi bagiye kongererwa ubumenyi mu gukemura ibibazo

Minisiteri y’Ubutabera yamuritse imfashanyigisho izifashishwa mu kongerera abunzi ubumenyi bukenewe kugira ngo bakomeze gukemura ibibazo by’abaturage mu bunyamwuga.

Kuri uyu wa kane tariki 11 Nzeri 2015 nibwo iyi mfashanyigisho yamurikiwe abafatanyabikorwa b’iyi minisiteri bazahugura abafashamyumvire mu gihugu hose kugira ngo bagire imyumvire imwe mu gukemura ibibazo, nk’uko Yankulije Odette ushinzwe kwegereza abaturage ubutabera muri MINIJUST yabitangaje.

Bamurikirwaga iyi Mfashanyigisho y'abunzi.
Bamurikirwaga iyi Mfashanyigisho y’abunzi.

Yagize ati “Iyi gahunda izongerera ubumenyi Abunzi barusheho gukora akazi neza kuko mbere nta mfashanyigisho zari zihari bityo buri wese akirwanaho, ugasanga bafite ubumenyi butandukanye ku gukemura ibibazo.”

Abunzi bazagenerwa amahugurwa y’ibyumweru bibiri azatangira tariki 14 Nzeri, Abunzi bose bazahabwa ubumenyi butandukanye harimo ibijyanye n’amategeko y’ubutaka, uburenganzira bw’umwana, ihohotera rishingiye ku gitsina n’uko bakemura ibyaha bitandukanye.

Biteganyijwe ko nyuma yo kongererwa ubumenyi abunzi bafasha Leta akazi kanini kuko ibibazo bakemura 18% bigarukira kuri uru rwego.

Bamwe mu bafatanyabikorwa n'abaterankunga ba Minujust mu guhugura Abunzi.
Bamwe mu bafatanyabikorwa n’abaterankunga ba Minujust mu guhugura Abunzi.

Nubwo ngo bakemura ibibazo byoroheje nk’amakimbirane ku mirima, gusebanya, ibintu bifite agaciro katarenze miliyoni eshanu n’ibindi, ngo bafasha Abanyarwanda cyane kuko bigabanya gutakaza igihe n’amafaranga bajya mu nkiko.

Yankurije avuga ko ari yo mpamvu batagomba kwirenganzizwa kuko Leta ikora uko ishoboye kose kugira ngo ibafashe muri aka kazi, aho umwunzi agomba gutangirwa ubwisungane mu kwivuza n’abana be bane mu muryango.

Ati “Turi gukubita inzu ibipfusi kugira ngo ibi byose bigerweho kuko iyo tuganira n’abaterankunga byose turabibereka, bakabyigaho.”

Ngo si ibyo gusa kuko bari kureba n’uburyo bahabwa ibyabafasha kugera aho bakemurira ibibazo mu buryo bworoshye no kubashakira uburyo bwo guhanahana amakuru badakoresheje amafaranga yabo.

Uyu muyobozi anasaba Abunzi gukorana ubushake n’ubwitange nubwo nta bihembo bagenerwa mu buryo bw’amafaranga.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

abunzi ahubwo bakora akazi gakomeye uko babongera ubushobozi mugukemura ibibazo byabaturage bajye bagira nicyo babagenera kugirango biteze imbere nabo .numva kubaha ubwisungane mu kwivuza bidahagije

kambale yanditse ku itariki ya: 11-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka