Abakozi ba Komisiyo yo kuvugurura amategeko, bareze Perezida wayo ko ashaka kubirukana mu kazi

Impuguke icyenda mu by’amategeko zikorera Komisiyo y’igihugu ishinzwe kuvugurura amategeko (NLRC) baregeye Ministeri y’abakozi ba Leta n’umurimo (MIFOTRA) ko bashatse gusaba kongezwa umushahara bemererwa amategeko, bakaza gutungurwa no gukoreshwa ikizamini ngo kitemewe, cy’amananiza atuma bava mu kazi.

Mu ibaruwa abo bakozi bandikiye Ministiri muri MIFOTRA ku itariki ya 06/06/2013 basaba kurenganurwa, bavuga ko kuva batangiye akazi mu kwezi kwa Nyakanga k’umwaka ushize wa 2012, bo na komisiyo bakorera bagaragaje ko bakwiye kongererwa umushahara n’ibindi bigenerwa abakozi ba Leta, kubera imitere y’umurimo bashinzwe uruhanyije.

Bavuga ko byabaye amahire kuko impuguke mu by’amategeko (Legal experts) barebwa n’Iteka rishya rya Ministiri w’Intebe, rizamura mu ntera urwego bariho, bigatuma umushahara n’ibindi bigenerwa abakozi ba Leta byiyongera. Ariko ngo kuva iryo teka ryatangazwa mu kwezi kwa gatatu k’uyu mwaka, ntiryigeze rikurikizwa kuri bo.

Bagerageje gusobanuza ku muyobozi wa NLRC, John Gara, abasobanurira ko imyanya bariho ari yo yazamuwe mu ntera, atari bo bazamuwe mu ntera. Ngo yabasabye kugaragaza ibyo bakoze kuva batangiye imirimo mu gihe kingana n’umwaka barabyerekana, bagira ngo birangiriye aho.

Bavuga ko nyuma baje gutunguzwa ibizamini byo kwandika batigeze bitegura, aho ngo babimenyeye batangiye kubikora, nabwo bakabikora mu gihe kingana n’amasaha atatu gusa kandi ari ibizamini bisanzwe bisaba iminsi myinshi bitewe n’uburebure bwabyo.

Ngo byarimo ibibazo bibiri bisaba gutegurwa mu gihe cy’iminsi myinshi, kuko bibiri muri byo byari ibyo kwandika iteka no gusesengura irindi.

Nyuma y’iminsi 13 bakora akazi kavanze n’urujijo rwo kumenya abatsinze ibyo bizamini, ngo basanze nta n’umwe muri abo bari basanzwe mu kazi watsindiye ku manota 70% agomba gutuma bakagumamo.

Basaba ko iki kizamini cyateshwa agaciro kandi ngo bakagenerwa ibyo bemererwa n’amateko, kuko ngo basanga ntaho ikizamini ku bakozi basanzwe mu kazi giteganyijwe kugira ngo bavugururirwe urwego basanzweho, kandi ko umwanya wemewe n’amategeko bari bamaze umwaka baratsindiye, inshingano n’ibisabwa bitarigeze bihinduka.

Kuri bo ngo uburyo ikizamini cyateguwe mo, abagiteguye ndetse n’uburyo bashyizeho amananiza yo kugikora, ntibyubahirije amategeko, cyane cyane iteka rya Perezida wa Repubulika rishyira mu myanya abakozi ba Leta, ndetse n’uburenganzira bwa muntu muri rusange.

Ku ruhande rwa Perezida wa Komisiyo, John Gara uregwa, yahakanye ko nta mukozi wa NLRC wirukanywe, kandi ko we nta byinshi afite byo gusobanura, uretse kubibaza “MIFOTRA yo yategetse ko abakozi ba Komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko bakora ibizamini”.

Abakozi Gara akoresha baramushinja ndetse kuba adakorana nabo neza, aho ngo asanzwe abasuzugura, akavuga ko atazi uburyo bagiye mu myanya y’akazi, ndetse ko atajya aganira nabo ku byerekeranye n’imikorere ya Komisiyo y’igihugu ishinzwe kuvugurura amategeko.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

Niko se wowe ngo ni Mico ubwo ko wumva wakoze ubushize ugatsindwa kdi nabatsinze bakaba baritahiye ubwo wowe ufite ubumenyi bungana iki kdi nyine waratsinzwe bo bagatsinda!!!! ahubwo gira uti wenda nibongere bapiganishwe nabandi banyamategeko nkabo utsinzwe yitahire ariko Atari uwo mugabo mbona mwese mwaciye amazi wagirango si cabinet yamushyizeho rwose yarizanye cyakora nawe natisubiraho biramugoye nubwo nta muyobozi ngo ugira amafuti

keza yanditse ku itariki ya: 18-06-2013  →  Musubize

Nta gahora gahanze ibyo akorera abandi nawe igihe cye kizagera abone ko bose ari abantu. Ntawe ukwiye kwirengagiza ko iyi si Atari iyacu tuzapfa tukabisiga

Irene yanditse ku itariki ya: 18-06-2013  →  Musubize

Ahubwo se imyanya izashyirwa ku isoko ryari ngo twipiganire? bariya birukanywe binjira twakoranye ibizami nange GARA anyima amanota kandi ibizami bavuga bakoze twe byari byinshi kurushaho n’ariya mateka bavuga twarayakoze, nibashyire ku isoko kuko dupiganwa imyanya yari kuri level ya 4.II none ubu ni 3.III yazamuwe mu ntera bayigumyemo baba ari enrichissement sans cause.
Murakoze abize amategeko barumva ibyo aribyo. Cyokora John GARA we aveho hajyeho Aimable niwe uenyereye amategeko yigishije na kaminuza y’igihugu.

mico yanditse ku itariki ya: 18-06-2013  →  Musubize

WOWE WIYISE alias ndabona witiranya ibintu.None se amategeko n’amateka akenewe ni nkariya wakora mu minota icumi. Yewe ndabona woweho urenze kuba expert Gara yifuza. Ubwo se wowe nawe ndetse nayo mateka y’iminota icumi yatugeza he?

soso yanditse ku itariki ya: 17-06-2013  →  Musubize

Gara nawe azakore icyo kizamini aha abandi maze ndebe ko agishobora! Buriya yishakiramo udukumi nta kindi kijya gituma aba chefs birukana abakozi ngo ntibashoboye kandi ari urwitwazo.

Ubundi umuntu ukunze guteza ibibazo akunze kuba yarize ariwe muswa, noneho complex ikamutera guhora agaya abandi ko ntacyo bashoboye kuko we aba yaragiye mu myanya idapiganirwa. Gara ntazi ikinyarwanda kandi amategeko y’u Rwanda 80% ategurwa mu Kinyarwanda none se Itegeko n’aho kaba gatoya yarikora mu Kinyarwanda! Iyo si coté faible ye ya mbere, n’izindi ni nyinshi umuntu atashaka kwirirwa avuga. ikigo bacyihere Aimable Havugiyaremye umwungirije niwe nyangamugayo kandi uzi iby’amategeko y’u Rwanda. Ubundi se Gara koko usibye ibintu bya sympathie, yayobora ate ikigo gishinze kuvugurura amategeko atarigeze ayakoresha, umve nawe ntiyabaye juge, procureur, greffier, legal advisor, state attorney, avocat, defenseur, human right activist. ubwo koko amategeko azavugurura atazi ni ayahe ko amashya adshinzwe kuyashyiraho!

Iby’iwacu nabyo!!!

alias yanditse ku itariki ya: 17-06-2013  →  Musubize

Birantangaje kumva ko legal expert bamusaba gutegura’Iteka’ akavuga ko bisaba iminsi. Amateka yose si ko yasaba iminsi myinshi. Ubwo cyari ikizamini kandi bakaba bari Legal Experts iyo bahitamo iteka rishyira umukozi mu mwanya ko ari ryo riba rigufi. Cyangwa ntabwo ari ba Experts. Jye narikora mu isaha imwe nkanarisesengura. Ntiryanarenza ingingo icumi(10)!! Aha rwose bagaciye nk’umuntu w’umunyamategeko ndasanga ibi byo gusabwa gutegura iteka no kurisesengura amasaha atatu bahawe yari ahagije. Keretse niba barize bahekwa. Bazaze mbahugure mbimazemo imyaka irenga icumi kandi nabikoraga na mbere y’uko niga amategeko!!

kamali yanditse ku itariki ya: 14-06-2013  →  Musubize

Ariko ubundi uyu mugabo si umugande w’umufumbira, yaje ino gupagasa none atumariye benewacu abirukana! Ni akumiro!! Niba bashaka gukoresha test zo kuzamura abantu mu ntera (niba aribyo amategeko ateganya), bashatse abantu bigenga kandi bigakorwa muri transparence!! Musenge gusa kuko uyu mutype HE aramukunda cyane wagira ngo yatanze ruswa

mushyitsi yanditse ku itariki ya: 14-06-2013  →  Musubize

Ariko noneho Dr uranyemeje pe!!! kwihinga se uvuga ni ukuhe nubwo wenda ntazi imikorere yabo banyamategeko bavugwa simbona banditse ngo nibo basabye kuzamurirwa umushahara? none ubwo byagaragaye ko badashoboye ari uko bimaze kwemezwa ko imishahara yazamutse cg? Uko wakwihinga kose burya umuntu yashatse kukwirukana ntiyabura aho aguhera. Gusa icyo abantu numva bakwiye gukora ni ukujya bubahiriza procedures ziteganyijwe mu gikorwa icyo ari cyo cyose kijyanye niyirukanwa cg ishyirwa mu myanya yaba iyazamuwe cg isanzwe bitakurikizwa nabo bagahanwa kuko hari wenda nabakurikiza amarangamutima kdi akenshi nemeza neza ko umuntu wese ushyize mu kazi undi uko abyiyumvira uko biri kose akazi ntigakorwa neza kuko burya ninshuro nyinshi amushyiramo kuko aba atujuje ibyangombwa cg kubera ubumenyi buke akeka ko apiganwe abandi bamurusha. Abayobozi bareke gutandukira bumve ko uko Imana yabahaye umugisha bakiga bakagera aho bageze nundi wese yabigeraho ntagahora gahanze!!!!!

marilene yanditse ku itariki ya: 14-06-2013  →  Musubize

mu byukuri kwirukanwa sibyo nshyigikiye ariko kandi bavandimwe uriya mugabo ibyo yakoze nibyo, kuko abantu bibwira ko akazi ari ubukonde, oya ahubwo hagomba burigihe kureba ko ubumenyi bafite bugenda bwiyongera basanga bugabanuka, nkuko abivuga ahubwo bagasaba gukora trainning mukazi kugira ngo ejo batazatungurwa.
naho bo birukanwe kubera ko imyanya bariho yazamuwe muntera bivuga ko nabo bagomba gufatwa nk’abantu bashyashya, kandi ikizamini n’ikizamini. ushobora kuba uzi gutwara imodoka washaka gukorera indi category yisumbuyeho bikagucanga ugasanga urayibuze kandi utunze imodoka imyaka n’imyaka, experience ntabwo bivuga imirimo mishyashya,
ahubwo ndabagira inama yo kujya muboneraho isomo mukajya mwihinga(trainning or toujours a la page)

dr. yanditse ku itariki ya: 14-06-2013  →  Musubize

ariko ubundi iki kigabo HE EXCELLENCY yakivanye he? umuntu unanirwa no gusobanura ubu abantu bashobora gushora imari mu gihugu kandi ayobora RDB
ndabyibuka ubwo bazaga ino usa byaramucanze atabarwa numwungirije,,,,,,, ni nyakatsi rwose muzehe namudukize

rukundo yanditse ku itariki ya: 13-06-2013  →  Musubize

Cyakora aha niho tuzapimira Komisiyo y’Abakozi ba Leta na Mifotra ko bashobora kurenganura abakozi barenganye.

Naho GARA we rwose wagira ngo si umuntu! Nababajwe gusa n’ukuntu H.E. amwibeshyaho akeka ko afite indangagaciro!

Uko GARA ateye ntibihuye no kuba yayobora abantu, akwiye umwanya umusaba akazi akora wenyine nta wundi bagahuriraho kuko ni umwibone w’umwirasi wagirango si umunyarwanda.

Manzi Alexis yanditse ku itariki ya: 13-06-2013  →  Musubize

Uko bigaragara uyu mugabo azajya ahoza Leta mu manza, aho anyuze hose agenda ahasiga ibibazo, RDB yahavuye ifitanye imanza nyinshi n’abakozi yirukanye.

kabibi yanditse ku itariki ya: 12-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka