Uwakoranye na Dr Munyemana yamushinje gutanga amabwiriza yo kwica Abatutsi

Umutangabuhamya w’imyaka 53, ufite Sosiyete ya Taransiporo mu Mujyi wa Kigali ariko ukomoka i Tumba, yavuze ko yiyumviye Dr Sosthène Munyemana, avuga ko bagomba gutangira kwica Abatutsi.

Dr Sosthène Munyemana
Dr Sosthène Munyemana

Uyu mutangabuhamya wemeje ko azi Munyemana atamwitiranya, yabishingiye ku kuba muri Jenoside ngo yari afite imyaka 25, yari umwalimu ndetse aho yigishaga Dr Munyemana yahatangaga amasomo y’igihe gito.

Avuga ko mu gihe cya Jenoside nta muntu wasohokaga, usibye abatangaga amabwiriza b’abategetsi b’icyo gihe, bakora n’amarondo.

Avuga ko bahabwaga gukora amarondo bose, bakajya mu miryango bagena abayakora. Iwabo ngo ni we warikoraga ariko rimwe ngo bageze iwabo bashaka kujyana se arabyanga ababwira ko se adafite imbaraga bityo ko ari we uzajya urijyaho.

Avuga nyuma y’ihanurwa ry’indege umutekano watangiye kuba mubi, ndetse bakabona impunzi ziturutse i Kigali bakagira ngo ni ho bizaguma gusa.

Nyuma amazu yatangiye gushya ku musozi w’iwabo n’abaturage batangira guhunga, noneho batangira gukora amarondo ateguye neza.

Akomeza avuga ko habayeho rero inama, yatumijwe na Bwanakeye wari Konseye, ababwira ko umutekano ureba buri muturage, kugira ngo ubwicanyi butagera muri Segiteri yabo.

Aho rero nibwo ngo Munyemana yahagurutse avuga ko atemeranya n’ibyo Konseye avuze, ati: "Umwanzi aturimo aha turi, ntabwo tujya gushakishiriza hirya no hino. Twatangiye kurebana kuko ubundi ijambo ryavugwaga n’umutegetsi cyangwa umunyabwenge nka Munyemana ryahabwagwa agaciro".

Munyemana ngo yavuze ko iwe hari Abahutu bahunze Inyenzi ariko ntabwo yavugaga ukuri kuko ngo nta Nyenzi zaturukaga i Burundi.

Umutangabuhamya yavuze ko Munyemana yabivuganye ijwi rikomeye (rya gitegetsi), nk’ufite ukuri. Ari nacyo cyatumye bahungabana.

Umucamanza yabajije umutangabuhamya niba abantu bose bari bazi ko Munyemana aziranye na Kambanda, ikaba impamvu y’iryo jambo, asubiza ko atari byo kuko nka we yari azi ko ari muganga gusa.

Ati "Nyuma rero yo kumwumva avuga ko umwanzi ari Umututsi, twe Abatutsi twagize ubwoba, hari ku itariki ya 17 Mata 1994 , bukeye ku itariki 18 Mata 1994, hatangiye ubwicanyi".

Akomeza avuga ko hari Abahutu bazengurukaga mu ngo ngo barebe ko abantu bahari bose, batangira amarondo n’abandi iyo tariki ya 18 Mata, hari umuntu waje utazwi, maze umujandarume aramubwira ngo hagarara, maze arahagarara umujandarume amurasaho, ntiyapfa, yari afite agasanduku karimo grenade, maze aramubaza ati: "Izi uzikuye he? Ati: "Nzikuye kwa Munyemana ari kuzitanga ngo yari umuhungu w’uwitwa Baritoromayo".

Uyu mutangabuhamya watanze ubuhamya bwe mu rurimi rw’Igifaransa ngo yumvise ko hari intwaro ziri guhabwa Abahutu, ahita ataha abwira iwabo ati: "C’est fini ntacyo gukora tugifite, turapfuye. Tariki 20 Mata nibwo twabonye abantu biruka banavuga ngo muhunge muhunge, tubona inyuma yabo hari igitero, natwe turahunga duseseye mu rugo. Twakomeje kubona abantu bafite za grenade n’imihoro aho twari twihishe mu murima. Baje gufata Papa, baramuzamukana bamujyana muri Segiteri".

Yongeyeho ko iyo bagufataga ntubarwanye, bakujyanaga kuri Segiteri, washaka kwiruka, bakakwicira aho, ariko wakwitonda bakakujyana kuri Segiteri.

Avuga ko kuri Segiteri habaga hari Munyemana, Ruganzu n’abandi.

Umucamanza yabajije umutangabuhamya niba yariboneye Abatutsi bajyanwa kuri Segiteri asubiza ko yabiboneye aho yari yihishe mu masaka.

Mu ikoti ry’ubururu na karuvate, uyu mutangabuhamya yasubijemo amadarubindi kugira ngo yerekane aho yari yihishe ku ikarita bamweretse, asobanurira urukiko ko banyuzwaga mu muhanda wajyaga kuri Segiteri gusa.

Uyu mugabo uvuga ko nta muntu n’umwe wamuhishe ahubwo yarokokeye muri uwo murima tariki 15 Kamena, ninjoro ngo yarasohokaga akegera ahari Bariyeri kugira ngo yumvirize ibyo bavugaga.

Hari igihe yumvise bavuga ko akiriho ( umutangabuhamya) maze ajya gushaka umuhisha, ariko aho ageze hose banga kumuhisha nyuma aza kubwira inshuti ye y’umujandarume witwaga Jean Pierre amusaba ko yamusabira aho ahishwa mu i Rango. Akomeza avuga ko mu i Rango na ho yari yihishe harimo urugendo rw’iminota 10 ariko yahakoresheje iminsi itandatu agerageza guhunga.

Avuga ko kubera Bariyeri nyinshi atabashije kugerayo ahubwo yageze hafi yo kwa Munyemana amubona kuri Bariyeri yariho ishusho ya Bikiramariya hafi yo kwa Munyemana.

Avuga ko ari Bariyeri yabagaho abantu bafite imihoro aho Munyemana yari kumwe na bo, ikaba yari igamije kubuza Abatutsi gutambuka, kubafata no kubica ndetse ko abari bayiriho batakoraga irondo.

Uyu mutangabuhamya avuga ko hari igihe ngo havuzwe IHUMURE, kugira ngo Abatutsi bihishe, abari iwabo bose basohoke ngo amahoro yahinze. Ati: "Aha nibwo Papa na bashiki banjye bafashwe na Ntirenganya, Papa ajyanwa ku cyobo aricwa, bashiki banjye barababwira ngo mugume aho igihe cyanyu ntikiragera".

Uyu mutangabuhamya yagaragarije urukiko muri make ubuzima yanyuzemo mbere yo gushyingura mu cyubahiro abo mu muryango we bari barajugunywe mu cyobo cyo kwa Karangwa.

Ati: "Reka mvuge kuri 2003. Twari tubizi neza ko Papa yapfuye, ariko buri gihe twajyaga kuri cya cyobo tukahashyira indabo duha icyubahiro, nyuma twasabye ko abantu barimo batabururwa, barabitwemereye, turataburura harimo abantu basaga 60, twataburuye umubiri ku mubiri, twabamenyaga kubera imyenda yabo, kubera ibyo twasanze mu mifuka yabo. Papa twakoze mu mufuka dusangamo ishapule n’indangamuntu bye (twabaye nk’abishimye tuti data turamubonye). Dutegura kumushyingura mu cyubahiro".

Akomeza agira ati: "Tubataburura twatangajwe no kubona za selenge n’uduflacon (uducupa tw’imiti), twibaza impamvu yabyo. Njye ni njye wari uhagarariye uko gutaburura, ndababwiza ukuri n’ubu ntitwamenye icyo izo nshinge na flacon zamaragamo".
Umucamanza amubwiye ko byavuzweho mu rukiko, aho hari ubuhamya buvuga ko hari inshinge zatewe abagore mu myanya y’ibanga nyuma bakajugunywa mu cyobo cyo kwa Karangwa.

Uyu mutangabuhamya wabajijwe inshuro eshatu mu bihe bitandukanye mbere y’uko uru rubanza rutangira, umucamanza yamwibukije ibyo yagiye atanga mu buhamya n’ibyo yagiye asubiza ndetse yongera kumubaza niba hari ikindi yumvise Munyemana avuga.

Ati: "Ni iki Munyemana kindi yavuze muri iyo nama? Asubiza yavuze ko Munyemana yavuze ko Abahutu bagomba guhaguruka bakirwanaho, ndetse ko mbere amarondo yakorwaga n’abantu bose bavanze (Abatutsi n’Abahutu) yari yateguwe, ariko nyuma ko byahindutse, kuva tariki 20 Mata 1994.

Abajijwe uko byagendaga nyuma yo gutaburura imibiri. Yavuze ko bajyanwaga muri stade niho haberaga iyo mihango kuko bari benshi nta handi bari gukwirwa. Ati: "Twari dufite amasanduku 50 ariko imwe ijyamo imibiri irenze itatu!!! Twari dufite imibiri hafi 250".

Uyu mutangabuhamya yavuze ko mbere y’uko se yicwa yabanje kumurikirwa Munyemana na Ruganzu akabona kwicwa, ko ibyo yabibwiye na Ntirenganya ubu ufunze, kuko yemeye ko yari mu bishe se w’uyu mutangabuhamya.

Uyu mutangabuhamya yasabye ko hatangwa ubutabera Munyemana akaryozwa ibyo yakoze kuko i Tumba habereye amahano aho ngo mu kwica batigeze barobanura umugabo n’umugore, umukuru n’umwana, umusaza cyangwa umukecuru. Yongeraho ko hari abagore baticwaga ako kanya ahubwo hari abo Interahamwe zabanzaga kubohoza bagakorerwa iyicarubozo nyuma bakabica.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka