Umuhanzi Gaposho Ismael yahamijwe ibyaha n’inkiko Gacaca

Umuhanzi w’Umurundi uzwi nka Gaposho Ismael wamenyekanye mu ndirimbo ‘Dore ishyano re’ ya orchestre Abamararungu, mu gihe cy’imanza za Gacaca Urukiko rwamuhanishije adahari kwishyura indishyi za Miliyoni zirenga 2 z’amafaranga y’u Rwanda, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwangiza imitungo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Gaposho Ismael 1992 - 2023
Gaposho Ismael 1992 - 2023

Amakuru Kigali Today ikesha Gacaca aragira ati « Gaposho udafite irindi zina, mwene Barusasiyeko Francois na Ngendahimana Monique yategetswe kwishyura 2,196,249 frw n’Urukiko Gacaca rw’akagali ka Gitega/Nyarugenge. Yahanishijwe kwishyura indishyi ku byo yangije zingana n’ayo mafranga, ariko ibirebana na Jenoside hazakorwa iperereza, ntituramenya niba hari ibyo yakoze bigize genocide. »

N’ubwo mu manza za Gacaca nta rindi zina rye rizwi, amakuru agera kuri Kigalitoday avuga ko amazina ye yose ari Gaposho Jean Marie Vianney, akaba ari i Bujumbura mu Burundi kuva mu 1997.

Aya makuru Kigali Today yayashakishije nyuma y’uko KT Radio (Radiyo ya Kigali Today) ishyize kuri YouTube ikiganiro Nyiringanzo aho Bisangwa Nganji Benjamin yaganiriye na Gaposho kuri telefone amubaza iby’ubuzima bwe nk’umuhanzi akiri mu Rwanda n’aho aherereye ubu.

Umwe mu bakunzi ba Nyiringanzo witwa Dusabemungu Gervais amaze kumva icyo kiganiro, yahise yandika ahagenewe ibitekerezo (comments) avuga ko azi neza Gaposho kandi ko andi mazina ye ari Jean Marie Vianney, akaba ngo yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Dusabemungu aragira ati « Gaposho twariganye kandi twarakoranye kuri Perefegitura y’Umujyi wa Kigali…muri Jenoside yamaze Abatutsi muri Gitega…yari impunzi y’Umurundi wazanye n’ababyeyi be mu 1972…yari mu ishyaka rya FRODEBU…amakuru mfite ni uko aba i Bujumbura.»

FRODEBU ni ishyaka ryo mu Burundi ryashinzwe mu 1986 rikaba naryo rishinjwa kugira uruhare mu bushyamirane bushingiye ku moko bwabaye mu bihe bitandukanye muri icyo gihugu.

Mu kiganiro Nyiringanzo kuri KT Radio, Gaposho we yavuze ko yabaga i Nyamirambo, ariko ntaho yigeze avuga ko yitwa Jean Marie Vianney.

Gaposho aragira ati « Gaposho ni ryo benshi bamenye ariko amazina yose ni Gaposho Ismael. Kubera intambara yabaye iwacu mu Burundi mu 1972, byabaye ngombwa ko duhungira mu Rwanda hanyuma njya kwiga primaire kuri Ste Famille.

Twabaga mu Kiyovu cy’abakene ndangije njya kwiga mu iseminari nto y’i Rulindo, ariko mviramo mu mwaka wa nyuma ntarangije njya mu buzima busanzwe, hanyuma papa amaze kubona akazi muri Banki y’Ubucuruzi ya Kigali (BCR) ubuzima butangiye kumera neza twimukira i Nyamirambo. »

Gaposho akomeza avuga ko aho i Nyamirambo bari baturanye n’aho orchestre Abamararungu yitorezaga, hanyuma aza gusaba kujyamo baramwakira.

Ku birebana n’ibyo Dusabemungu Gervais yanditse kuri YouTube avuga ko bakoranye muri Perefegitura y’Umujyi wa Kigali kandi ko yagize uruhare muri jenoside, Gaposho yemera ko bakoranye nk’amezi atanu cyangwa atandatu, ariko ngo ntibari baziranye cyane, naho ngo ibyo amushinja muri jenoside n’ibya Gacaca, ngo yumva ari bishya kuri we.

Gaposho aragira ati « Jyewe ibyo ntabyo narinzi ni amakuru mashyashya, Gervais Dusabemungu ndumva muzi, umuhungu muremure w’inzobe ariko simwibuka cyane kuko ntitwagiranaga imigenderanire, jye nari umuntu wo hasi wivugirizaga imiziki…muri PVK nahakoze nk’amezi 5 cyangwa 6, uriya ubanza yarari mu bashefu, simwibuka neza, ariko ubanza muzi.

Hanyuma ibyo kwangiza ibintu, ntabyo nibuka ko hari iby’abandi nangije, kuko jyewe nahunze mbere, Abanyarwanda bahunga basanze i Goma naragiye n’umuryango wanjye. Nahunze amabombe akigwa hakiri kare, kuko ni bwo bwa mbere nari mbonye intambara. »

Akomeza avuga ko na we ahubwo yumva akeneye ubutabera agasubizwa imitungo ye kuko ngo yagarutse mu Rwanda mu 1996, asabye HCR ko yamuhesha imitungo ye irimo n’inzu, bamubwira ko bidashoboka.

Gaposho aragira ati « Mu 1996 narahungutse nsubira mu Rwanda, nsaba HCR gusubira mu byanje kuko ntacyo nishinjaga, HCR iranga kuko bavuganye n’ubutegetsi ko Abarundi batahuka, hanyuma mu 1997 ndatahuka n’umuryango wanjye, narimfite umugore w’Umunyarwandakazi, abana twabyaranye duhita dutahuka. Urumva rero ibyo ni amakuru ntarinzi. Ariko kandi jyewe numvise amakuru yuko Abarundi bakunda kubagerekaho ibintu byinshi, kubera ko hariho Abarundi nyine bagiye muri izo ngorane atari izabo, hanyuma bagafatira muri rusange mu kivunge bashaka kubeshyera bose kugira ngo bamwe na bamwe batagaruka no kwishyuza ibyabo basize. »

Andi makuru twahawe na Dusabemungu Gervais uvuga ko yakoranye na Gaposho, avuga ko usibye gucuranga, Gaposho ngo yari afite akandi kazi muri leta y’u Rwanda, aho yafashaga uwari Perefe wa Kigali-Ngali Karera François wahamwe n’ibyaha bya jenoside, mu kwakira abashyitsi ba Habyarimana Juvenal mu rugo rwe i Kanombe. Ako kazi ndetse ngo yaragakomeje no ku buyobozi bwa Colonel Renzaho Tharcisse wari Perefe w’Umujyi wa Kigali nawe wahamwe n’ibyaha bya jenoside.

Ibi nabyo ariko Gaposho ntabyemera, kuko avuga ko usibye gucuranga akandi kazi yakoraga ngo ari ugutwara abagenzi kuri moto.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Rwanda habaga Abarundi b’impunzi benshi bahageze mu 1972 (ku bwa Perezida Micombero) no mu 1993 (mu iyicwa rya Perezida Ndadaye), ariko benshi bishoye mu bwicanyi bwa Jenoside, bafatanya n’Interahamwe n’ingabo zatsinzwe kwica Abatutsi hirya no hino mu gihugu.

Ikigaragara kugeza ubu, ni uko mu rwego rw’ubutabera bikigoranye kubona uburyo bushoboka bwo kubakurikirana, kuko Jenoside ikimara guhagarikwa n’ingabo za RPA, benshi basubiye mu Burundi aho bigoye kumenya ngo kanaka wari impunzi y’Umurundi mu Rwanda yari azwi ku yahe mazina, ese ni yo y’ukuri, aherereye he?

Gaposho Ismael bivugwa ko anitwa Jean Marie Vianney, we ubu arabarizwa i Bujumbura mu Burundi kuva mu 1997, aho yakomeje umwuga wo kuririmba no gukina filime.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka