Séraphin Twahirwa na Pierre Basabose bahamijwe ibyaha bya Jenoside

Urukiko rwa rubanda rwo mu Bubiligi rwarangije igice cya mbere kijyanye no kureba ibyaha bihamwa abaregwa, maze rwemeza ko Séraphin Twahirwa na Pierre Basabose, bahamwa n’ibyaha bya Jenoside.

Twahirwa urukiko rwamuhamije ibyaha bya Jenoside, ibyaha by’intambara, kwica yabigambiriye no kurongora abagore ku ngufu.

Pierre Basabose we yahamijwe ibyaha bya Jenoside.

Aya makuru yatangajwe n’urukiko rwa rubanda rwo mu Bubiligi nyuma y’uko rumaze iminsi inyangamugayo zisoma ibibazo bitandukanye bishingirwaho mu gucira urubanza ukekwaho ibyaha runaka, ndetse ku wa Kabiri tariki 19 Ukuboza 2023, akaba aribwo rwatangaje umwanzuro warwo kuri aba bombi.

Twahirwa na Basabose bamaze hafi amezi atatu baburana ku byaha bashinjwaga birimo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ibindi byaha by’intambara, gufata abagore ku ngufu n’ibindi.

Kuri Twahirwa hiyongeraho kandi icyaha cyo gufata abagore ku ngufu ndetse no gushishikariza Interahamwe gufata abagore ku ngufu.

Umushinjacyaha yasobanuye uburyo aba bombi bagize uruhare mu gutoranya abagombaga kujya mu Nterahamwe, gukwirakwiza intwaro mu Nterahamwe, gufatanya na zo mu bikorwa byo kwica Abatutsi, gutera inkunga Interahamwe haba mu buryo bw’amafaranga ndetse n’ibindi bikoresho ndetse no gushyiraho za bariyeri.

Amazina y’Abatutsi benshi Twahirwa yagiye yica ku giti cye, akabica abarashe na yo yagiye agarukwaho mu rukiko, ndetse bamwe mu batanze ubuhamya babigarutseho.

Umushinjacyaha yavuze ko Pierre Basabose aza ku mwanya wa kabiri mu bantu bari bafashe imigabane myinshi muri Radio RTLM, yagize uruhare rukomeye mu kubiba urwango ndetse no gushishikariza abahutu kwica Abatutsi, aho yatanzemo ibihumbi 600 by’amafaranga y’u Rwanda utabariyemo imigabane yafatiye abana be.

Ibyaha byakozwe n’abaregwa ngo byagize ingaruka zikomeye ku babikorewe zirimo imiryango yazimye burundu, abasigaye ari impfubyi, abandujwe indwara zikomeye, ndetse n’abafite ubumuga bukomeye bakomora ku byo bakorewe.

Umwe mu bunganira abaregeye indishyi muri uru rubanza, Me André Karongozi, yatangaje ko Urukiko rwa Rubanda rw’i Bruxelles ari ubwa mbere ruhamije ibyaha abakekwaho Jenoside.

Avuga ko mu manza z’abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi zaburanishirijwe mbere mu Bubiligi, babaga baregwa ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyoko muntu gusa, uretse urwabaye muri 2019 rwa Neretse Fabien wahamijwe ibyaha bya Jenoside.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru IGIHE, Me Karongozi yavuze ko uru rubanza rusize andi mateka kuko mu zindi manza nta hantu urukiko rwo mu Bubiligi rwahamije abaregwa ibyaha bakoze mbere y’itariki 7 Mata 1994.

Ati “Ikintu kitari gisanzwe mu zindi manza ni uko aba bombi, bahaniwe ibyaha bakoze kuva muri Mutarama kugeza Jenoside itangiye tariki 7 Mata 1994. Ibyo byaha bigiye bireba igihe Bucyana, perezida wa CDR yishwe, noneho mu gihugu hose, cyane cyane i Gikondo abantu bakazira akarengane kandi we yaguye mu nzira z’i Butare. Rero ni ubwa mbere bibaye mu manza za hano ko abantu baregwa ibyaha bikanabahama, byabayeho mbere y’uko Jenoside itangira.”

Me Karongozi akomeza avuga ko ikindi cyagaragaye cyane, ari ukwemeza ibyaha byabaye byinshi bireba abari n’abategarugori muri Jenoside babakorera ibya mfura mbi, babica urubozo. Icyo na cyo ni ikintu kigaragara cyane mu byemezo kuri Twahirwa na Basabose.

Me André Karongozi (wambaye indorerwamo) ari kumwe na Me Jean Flamme wunganira Pierre Basabose
Me André Karongozi (wambaye indorerwamo) ari kumwe na Me Jean Flamme wunganira Pierre Basabose

Me Karongozi yavuze ko kugira ngo abo yunganira batsinde uru rubanza ahanini byashingiye ku batangabuhamya barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kimwe n’abandi bayigizemo uruhare bemeye kuvugisha ukuri ku byabaye.

Perezida w’Umuryango Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA, Dr Gakwenzire Philbert yavuze ko kuba urukiko rwabahamije ibyaha, bigaragaza ko ukuri kwatsinze ndetse ko bikwiye no guha isomo Ababiligi bagakurikirana n’abandi bihisheyo.

Ati “Ni ukuri gutsinze, kuko ibibazo byacu bigenda bisa wenda hakagira ikigenda cyihariye kuri buri gihugu ariko kugira ngo abantu bamaze imyaka ingana kuriya baba mu muryango w’Ababiligi bahamwe n’ibyaha bingana kuriya, umubare w’abantu bishwe, umubare w’abo bashatse kwica Imana igakinga ukuboko, umubare w’abagore bafashwe ku ngufu, hanyuma abantu bakumva babana na bo ku buryo busanzwe! Ni ukuri rero kwatsinze, ahubwo igihe cyari gishize abakagombye kuba barabigizemo uruhare kugira ngo bacirwe imanza barebaga hehe?”

Yagaragaje ko iyo umuntu umuketseho icyaha ukabona utamuburanishije, uba ukwiye kumwohereza mu gihugu cye, ndetse ko no ku bandi byakabaye byarakozwe, aho kugira ngo hashire imyaka igera kuri 30 bataraburanishwa.

Dr Gakwenzire yatangaje ko yakundaga kunyura imbere ya Butike ya Basabose mu Bubiligi abantu bose bamubona ari umuntu nk’abandi nyamara ari inyamaswa.

Ati “Bamenye ko bamaze imyaka igera muri 29 babana n’umuntu wigeze kuba inyamaswa. Abo bantu rero bigeze kuba inyamaswa mu Rwanda nibabakurikirane kuko baracyahari, bareke gukomeza kubana n’ibikoko noneho umuryango mugari umenye ko hari isomo rikwiye kuvamo rigaragara.”

IBUKA isaba ko ibihugu byose bigicumbikiye abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bikwiye kwikubita agashyi bikababuranisha kuko kutabikora ari uguhemukira abazize Jenoside bishwe bazira uko bavutse n’abacitse ku icumu muri rusange kuko uko imanza zitinda bituma abakurikiranwe bagenda basaza hakaza inzitizi y’uko iyo bafashwe baba batagishoboye kuburana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka