Paris: Mu rubanza rwa Dr Munyemana uregwa Jenoside, hagaragajwe ingaruka ziba ku batangabuhamya

Inzobere mu buzima bwo mu mutwe yagaragaje ingaruka zitandukanye ziba ku batanga ubuhamya n’ababwumva kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ku wa 21 Ugushyingo 2023, mu rukiko rwa Rubanda i Paris ahari kubera urubanza ruregwamo Dr Munyemana Sosthène ushinjwa ibyaha bya Jenoside, hagarutswe ku buhamya bw’inzobere zitandukanye aho zagarukaga ku iperereza zagiye zikora mu bihe bitandukanye i Tumba aho Munyemana ashinjwa gukorera ibyaha ndetse n’ingaruka ziba ku batanga ubuhamya.

I Paris mu Bufaransa aharimo kubera urubanza ruregwamo Dr Munyemana Sosthène ushinjwa ibyaha bya Jenoside
I Paris mu Bufaransa aharimo kubera urubanza ruregwamo Dr Munyemana Sosthène ushinjwa ibyaha bya Jenoside

Inzobere mu buvuzi bwo mu mutwe, Diana KOLINKOF, yasobanuye ku bunararibonye bwe mu kazi aho yasanze ko akenshi abashinjwa ndetse n’abakurikirana imanza hari ingaruka bagirwaho n’ibyo bumvira mu rukiko, cyane cyane mu batangabuhamya.

Avuga ko mu gihe cy’ibibazo by’intambara cyangwa irindi hohoterwa byaba ari ibiturutse ku bwoko, ku idini, abana n’abagore bagira ibibazo bikomeye, cyane ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Avuga ko hari abantu bagira ikintu cy’icyoba guhera ubwo bakagihorana, bikagorana kuba byakira cyangwa kuba byamushiramo.

Atandukanya abahuye n’ibibazo by’intambara, n’ababa barahuye n’ibindi bizazane bindi nk’imitingito, imyuzure, yavuze ko abahura n’ihohoterwa bagira ihungabana ryo mu rwego rwo hejuru.

Abagore bafashwe ku ngufu bo bagira ingorane zo mu rundi rwego, bahorana ipfunwe ry’uko abantu bose babibabonamo ko basambanyijwe ku ngufu, bagahorana isoni. Ibi ngo bituma no kumuvura bigorana kuko ahora asa n’uwihishe nanone mu bitekerezo.

Aba ngo kenshi ibyo babonye bihora bibagendamo nk’uko bareba filimi y’ibyo baciyemo.

Diana KOLINKOF, yabwiye urukiko ko rugomba kumenya ko abantu bahuye n’ihohoterwa cyangwa banyuze mu bizazane by’intambara, batabonye umwanya uhagije wo kuba baganirizwa ngo bakire ibikomere, n’ubwo na bo biba bitaboroheye kwirekura.

Avuga ko binagorana kenshi ko umuntu aza guhagarara nk’aho we ahagaze ngo atange ubuhamya nyabwo bw’ibyamubayeho. Ati: "mu nkiko hano abatangabuhamya babashishikariza kuza gutanga ubuhamya, ariko iyo ari mu rubanza atanga ubuhamya, abanza kwibaza ati ese ndabishobora? Ninabishobora se hari icyo biri bubyare mu gutanga wenda indishyi? Uwo ntangaho ubuhamya hari icyo bimubwiye? Ugasanga rimwe avuze ibidahura kubera ko hari icyo ari gutekereza mu mutwe. Yavuze ati iyo ari imbere y’uwabahemukiye mu rukiko amuri hafi, amubona, aba atekereza gusa ku butabera niba buzatangwa".

Diana KOLINKOF yongeyeho ko hari n’ubwo uwahemukiwe aba yumva undi mutangabuhamya wahemukiwe afite ubuhamya bushaririye kurenza ubwe, bityo bigatuma bagumana ibibarimo, ndetse ku bahuye n’ihohoterwa, bo bakagira ihungabana akenshi ryitwa agahinda gakabije.

Yatanze urugero rw’umuntu wahuye n’ihohoterwa, ubwo yatangaga ubuhamya imbere y’urukiko, yivayo aravuga noneho umwunganizi we aba ari we utangira kugira ikibazo kuko bimwe nibwo yari abyumvise, agatangira kwibaza niba ari ibyo ahimba kuko ngo ntiyari yarigeze ahura n’umugore wahohotewe kugeza ku gufatwa ku ngufu kandi akabivuga uko byakabaye.

Aha ni ho bamwe batangira kwibaza ko ubuhamya bumwe buba ari ibinyoma ngo kuko hari ubwo bishobora kugenda bigaruka igihe ari gutanga ubuhamya, byamukundiye gufunguka, filimi y’ubuzima yanyuzemo agashobora kuyivuga uko ari kuyireba.

Avuga ko hari uburyo bwiza bwo kubaganiriza nyuma cyangwa mbere, kugira ngo bibasohokemo buhoro buhoro basubize umutima hamwe.

Diana KOLINKOF yasabye ko bajya baha abatangabuhamya umwanya bakabanza bakavuga ibyababayeho mu mutuzo (batuje), na bo bakabanza bakabumva, cyane cyane ababa bavuga ibyababayeho ubwabo.

Yavuze ko abagore bafashwe ku ngufu bahora babona abagabo babafata nk’ibikoresho byabo, ku buryo bimugora kumva ko umugabo yamuha agaciro, umugore agahora na we abona umugabo ari ikindi kintu adasobanukirwa iyo aramutse atinyutse kumureba mu maso ndetse ko badatekana.

Yongeyeho ko ubuhamya bumwe na bumwe cyane cyane ubuvuga kuri Jenoside hari ubwo habamo kubeshya rimwe na rimwe, ngo bigasaba ko abaza ibibazo kugira ngo asobanukirwe, cyane cyane ibijyanye na Politiki.

Diana yabajijwe ku cyo bafasha abatanga ubuhamya, yaba abaturuka mu Rwanda, ababutanga kuri video, abazanwa mu Bufaransa cyangwa mu Bubiligi.

Yasubije ko babaganiriza bakagerageza kubanza kubabwira kumva batuje ndetse batekanye nubwo bigoye, ndetse no kubanza kubategura mu mutwe ku bw’ibyo bagiye guhura na byo.

Perezida w’Urukiko Marc SOMMERER yamubajije ingaruka umuntu nk’uyu agira ku ihungabana. Ati:"Ese agira umutwe udakira, ihungabana rihoraho cyangwa rya burundu? Ese bakwiye gushyirwa ahantu habo bonyine?”

Diane w’imyaka 79 yasubije agira ati: "Nakwifuriza umuntu kugira ihungabana ariko sinamwifuriza kuba mu ihungabana. Kuribamo ni ikindi kindi.”

Yagaragaje ko abantu baza gushaka mu Rwanda abatangabuhamya ndetse n’ababafasha, bakabahatira gutanga ubuhamya akenshi ngo ku mbaraga (batabishaka), ko atari byiza.

Mu manza zitandukanye, uyu mugore yavuze ko bigoye kuba umuntu yahagarara imbere ngo avuge ibinyoma burundu. Avuga ko n’abajya babivuga bari mu rukiko bashaka impapuro hari akabisoba uko byagenda kose.

Gusa avuga ko hari ubuhamya bwinshi butaravugwa na ba nyirabwo, aho hari abacecekanye byinshi. Atanga urugero rw’Umunyafurika y’Epfo utarigeze uvuga ibyamubayeho, ariko ubu akaba atangiye kubibwira abuzukuru be.

Yabajijwe niba hari igihe runaka gishira urwibutso umuntu afite mu mutwe rukaba rwakwihindura, avuga ko bishoboka kuko umuntu ashobora gusobanura ibintu uko bitagenze kandi yarabibayemo abizi neza.

Yabajijwe niba hari abantu bahuye we ubwe bafashwe ku ngufu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko mu Rwanda bahuye benshi, kandi bagerageza kubivuga, bakaba biganjemo abagore bafashwe ku ngufu.

Yavuze ko biba byiza iyo umuntu avuga ubuhamya bwe mu rurimi rwe ngo kuko bituma muri we hasohokamo ukuri kwinshi hagendewe ku buryo akoresha, uko akurikiranya amagambo, ibimenyetso akoresha n’ibindi.

Yasobanuye kandi umwihariko w’abagore bafashwe ku ngufu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, nk’umuntu wahuye na bo, avuga ko mbere na mbere hari abagiye basaba abo bagore kuvuga uko bafashwe kandi ngo babivuge uko byagenze, kandi ari ibihe bishaririye ku banyarwandakazi (hari n’abo usanga barabikorewe inshuro nyinshi). Ati “ariko ndashima ubu ko batagisabwa kubivuga batyo.”

Yavuze ko mu Rwanda abakoze ibyo baba babizi neza ko bakora amahano, ariko kandi hakaba hari n’ababikora bumva ko ari nk’igihembo bari kwiha, ashimangira ko umwihariko wo uhari kuko birenze kubyumva

Me Jean Yves Dupeux uri mu bunganira Munyemana yamubajije uko bakwitwara ngo babone ukuri ku mutangabuhamya uri gushinja umukiriya wabo. Diane ati: "uragira ngo ngusubize gute? Sinzi icyo wifuza ko nkubwira".

Me Yves ati “hari ukuntu mu buhamya ushinja aba avuga ibintu ukumva akenshi hari abavuga ko babwiwe, cyangwa n’abavuga ko babibayemo kandi babishinja umuburanyi, ati ni gute twamukururira mu kuvuga ukuri?”

Diane yasubije avuga ko biterwa n’uburyo bamubaza, ariko akenshi uvuga ukuri mu mvugo birumvikana bitewe n’uko asobanura, uko abasubiza, uko byagenda kose hari ikivamo kigaragaza ko harimo ukuri. Ababwira ko atigisha uko bavoma mu muntu ukuri mu kubaza.

Me Yves ati: "nta buryo bwo kubaza buhari ngo umenye ukuri?"

Diane ati: "ntabwo"

Dr Sosthène Munyemana muri uru rubanza aregwa ibyaha byibasiye inyokomuntu, no gushishikariza abaturage kwica Abatutsi mu Mujyi wa Butare.

Biteganyijwe ko ruzarangira tariki 22 Ukuboza uyu mwaka humviswemo abatangabuhamya 70.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka