Mu rubanza rwa Ngirabatware, hazasurwa ahantu 28 hakorewe ibyaha
Abacamanza, ubushinjacyaha n’uruhande rw’uregwa mu rubanza rwa Ngirabatware bazakora ingendo mu Rwanda mu rwego rwo gusura ahantu 28 Ngirabatware wahoze ari Minisitiri w’igenamigambi yakoreye ibyaha. Urwo ruzinduko ruzamara iminsi itanu guhera tariki 25 Gicurasi 2012.
Abacamanza batatu n’abahagarariye impande zombi muri urwo rubanza bazasura ahantu 28 hakorewe ibyaha mu mujyi wa Kigali n’inkengero zawo, ahahoze ari muri Gitarama mu Ntara y’Amajyepfo, Gisenyi mu Ntara y’Iburengerazuba, nk’uko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru bya Hirondelle.
Icyo cyemezo cyafashwe n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) kuwa gatatu tariki 03/04/2012.
Ngirabatware aregwa gucura umugambi wo gukora Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, ubufatanyacyaha, gushishikariza abantu ku buryo buziguye n’ubutaziguye gukora Jenoside ndetse no gufata ku ngufu nk’icyaha kibasiye inyokomuntu. Biteganyijwe ko urwo rubanza ruzasozwa tariki 18-19/06/2012.
Ngirabatware w’imyaka 55 y’amavuko yafatiwe i Frankfurt mu Budage tariki 17/09/2007 yoherezwa Arusha muri Tanzaniya tariki 08/10/2008. Urubanza rwe rwatangiye ku wa 22/09/2009 ; ahakana ibyaha byose aregwa.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|