Dr Munyemana Sosthène ushinjwa uruhare muri Jenoside yasabiwe gufungwa imyaka 30

Nyuma y’uko Ubushinjacyaha busubiye byimbitse mu bikorwa bya Dr Munyemana Sosthène, by’umwihariko mu gihe cya Jenoside, bwagaragaje uruhare yagize mu kurimbura Abatutsi bari barafungiranwe kuri Segiteri, maze bumusabira gufungwa imyaka mirongo 30.

Dr Sosthène Munyemana
Dr Sosthène Munyemana

Ibi byagarutsweho mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 18 Ukuboza 2023, mu rukiko rwa rubanda rwa Paris mu Bufaransa.

Umushinjacyaha yagaragaje ko Munyemana, yagiye agerageza gutanga ibisobanuro bisa n’ibijijisha, akavuga ko gufungirana abantu muri segiteri byari ugutuma abantu babona aho bihisha abicanyi. Yasabye Inyangamugayo mu bushishozi bwazo kuumva icyo bisobanuye.
Hagarutswe ku itariki 7 Mata 1994 aho Munyemana yitabiriye inama, akanayitangamo ibitekerezo afasha gukwirakakwiza impuha ko inkotanyi zacengeye mu gihugu, ko zateye zishaka kubabuza umutekano, ko abantu bagomba kwirwanaho.

Ngo ayo magambo yatumye benshi bitabira ubwicanyi, cyane ko Munyemana wabivugaga ari umuntu wari wubashywe nk’umunyabwenge, umuganga uzwi, umwarimu wa kaminuza n’ibindi.

Umushinjacyaha yavuze ko i Tumba kugeza uyu munsi, abenshi mu bakoze Jenoside n’ahandi babuze abababashinja kandi barakoze ubwicanyi, bamwe baburiwe irengero, abandi baracyashakishwa, ariko ngo ibyo byose ntibikuraho ko jenoside yabaye, yakorewe ubwoko kandi ikaba ihereye mu nzego zo hasi nta na hamwe hasigaye. Umushinjacyaha yavuze ibi asobanurira inyangaugayo n’umucamanza muri rusange ko ababonetse kandi babigizemo uruhare bagomba guhanwa.

Mu nama ya tariki 7 Mata, Munyemana yemera ko yatoranyinjwe n’abaturage ngo abe muri komite ya Segiteri y’umutekano.Iyo nama yayobowe na konseye Bwanakeye.

Umushinjacyaha yagaragaje ko iyo komite atari umwihariko wa Tumba gusa kuko usanga zari zarashyizweho muri Ngoma yose ndetse no mu gihugu hose, zishinzwe gutegeka icyo Abatutsi bafashwe bakorerwa, gusahura, guhiga abatutsi, kumenya abatarapfa, gutema ibihuru ngo batihishamo, guhemba abicanyi, kubagabanya ibyasahuwe, no kwegera abayobozi ngo babagaragarize aho bageze bica ngo babatere inkunga muri uwo mugambi kugira ngo igikorwa kizagende uko cyateguwe nta kibyitambitsemo.

Mu Cyumweru gishize Dr Munyemana, mu ibazwe rye yavuze yemeje ko azi ko amarondo yakorwaga hafi y’iwe na Segiteri n’icyo yakoraga. Laurien Ntezimana ubwo yatangaga ubuhamya yabasobanuriye akamaro k’amarondo na Bariyeri ko katari ako guhangana n’inyenzi nk’uko abaturage babeshywaga, ahubwo byari ugufata Abatutsi no kubica, hakaba n’ahantu ho kugira inama y’ibikorwa byo kwica.

Icyo gihe Ntezimana yasobanuye ko ababaga muri izo komite babaga ari abantu ubwabo bafitiwe ikizere kandi bari mu mugambi umwe n’ibiri gukorwa. Ababagamo bitwaga des ’’Insiders’’ (abo mu kizuriu, mu mbere, ku ibere.... NDLR). Kuba a Munyemana yari muri izo komite byumvikana uruhare rwe mu byo izo komite zakoze.

Abatangabuhamya batandukanye bagaragaje ko komite y’umutekano ya Tumba, yarimo abantu b’ibyihebe gusa kandi biri mu mugambi wo kwica, barimo abitwa Remera, Ruganzu, Mambo, Bwanakeye wari ufite umugore w’umututsi (byasaga no kwigura) n’abandi.

Komite y’umutekano yari ishinzwe kugenzurea uko ubwicanyi bukorwa no kubushyigikira, Kureba udashyigikiye ubwicanyi bakamenya ko ari umwanzi, kureba uko ubwicanyi bukorwa, kwihutisha Jenoside kuko FPR yarushagaho kubasatira, kumenya uko amarondo na za Bariyeri bikora kuko byari mu bikoresho by’ibanze byifashishwaga mu kuvumbura no kwica abatutsi.

Ibyo kandi byashimangiwe n’abashakashatsi aho bavuze ko ayo marondo yabaga anafite ibikoresho birimo imbunda, Abatutsi bayafatirwagaho n’ababaga badafite amarangamuntu bahitaga bicwa cyangwa bakajya kwicirwa ahabugenewe.

Munyemana yashinjwe n’abatangabuhamya gutanga amabwiriza yatumye abagore bafatwa ku ngufu bafatiwe ku mabariyeri, bitanzweho amabwiriza n’abayoboraga icyo gihe kandi ko badashidikanye uruhare rwe kuko na we yari umuyobozi uvuga rikumvikana.

Umushinjacyaha yagarutse ku buhamya bw’umwe mu batangabuhamywa 67 bumviswe muri uru rubanza, wavuze ko yafashwe ku ngufu inshuro nyinshi ubwo Munyemana yavugaga ngo abagore n’abakobwa bakuze bafatwa ku ngufu batiriwe babajyana kuri Segiteri. Akenshi ngo byabaga ari uguhemba abicanyi kuko bakomeje akazi kabo neza.

Bivugwa ko habayeho ibijyanye no kuvuga ko abagore n’abana babanza kubabarirwa ariko nyuma baza kwicwa bitewe n’igihe abayobozi babaga babishakiye.

Umushinjacyaha yagaragaje ko ubwo Dr Munyemana yabazwaga n’abakoraga anketi yatangiye yemeza ko ari we wenyine wagiraga urufunguzo rwa Segiteri, ndetse ko abo yafungiragamo yagarukaga akabasanga uko yabasize.

Nyuma yaho yavuze ko bishoboka ko hari abandi babaga baragiraga urufunguzo, ko abishwe bavanywe muri Segiteri, avuga ko atari we wabafunguriraga bagiye kwicwa.

Umwe mu batangabuhamya muri uru rubanza kandi yavuze ko hari igihe yiboneye Munyemana aza kuri Segiteri aza agafungura ahari hafungiye Abatutsi, maze abari hagati ya 60 na 70 batwarwa n’abicanyi bajya Kubica.

Umushinjacyaha kandi yavuze ku itsinda ry’Abafatiwe ahitwa mu i Rango bakajyanwa kuri Segiteri ko nta n’umwe warokotse.
Kugeza uyu munsi umubare w’abageze kuri Segiteri ntabwo uzwi gusa bose barishwe uretse uwitwa Vincent Kageruka.

Umushinjacyaha yavuze ko abo Dr Munyemana, yinjijemo ari 10 ku munsi wa mbere, n’abandi basaga 30 ku inshuro ya kabiri, ariko akaba ngo yarinjijemo abari hagati 30 na 50.

Dr Munyemana Sosthène uzwi ku izina ry’umubazi w’i Tumba, ashinjwa ibyaha bya Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ubufatanyacyaha muri ibyo byaha.

Umushinjacyaha mu mwanya utari muto yafashe agiye gusabira igihano Munyemana yagize ati: ”Mu minsi 100 abagera kuri 200 barishwe muri Butare. Hari abakwibaza niba mu Rwanda cyangwa muri Butare harabaye Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, Igisubizo ni YEGO”.

Akomeza agira ati: ” Gutunga urufunguzo rwa Segiteri, kurufunguza Segiteri agafungiramo abantu ashobora gufungurira cyangwa ntabikore, kuba abafungiwemo baravuze ko nta burenganzira na bumwe bari bafite bwo gukora ikidategetswe na Munyemana, kuba hari abo yari gufasha nk’abarwayi ntabikore kandi ari umuganga, kuba yari afite ububasha ku bantu bose bari bafungiwe kuri Segiteri, byose ni bimwe mu bigaragaza uruhare rwa Munyemana muri Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu kuko yabaye ikiraro gihuza abicanyi n’abicwa kandi yabitekerejeho”.

Umushinjacyaha yavuze ko Munyemana, yagize ubufatanyacyaha ubwo yafungiranaga Abatutsi muri Segiteri nyuma bakoherezwa kuri Perefegitura, bakaza kwicwa uretse Kageruka wabacitse. Ikindi, kugira uruhare mu ishyirwaho rya za bariyeri ziciweho abantu, ndetse no kuba yaragiye ku marondo yishe abantu abandi bakaba barahungabanye kubera ibyo babonye cyangwa bakorewe.

Mu gusoza Umucamanza yagize ati: “Banyakubahwa bacamanza, twagaragaje igihamya ko Munyemana yagize uruhare muri Jenoside. Nyangamugayo, ahasigaye ni ahanyu, ububasha ni ubwanyu, umwanzuro n’uburyo muca uru rubanza biragaragaza icyo Ubutabera bw’Ubufaransa ari bwo. kuri ubu bubasha mufite bwo guca uru rubanza, ni n’umwanya wo guca umuco wo kudahana, kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda”.

Yakomeje agira ati: “Turamushinja uruhare rwe mu gutegura ndetse no gutera inkunga Jenoside. Munyemana yahisemo kugira urwo ruhare kandi ibyo yahisemo byasorejwe kuri Jenoside yahitanye abarenga ibihimbi 200 muri Butare. Turamushinja kwigarurira ubuyobozi bwa Tumba muri Jenoside bugaragaza ubuhangange bwe. Byasojwe no guhunga kwe ubwo FPR yatsindaga FAR, akajya muri Zaire agakomereza i Burayi. Bacamanza namwe Nyangamugayo, gucira urubanza Munyemana mukamuhamya ibyaha twagaragaje biri mu biganza byanyu. Tumusabiye igihano cyo gufungwa imyaka 30”.

Nyuma y’ibi ubushinjacyaha bwagarutse ku bantu nka Munyemana bagize uruhare muri Jenoside, bahamwe n’ibyo byaha, bahabwa ibihano bitandukanye birimo gufungwa burundu, imyaka itandukanye, abo barimo abitwa:
1. Pascal Simbikangwa (inzego z’ubutasi)
2. Ngenzi O. na T. Barahira
3. Claude Muhayimana (chauffeur ku Kibuye)
4. Laurent Bucyibaruta (Perefe Gikongoro)
5. Philippe Hategekimana (Gendarme i Nyanza).

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko igihano bamuha kimukwiye ari bo bakizi bakurikije ibyo yakoze bafitiye ibimenyetso hagamijwe guha agaciro ubuzima bwa muntu, hanashingiye ko uwari gukiza abantu yagize uruhare umu kubarimbura.

Bwasabye urukiko kutita ku myaka ye, igihe urubanza rumaze n’imyaka Jenoside imaze ibaye, kuko kumuhana ari umwanya wo gutuma atekereza ku byo yakoze, no gutuma abo yatumye Babura ababo baruhuka kuko ubutabera buba bwakoze akazi kabwo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka