Dosiye ya Fulgence Kayishema yashyikirijwe u Rwanda

Dosiye ikubiyemo ibishinjwa Kayishema Fulgence yashyikirijwe umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda, Martin Ngoga, tariki 22/03/2012.

Umwanzuro wo guharira u Rwanda urubanza rwa Fulgence Kayishema wafashwe tariki 22/02/2012 uretse ko ataratabwa muri yombi.

Fulgence Kayishema ushakishwa n’ubutabera ashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda yo mu 1994 cyane cyane igihe yari umugenzacyaha mu cyahoze ari Komini Kivumu ho muri Perefegitura ya Kibuye.

Iyi dosiye ya Fulgence Kayishema ishyikirijwe u Rwanda nyuma y’iya Pasiteri Jean Uwinkindi nayo yashyikirijwe u Rwanda tariki 16/01/2012.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka